Umuhanzi Ngabonziza Augustin aratabarutse nk’imwe munkingi z’umuziki w’umwimerere w’abanyarwanda bo hambere.
Uza ku isi ntabigega uhazanye ukabishakisha wabibona ,nabwo ukahava ntabyo ujyanye.Inkuru yacu iri k’umuhanzi Ngabonziza Augustin.Uyu muhanzi yabonye izuba ,itariki yavukiyeho 18 werurwe 1962,ubu atabarutse tariki 3 Ugushyingo 2025.Amateka ya Ngabonziza Augustin mu muziki nyarwanda ashimangira ko yawutangiye 1980 .Ubwo Ngabonziza Augustin yatangiraga umuziki ukozwe muburyo bwa kizungu akiri n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.Umuhanzi Ngabonziza Augustin yacuranze muri Orchestre Les copins , amakuru agera k’u kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yemeza ko atamazemo igihe kinini.

Umuhanzi Ngabonziza Augustin umuziki we wazamukiye muri Orchestre Les Citadins ,aho yawukoranaga n’umuvandimwe we Ngaboyisonga Bernard.Turebe uko Ngabonziza Augustin yahimbye,akanaririmba acuranga indilimbo.muri Orchestre Les Citadins.Uko buri ndilimbo yumvikana muri Orchestre Les Citadins wumvamo urukundo ,izindi zirimo ibyiza birata u Rwanda.Zimwe mundilimbo za Orchestre Les Citadins zakunzwe n’ubu zikaba zigikunzwe ku bato n’abakuru zumvikana mu ijwi rya Ngabonziza Augustin:Ancille weeeee n’ubu iracyakunzwe cyane yo baje no kuyishyira mu mashusho.Indilimbo za Ngabonziza Augustin kenshi zumvikanamo urukundo,ariko runatanga inama k’ubuzima bwabo bireba,kuko umuhanzi ahanga arebye ibyabaye cyangwa ibizaba.Indilimbo rugoli rwera.Iyi ndilimbo yo n’ubu benshi bagikoresha mu makwe. Indi ndilimbo niyitwa Winsiga.Mu ijwi rirangurura agira ati “Have winsiga tujyanye nkumi nziza”abasesengura basanga harimo inganzo izimije.Ntawuatazi indilimbo igira iti mugore uyu mwaka n’uwanyu tariki 8 werurwe 1984 umunsi mpuzamahanga w’abagore.Nyuma 1994 haje kubaho gukora Orchestre yavanze Inkumburwa Makanyaga Abdoul,hakaza Impala zirimo Kaliwanjenje na Paul Sebigeli ugasoreza kuri Ngabonziza Augustin bashinga Irangira yaje nayo gusenyuka umwe asubirana ibihangano bye.Mugihe umuherwe witwa Murenzi Clement yatekerezaga gutanga igihembo k’umuhanzi wa kera yagihaye Ngabonziza Augustin warumaze imyaka 35.Ubwo Umuhanzi Musoni Evarste yavaga muri Canada akagaruka murwamubyaye yakoze igitaramo muri st Paul afatanya n’abahanzi Ngabonziza Augustin aririmba indilimbo Sala nkunda nawe ari nawe mbwira.Undi yari Nyakwigendera Buhigiro Jaques na Makanyaga Abdoul.Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gucuraga idilimbo za kera zimamaye nk’izina ry’igisope nabwo Ngabonziza Augustin yakoranaga na Urban Boys .Itariki 3 Ugushyingo 2025 yabaye incamugongo mu muryango wa Ngabonziza Augustin,iba mbi k’ubahanzi.Indilimbo Sugira usagambe Rwanda nziza yarakunzwe cyane ko n’ubu hari abayiririmba mubirori.Umuhanzi ntapfa kubera ibihangano bye ahora yibukwa.
Kalisa Jean de Dieu


            
Ubutegetsi budashimangiwe n’amategeko burahirima
         
Iyo uniga ubutabera uba utera amakimbirane