Amakuru

Ubutabera:Ubuhunzi bukomeje kuvuza ubuhuha murwego rw’abanyamategeko n’abanyamakuru mu Rwanda buzahagarara ryari?

Ubwigenge bw’abavoka mu Rwanda: Raporo mpuzamahanga zikomeje kugaragaza impungenge,
mu gihe umwuga w’ubwavoka ufatwa nk’inkingi y’ubutabera,ariko raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zikomeje kugaragaza impungenge k’ubwigenge bw’abavoka n’imikorere y’ubutabera mu Rwanda. K’u rundi ruhande, Leta y’u Rwanda ikomeza kuvuga ko ubutabera bukorwa bwubahirije. amategeko kandi ko ibivugwa zimwe muri izo raporo bidafite ishingiro cyangwa bidatanga ishusho yuzuye y’ibibera mu gihugu.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko kurengera ubwigenge bw’umwavoka ari kimwe mu byubaka ubutabera ~buha icyizere n’abaturage bo kwishimira service bahabwa.. Gusa, bakagaragaza ko hakomeje kubaho impungenge zishingiye ku mubare w’abavoka, abanyamakuru, abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bahunze igihugu,abandi bafunzwe cyangwa baburiwe irengero.
Raporo mpuzamahanga zigaragaza ~impungenge! .

Raporo ya Human Rights Watch – World Report 2025 yagaragaje impungenge ku bibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, imikorere y’ubutabera n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Umuryango Amnesty International, muri Annual Report 2024/2025, yagarutse ku bibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu. Uburenganzira bwo kuburana mu buryo bubonye ndetse n’ibirego by’ihohoterwa ry’abavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku ruhande rw’amahame agenga umwuga, International Commission of Jurists (ICJ) ishimangira ko umwavoka agomba gukora umurimo we mu bwigenge, adatinya igitutu cyangwa kwivanga kudakwiye.
Mu nyandiko zayo ku butabera, ICJ ivuga ko kurinda ubwigenge bw’abanyamategeko ari ingenzi kugira ngo ubutabera bukorwe mu mucyo.
Izi raporo zose zigaragaza ko hakiri imbogamizi zishobora kugira ingaruka ku bwigenge bw’umwavoka.
Abavoka bavuga ko bahunze bitewe n’impungenge z’umutekano wabo.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’abantu baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi news Paper na Ingenzinyayo.com yadutangarije ko ngo, Me Nshuti Salim na Me Uwiragiye Ibtisam bafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda nyuma y’ibibazo byo gutotezwa bifitanye isano n’imanza bagiye bunganiramo abaturage.

Me UWIRAGIYE IBITISAM na Me NSHUTI SALim (photo archives)

Umwe mu banyamategeko wundi waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com wasabye kudatangazwa amazina ye kubera impanvu z’umutekano we, yavuze ko abo banyamategeko bombi bahunze muri Mata 2025 nyuma yo gufungwa inshuro zitandukanye, kwakira telefoni zibatera ubwoba no guhura n’ibyo bita igitutu cyaturukaga mu mirimo yabo yo kunganira ababuranyi.
Yavuze ko kimwe mu byabaye intandaro y’ibyo bibazo ari urubanza ruregwamo abantu bashinjwaga kuba mu mutwe wa P5 wari uyobowe na Rtd Habib Mudathir. Muri urwo rubanza, Me Nshuti Salim ngo yunganiraga Bihoyiki Diogène, naho Me Uwiragiye Ibtisam akunganira Ildephonse Mbarushimana. Bose bari mu baregwanga ibyaha birimo iterabwoba no kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Nk’uko ayo makuru abivuga, abo banyamategeko ngo banze gukurikiza amabwiriza bahabwaga n’abanyabubasha bumvaga anyuranyije n’amahame agenga umwuga w’ubwigenge bw ‘abavoka. Bavuga ko nyuma y’urwo rubanza bakomeje guhura n’igitutu cyatumye bafata icyemezo cyo guhunga igihugu.Abo banyamategeko bavuga ko bakomeje kubangamirwa nabakora mu nzego za Leta akenshi ngo aribo baba batumye uwunganirwa ,aribo bamukoreye ikosa.Abasesengura ibikorwa bikorerwa abavoka baburanye izo manza cyangwa abanyamakuru bakozeho inkuru bahimbirwa kurwanya ubutegetsi.Imwe mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu n’iho ihera ivugako ariho hava ibibazo birimo gutotezwa cyangwa gukorera mu mucyo.
Aba banyamategeko bakomeje baduha urundi rugero ku kindi
kibazo cyagarutsweho cyane cya Me Matimbano Barton, uvugwa ko yaburiwe irengero mu kwakira 2024 mu Karere ka Kirehe ubwo yari agiye kunganira umukiriya.
Aya makuru yatanzwe n’umugore we, Anuarita Musabyimana, wanayavuze mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika.
Mbere yo kubura, Me Matimbano yari aherutse kugaragara mu rubanza rw’abagabo babiri bari batsinze urubanza baregamo Leta bavuga ko bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kigo cy’i Gikondo kizwi nko “Kwa Kabuga”. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko bahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hari abantu bavuga ko kubura kwe gushobora kuba gufitanye isano n’izo manza, ariko nta rwego rubifitiye ubushake rurabyemeza.
Amnesty International Annual Report 2024/2025
Yagarutse ku bibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu,
Basaba ko hakomeza kubaho ubufatanye hagati ya Leta, Umuryango w’Abavoka mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga
banagaragaza ko kuba hari abavoka, abanyamakuru, abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bahunze igihugu, bafunzwe cyangwa baburiwe irengero ari ibintu bikwiye gukorwaho iperereza no gusobanurwa mu mucyo, kugira ngo habeho icyizere mu nzego z’ubutabera.
Umutungo w’ubutabera ni impamo, ubunyangamugayo n’ubwigenge bw’ababigize.Abanyamakuru bagiye bahunga abandi bagafungwa.Ubu noneho havugwa abanyamakuru ba Radio Rwanda nabo bahunze kongeraho Uwimana Nkunsi Agnes nyir’ikinyamakuru Umurabyo.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye ntacyo zirabitangazo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *