Ruhago nyarwanda: Umupira w’amaguru imwe mu ntwaro yafashije FPR kumenyekana mu Rwanda no guhuza abasirikare n’abasivili bayo k’urugamba.

Abasivili ba FPR inkotanyi bakinnye n’abasilikare mbere y’uko urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi rwubura.Ibihe bihuzwa n’umuntu akurikije uko abyifuza.Ibihe bitandukanywa n’uko umuntu abyifuza agendeye ku bibi yahuriyemo nabyo cyangwa ibyiza yabonyemo.Inkuru yacu iri k’umupira w’amaguru mugihe FPR yashakaga ubutegetsi yarwanaga na MRND yar’ibufite.Igitero cyo ku itariki 8/Gashyantare 1993 habayeho imishyikirano hagati ya FPR na MRND.Ubwo imishyikirano yashyirwaga mu nzira nibwo FPR yatangije gushaka abakinnyi mugisirikare bishingwa Capt Musemakweli Jaques waje kwitaba Imana ari Lt Gen.

Ikipe y’abayobozi n’abasirikare ba FPR bari ku Mulindi (photo archives)

Hamaze gushingwa ikipe y’APR fc umukino wa mbere yawukiniye ku Mulindi wa Byumba(ubu usigaye u Mulindi w’intaali).

Ikipe y’abayobozi y’abasivili ba FPR bari ku Mulindi (photo archives)

Uko iminsi yagendaga yicuma imishyikirano y’amahoro ahagarika intambara yaje gusinywa ARUSHA mugihugu cya Tanzania.Abasivili benshi(abakada)bakomeje kuba benshi kugeza ubwo abasirikare bakuru bo mugisirikare cya FPR(APR) bakinnye n’abasivili.Abarebye uyu mukino bemeza ko wabaye mwiza.Abari bahari bibaza impamvu kuva 19/Nyakanga 1994 kugeza n’ubu uwo mukino utongeye gukinwa? uruhururikane rw’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva FPR ifashe ubutegetsi rwabayemo ibibazo byaburiwe umuti.Ababonye umukino wabo bayobozi ba FPR haba uruhande rwa gisirikare na gisivili bemeza ko iyo bakunda umupira w’amaguru nk’uko icyo gihe byari byifashe u Rwanda ruba rujya mugikombe cy’isi ,none nicy’Afurika byabaye rimwe gusa 2004.Uwaba yarakinnye uwo mukino wese niyibuke intego yariho icyo gihe.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *