Abana ba Nyakwigendera Rutikanga Claver rurageretse munkiko na Rutazinda Innocent n’umugore we Mukasekuru Isabelle kuberako babatwariye umutungo

Ubutabera buboneye niyo nzira ica akarengane bigaha ubwisanzure rubanda rwagannye inkiko.Kwa Nyakwigendera Rutikanga Claver ho bikomeje kuba agatereranzambe kuberako Me Bimenyimana Binego Emmanuel yafashe umutungo akawugabira Mukasekuru Isable mu buryo bwishe itegeko.Kuba rero Me Bimenyimana Binego Emmanuel yarakoze ikosa ryo kunyaga umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver akawugabira Mukasekuru Isable,byatumye bamwe mu bana be barimo Mukadarafu solange batangira inzira y’inzitane y’ubutabera kugirengo bagaruze ibyabo banyazwe.Ese birakwiye ko mu Rwanda umuntu anyaga undi umutungo we bigahabwa umugisha n’inkiko? Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo nirwo ruhanzwe amaso mu nteko izaburanisha bene Nyakwigendera Rutikanga Claver na Mukasekuru Isable ufite uwo mutungo.

Urubanza RC00041/2023/TGI/NYGE nirwo rugiye kuburahishwa mu kwezi kwa Mata 2024 hakaba hitezwemwo kumvwa impamvu bene Nyakwigendera Rutikanga Claver bicwa n’inzara,kandi yarasize umutungo.Mukadarafu Solange aragira ati” ndasaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cy’ubukode burambye gifite UPI :1/01/09/03/1098 ibarizwa mu mudugudu wa Nyarurembo, Akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.Byumvikane neza ku mpamvu Mukadarafu solange asaba urukiko kubitesha agaciro n’uko byatanzwe muburyo bunyuranije n’amategeko.Mubushishozi bw’urukiko kikakivana kuri Mukasekuru Isabelle
na Rutazinda Innocent kigasubira mu mazina ya Rutikanga Claver ku mpamvu z’ingenzi zikurikira.
Ihererekanya mutungo ryakozwe mubui bunyuranije n’amategeko kuko nta rubanza rwari rwagatangazwa rwemeza urupfu rwuzungurwa kuko rwatangajwe tariki15/03/2022 murubanza RC00080/2022/TGI/NYGE.Ikindi kigarukwaho nabo mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga Claver n’uko ihererekanya mutungo ryakozwe nta nama y’umuryango iraba ngo yemeze abazungura n’ibizungurwa nk’uko biteganywa n’ingingo y’165 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango,ariko ikibabaje Me Bimenyimana Binego Emmanuel we yagabye umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver nta zungura riraba.Ikindi gikomeje kuzana umwuka mubi hagati mu muryango n’uko irererekanya mutungo rishingiye k’ubugure ryakozwe n’abatanditse ku cyangombwa ,kuko ryakozwe na Me Bimenyimana Binego Emmanuel,kandi umutungo ucyanditse kuri Rutikanga Claver,nde Me Bimenyimana Binego Emmanuel arongera ahagararira izungura ryae baringa.

Aha byumvikana ko Mukasekuru Isabelle atunze umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver muburyo bw’ubw’ibano cyane ko aterekana inkomoko yawo.Bene Nyakwigendera Rutikanga Claver bahagarariwe na Mukadarafu solange baje kugana inkiko bityo urubanza RC 00057/2028/TGI/NYGE hafashwe umwanzuro wo kwirukana Me Bimenyimana Binego Emmanuel mu mutungo wose wa Nyakwigendera Rutikanga Claver.Tariki 03/05/2018 nibwo herekanywe ko itegeko ry’ubutaka risobanura neza uko ihererekanya mutungo ry’ubugure risabwa n’abanditse ku cyangombwa cy’ubutaka.Aha rero biragaragara bikanereka buri wese ko ibyakozwe binyuranije n’amategeko.Ikibazo gikaze n’uko umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver waje gutangwaho ingwate na Hoel Grolia bisabwe na Rutazinda Innocent n’umugore we Mukasekuru Isabelle ,ibi nabyo bikaba bunyuranije n’itegeko,kuko bagwatirije umutungo utari uwabo ushobora no kuba wazatezwa cyamunara.Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo ruzashingire ku manza zaciwe n’urukiko rw’ikirenga kuko zifite imirongo migari.Abo mu muryango wa Nyakwigendera Rutikanga Claver baratakambira urukiko kumva ubusabe bwabo,bityo icyangombwa kigasubira ku mazina y’umubyeyi wabo.

Amakuru akunze kuvugwa hanze aha nayuko iyo umunyabubasha yigabije imitungo ya rubanda rugufi cyane nk’uko Rutazinda Innocent n’umugore we Mukasekuru Isabelle bafite uriya mutungo baeukurwamo n’inkiko byakwanga bigasorezwa m’Urugwiro.Abanyamujyi twaganiriye ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”ko u Rwanda ar’igihugu kigendera ku mategeko kuki Nyakwigendera Rutikanga Claver yasiga umutungo abana be bakicwa n’inzara.Ubutabera nibwo buhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *