Politiki: Ishyaka Green Party ryakoresheje Kongere mu Mujyi wa Kigali rikomeza gushimangira inzira ya Demokarasi.
Uko bucya bukira isi yose iragenda yubaka uburyo bwo kugera k’ubutegetsi binyuze mu matora y’amashyaka menshi.Aha niho hashimangira ko ishyaka green Party ryakataje mu ntambwe ya Demokarasi.Ukwezi k’ukuboza 2025 nibwo mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habaye Kongere y’ishyaka Green Party riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.(DGPR).Iyi nteko rusange Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Green Party bwakanguriye buri murwanashyaka wese ko agomba gukomeza gukora ubuvugizi bwo kugabanya ikoreshwa ry’ibyangiza ibidukikije,Ikindi n’uko hagomba gukoreshwa imodoka rusange murwego rwo gufasha abatazigira kugirengo bo gutinda ku byapa.

Aha ishyaka green party ryumvikanishije ko imodoka zihumanya ikirere ziba zica ibidukikije.Iyi nteko rusange yo mu mujyi wa Kigali yayobowe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Green Party Hon Ntezimana Jean Claude.Ubutumwa Hon Ntezimana Jean Claude yagejeje ku barwanashyaka bwarimo impanuro nyinshi,ariko yibanze kubungabunga ibidukikije.Hon Ntezimana Jean Claude ati”buri murwanashyaka wese agomba gukora ubuvugizi ko hagomba gukoreshwa imodoka za rusange zidahumanya ikirere.Yakomeje agira ati”buri muntu yaba yarahuye n’ikibazo kuko imyuka mibi yaba yarangije ubuzima bwe,ibiri k’ubutaka bw’u Rwanda byaba byarangiye byangiritse.Humvikanye ko ishyaka green party ribifite munshingano ,bityo ubuvugizi buri murwanashyaka akora bikagera kuri buri munyarwanda wese,ibidukikije bikabungabungwa neza.Umwe k’uwundi agomba ko afite inshingano zo kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima hirindwa ko u Rwanda rwasubira mu icurabundi rwanyuzemo.Ishyaka Green Party riharanira gufatanya n’andi mashyaka kugaragaza ibyiza igihugu cyagezeho hagaragara uruhare rwa buri wese.Iyi nteko rusange yabaye yasigiye buri murwanashyaka wese wa Green Party intumbiro yuzuye ubutumwa bazageza kuri bagenzi babo,ndetse n’abanyarwanda baba abari mu mashyaka yandi n’abatayarimo.Ishyaka Green Party ritanga ubutumwa bwo kugenda mu modoka rusange kugirengo hirindwe zimwe zangiza ikirere.Umurwanashyaka w’ishyaka Green Party aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”Jyewe nd’umugore ntuye mu mujyi wa Kigali nahisemo Green Party kuko nasanze ariyo ntangamo ibitekerezo nkumva ndisanzuye.Iyi nteko rusange hanatowe inzego mu mujyi wa Kigali,ibi byashimangiye ko ishyaka green party ryabaye ubukombe.
Ubwanditsi


Nkundabagenzi Alias Zaburoni ikibazo mu murenge wa Kinazi ya Huye