Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports yatsinze As Muhanga ibihaye abafana bayo ubunani

Umupira w’amaguru mu Rwanda ugira inyito nyinshi buri wese akurikije uko abyumva cyangwa uko abishaka.Shampiyona y’u Rwanda 2025/2026 yari imenyerewemwo amakipe 16 kuva 1984 none ubu yabaye 18,kuko hiyongereyemo ayo mugihugu cya Sudan y’amajyaruguru.Umwaka w’imikino 2025/2026 ugitangira ikipe ya Rayon sports yavuzweho byinshi bishingiye ku igurwa ry’umutoza n’abakinnyi bari murwego ruciriritse.

 

Rayon sports yatsinze As Muhanga

Ikibuga ntikigira ibanga kuko ikipe ya Rayon sports yahise itsindwa mu mukino wa mbere muri cup de confederation ikuwemwo n’iyo mugihugu cya Tanzania.Abafana batishimiye ko ikipe bihebeye itsindwa barasakuje Komite nyobozi ivaho,isimbuzwa iy’inzibacyuho.Kuva shampiyona Rwanda Premier league itangiye kugeza k’umukino wa 14 ikipe ya Rayon sports ifite amanota 24 ,ubwo amanota 18 yose isabwa kuzayashaka kugirengo itware igikombe.Komite nyobozi y’inzibacyuho irasabwa kugarura icyizere mu ikipe ya Rayon sports humvika intsinzi.Igurwa ry’abakinnyi harimo injawuro nibyo byatumye hagurwa abadafite icyerekezo cyo gutwara shampiyona,cyangwa guhatanira intsinzi iyariyo yose.Ubu imitima y’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bayerekeje ku gikombe kiruta ikipe(super cup).Iki gikombe gikinirwa n’iyatwaye shampiyona n’iyatwaye icy’Amahoro.Uyu mukino uzabera kuri stade Amahoro hahura ikipe y’APR fc n’iya Rayon sports.Ubu humvikanye ko abakinnyi bashya b’ikipe ya Rayon sports bemerewe gukina super cup byahaye icyizere abafana kuzitabira ku bwinshi umukino.Ferwafa yavuzeko izaca amanyanga yose yangiza umupira w’amaguru mu Rwanda,ariko Isesengura ryerekanye ko ibivugwa n’ibikorwa ntaho bihuriye.Kuba rero Rayon sports itsinze As Muhanga inayirusha byerekanako Fall Ngagne nagaruka mukibuga hashobora kuzabareka intsinzi.Umureyo arakangurirwa kwibumbira muri fan club bityo agafasha ikipe ye gukemura ibibazo byo guha abakinnyi agahimbaza musyi.
Mukarukundo D

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *