Amakuru

Umuziki nyarwanda: Nyakwigendera Karemera Rodriguez umuhanzi w’ibihe byose ibihangano bye biracyakunzwe.

Tariki 20 Gicurasi 1994 n’ibwo interahamwe zishe umuhanzi Karemera Rodriguez n’umuryango we.Imana yamutuje aheza.
Ibihe birashira ibindi bikagaruka bigasoreza ku byiza byakozwe n’uvugwa nk’uko n’iyo yakoze bibi agira uko avugwa.Umuhanzi Nyakwigendera Karemera Rodriguez we yibukwa nk’intwali mu muziki nyarwanda.Aha n’iho hava kuvuga ibigwi bya Nyakwigendera Karemera Rodriguez wabaye icyamamare mu muziki nyarwanda ukozwe muburyo bwa kizungu.
Karemera Rodriguez yavutse 1957.Yavukiye ahitwaga mu Buganza muburasirazuba.Repubulika y’u Rwanda ishinzwe habaye Komine Rutonde muri Perefegitire ya Kibungo.
Ubu n’Akarere ka Rwamagana Intara y’Iburasirazuba. Amateka y’ubuzima bw’umuhanzi Nyakwigendera Karemera Rodriguez wish we muri jenoside yakorewe abatutsi yemeza ko yari we mwana w’imfura mu muryango wabo w’abana bane. Mu rugendo rwe rwa mashuri, abanza yayize ku ishuri rya Saint Aloys I Rwamagana ni mu gihe ayisumbuye yayize mu iseminari ntoya ya Zaza iherereye ahitwaga mu gisaka cy’igihunya muburasirazuba bw’u Rwada.Aho Repubulika y’u Rwanda ishingiwe habaye Komine Mugesera muri Perefegitire ya Kibungo.Ubu n’Akarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.i Mu mwaka w’i 1973 ubwo imwe mu miryango y’Abatutsi yameneshwaga abandi bakicwa, Karemera Rodrigue yaje guhita ahungira I Burundi ndetse nk’uko n’abandi banyeshuri b’abatutsi bahunze.Karemera ageze i Burundi n’iho yasoreje amashuri yisumbuye.Igihe agahenge kabonekaga n’ibwo 1977 Karemera yagarutse mu Rwanda abifashijwemwo na Museneri Sibomana wayoboraga Diyoseze ya Kibungo.Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com badutangarije ko ngo Musenyeri Sibomana yifuzaga ko Karemera yaba umwihayimana Gaturika Padri.Bakomeje badutangariza ko Karemera akigera
mu Rwanda ngo yaje guhita ajya kwiga iby’ubupadiri mu iseminari nkuru ya Nyakibanda .Amateka yerekana ko Seminali nkuru ya Nyakibanda yari muri Nyaruguru,aho Repubulika y’u Rwanda ishingiwe haba Komine Gishamvu Perefegitire ya Butare.Ubu n’Umurenge wa Gishamvu,Akarere ka Huye ,Intara y’Amajyepfo.Karemera ngo yahisemo kuba umurisitu w’umugaturika yanga kuba umupadiri.Amateka yarahindutse Karemera afata icyemezo cyo kuva mubusiribateri ashinga urugo
mu mwaka w’i 1983.Nk’uko twakomeje duhabwa amakuru ngo Karemera yarushinganye n’uwabaye inshuti ye magara yitwaga Mukakibibi Madelene,kugeza mugihe rugira yabahamagaye,ariko imburagihe kuko bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Umuhanzi Nyakwigendera Karemera Rodriguez wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994(photo archives)

Ubuzima bw’umuryango wa Karemera na Mukakibibi wabyaye abana batatu.Bivugwa ko guhanga atari ibyizana gusa ,kuko bigira inkomoko nk’uko
Karemera yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto ndetse ubwo yigaga mu mashuri abanza yaririmbaga muri Kiliziya akabifata ya no guhera kwa kundi Gaturika itura igitambo misa igiye kurangira.Ababanye na Karemera badutangarije ko ngo yagiye kwiga imyaka itatu mugihugu cya Otirishe akaba ngo arinaho yavuye aminuje mubya muzika.
Bagize bati “Karemera yigiyeyo umuziki kuwucuranga no kuwutunganya,ariko bimwe mubyo yarazi gucuranga ni nka” Piano, Guitar, ndetse no kongeraho ingoma za kizungu,hamwe n’ibindi byinshi. Karemera arangije kwiga ngo yagarutse mu Rwanda akora umuziki aho mu rugendo rwe nk’umuhanzi yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora zirimo ari muri za orchestre.Karemera avuye kwiga yahuye n’abandi bagabo bakora orchestre bayita PAMARO bisobanuye Pascal,Augustin ariwe Nyakwigendera Mwitenawe mbere y’uko aba umujandarume ngo acurange muri Orchestre Umubano.Martin na Rodriguez Nyakwigendera.Amakuru atugeraho ngo Karemera yahise atangira gucuranga no kuririmba ku giti cye.Abo twaganiriye bagize bati “Ubwo Nyakwigendera Karemera yasohoraga igihangano cyitwa cyangwa yise Ubalijoro inzego z’ubutasi zaramuhamagaye zimubaza icyo isobanura.Ngo Karemera yababwiye ko ar’igihangano gusa.Ubwo Karemera yakoze mu nganzo akora Ubarijoro ya kabili iminsi iricuma.Abari inshuti za Karemera ngo Uburijoro yari nyirarume yabwiraga gutaha.Aha ngo yamubaza ko uko muri Uganda bimeze cyane ko mu ibyo bihe intambara zavuzaga ubuhuha.
Karemera yishimiye Musenyeri Sibomana amuhimbira indilimbo ko yahawe inkoni yo kuragira intama m’urwuri rutoshye.Ati”abantu sibo mana”Inganzo ya Karemera yakomereje ku gihangano yitwa Mon Coeur rebelle nayo yarakunzwe Indilimbo yitwa Mukazi yari umukobwa wa Rwamagana ngo Karemera yayihimbye kuko yaramwanze.
Indilimbo Ihorere ,Ihorere nayo yarakunzwe n’ubu igikunzwe yakanyujijeho n’ubu ikaba ikinyura amatwi yabayumva.
Impamyabumenyi ihanitse ya Karemera yaje kumuganisha muri Minisiteri y’uburezi mu ishami ry’integanyanyigisho.
Burya buri gihangano cy’umuhanzi kiba gifite igisobanuro.Aha n’iho indilimbo Kwibuka bivugwa ko Nyakwigendera Karemera yayihimbiye inshuti ye Edmond biganye muri Seminari nto ya Zaza, uyu Edmond yapfuye amarabira bibabaza cyane Rodrigue amuhimbira indirimbo ivuga ku bihe bagiranaga.Umwe k’uwundi bayumvise igisohoka kugeza n’ubu iracyakunzwe.
. Indahiro benshi bayumvise kuva yagera ku isoko kugeza n’ubu iracyakunzwe kuko no mu makwe irakoreshwa.Ababizi bo muri byo bihe bemeza ko Karemera yahimbiye uwari umufasha we yakundaga cyane ariwe Mukakibibi bakaba barabicanye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Abazi umuziki wa Nyakwigendera Karemera badutangarije ko yawuririmbaga :Ikinyarwanda , Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage, ndetse n’Igiswayire. Abahanzi benshi bemeza ko Karemera ibihangano bye aho gusaza birushaho gukundwa.
Amakuru ava Gikondo camp Zaire aho Nyakwigendera Karemera yaratuye n’umuryango we ngo n’ibwo interahamwe zamugabyeho igitero zimwica zimurashe.Umwana wa Nyakwigendera Karemera witwa Iradukunda Valery yabashije kurokoka yibera mugihugu cy’Ubutaliyani.Ubu u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi n’isi yose Karemera umuhanzi wakunzwe cyane kugeza naho bagenzi bamuririmbye mubibukwa.Imana yamutuje aheza.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *