Ubuyobozi bwiza n’ibwo jisho ry’umuturage bigaha icyizere impunzi zaruhungiyemo zikaruvuga imyato.

Amahoro n’iyo nkingi y’umutekano wa rubanda.Ubwo mugihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi umutekano wagerwaga ku mashyi ,bamwe mubarundi bahungishije ubuzima bwabo bahungira mu Rwanda.Itegeko mpuzamahanga rigenga impunzi rivuga ko abahunze igihugu bategerezwa umupaka wacyo.

Mubyishimo byo guhimbaza Imana (photo Ingenzi)

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yubakiye impunzi z’abarundi ahitwa Mahama ,mu karere ka Kirehe,ho mu ntara y’iburasirazuba.Impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ntizizibagirwa itariki 22 Ukuboza 2025,kuko Rwanda leather association yaberetse urukundo rudasanzwe rwabagaruriye icyizere cyo kubaho mubuhunzi.Ubwo Rwanda leather association yahaga iz’impunzi
impamyabumenyi (Certificates) zigaragaza ko basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubukorikori bw’impu, binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda byabaye igikorwa gikomeye cyane.

Umwigeme wahawe impambyabumenyi na Kamayirese Jean D’amour perezida wa Rwanda leather association (photo Ingenzi)

Umwe k’uwundi bishimiye intambwe bateye .
Rwanda Leather Association igamije guteza imbere ubumenyingiro n’imirimo yihangira agaciro ,kuri buri wese ushaka kuzamura ubwiza bw’ibikomoka k’uruhu rw’amatungo.

Abanyeshuri bahawe impambyabumenyi (photo Ingenzi)

Aya masomo yibanze ku gukora ibikomoka ku mpu, harimo inkweto, imifuka n’ibindi bikoresho bifite isoko mu gihugu no hanze yacyo. Yatanzwe mu rwego rwo gufasha impunzi kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira mu buryo burambye.

Berekana inkweto bakoze (photo Ingenzi)

Uyu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo D’amour Kamayirese, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, wari umushyitsi mukuru, wanagize uruhare mu gutanga zimwe muri certificates k’urubyiruko rwashoje amasomo.

Ifoto y’urwibutso (photo Ingenzi)

Kamayirese yafashe ijambo ashima ko u Rwanda rukomeje kugaragaza indangagaciro zo gufasha no gufatanya n’abandi, hatitawe ku nkomoko yabo.
Yagize ati:“U Rwanda n’ igihugu gifite umutima wo kwakira no gufasha. Ibi dukora ni bimwe mu byo twatojwe n’Indangagaciro z’Igihugu n’icyerekezo cyashyizwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Kwakira impunzi zaduhungiyeho si ukubaha icumbi gusa, ni no kubaha ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira.

Perezida wa Rwanda leather association Kamayirese Jean D’amour avuga ijambo (photo Ingenzi)

Ibi n’ ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite icyemezo cyo kubana neza n’abaturanyi no kubafasha gutera imbere.”

Kamayirese yagize ati” ubumenyi mu bijyanye n’impu bufite amahirwe menshi ku isoko, asaba abasoje amasomo gukomeza gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe, bakabyaza umusaruro impano n’ubumenyi bahawe.

Bamwe mu mpunzi bahawe impamyabumenyi baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ibyishimo n’ishimwe bikomeye bafitiye Leta y’u Rwanda. Muri bo harimo Minani Richard na Tuyisenge Janine, bavuze ko amahirwe bahawe afite agaciro gakomeye mu buzima bwabo.

Minani Richard yagize ati:
“Nyuma yo kuduha ubuhungiro, Leta y’u Rwanda yongeye kudufasha iduha amahirwe yo kwiga imyuga. Ubumenyi twungutse buzadufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.Turashimira cyane Perezida Paul Kagame n’igihugu cy’u Rwanda ku rukundo n’icyerekezo byatugaragarijwe.”

Ku ruhande rwe, Tuyisenge Janine yavuze ko aya masomo yamufunguye amaso ku mahirwe yo kwigira no kwiyubaka:
“Twishimiye cyane izi certificates duhawe. Ibi twize bizadufasha kwibeshaho, kwigirira icyizere no gutegura ejo hazaza heza. Turabona ko iterambere u Rwanda rwifuriza abenegihugu barimo no kudufasha natwe impunzi.”

Abahawe izi mpamyabumenyi bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakorana n’abandi ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye, nubwo bari mu buhungiro.

Iki gikorwa kigaragaza uruhare rukomeye u Rwanda rukomeje kugira mu guteza imbere impunzi, si mu kubaha umutekano gusa, ahubwo no mu kubafasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigira no kugira icyizere cy’ejo hazaza.Rwanda leather association yakoze igikorwa cyiza ,kuko buri rwego rwa Leta y’u Rwanda, kongeraho HCR ireberera impunzi ku isi bizabyorohera gufasha impunzi,kuko zigiye kujya ku isoko ry’umurimo.Uko bucya bukira Rwanda leather association iragenda ifasha abato,abakuze kugira ubumenyi bubafasha mubuzima bwa buri munsi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *