Umurenge wa Niboyi ,mu karere ka Kicukiro , Umujyi wa Kigali umuturage Ahirwe Annick aratabaza kuko akorerwa akarengane.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zihozaho ijambo ry’uko umuturage ahora ku isonga.Benshi batuye Akagali ka Nyakabanda, Umurenge Niboyi, Akarere ka Kicukiro,ho mu mujyi wa Kigali bemeza ko umuturage Ahirwe Annick we ahozwa k’umusonga w’ibibazo atezwa n’ukuriye urwego rw’Abunzi ariwe Kayitare Rwigema.Undi uvugwa ni Gitifu w’Akagali ka Nyakabanda ariwe Mukabalisa Flora,udasize na Gitifu w’Umurenge wa Niboyi ariwe Munyantore Jean Claude.Ubwo Ahirwe Annick yafataga inzu ye akayikodesha na Niyonshuti Germaine byaje kubyara ikibazo.Dore uko byagenze.Niyonshuti yaje kwanga kwishyura ubukode ,yanga no kuva munzu.Ubwo twakoreraga ubuvugizi Ahirwe Annick n’ibwo Gitifu w’Umurenge Munyantore Jean Claude yategetse Niyonshuti Germaine kuva mu nzu.Ikibazo gisigaye cyaje kugorana n’icy’uko Ahirwe Annick yagiye ku biro by’Akagali no kuby’Umurenge ashaka ko bamwisbyuriza amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi maganana atanu y’u Rwanda (15.000.00frw).Kugeza n’ubu Ahirwe Annick akaba yibaza impamvu ubuyobozi butamwishyuriza.

Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.
Hariho amakuru avugwa mu mudugudu Rugwiro mu kagali ka Nyakabanda , Umurenge wa Niboyi, Akarere ka Kicukiro ,aho bivugwa ko wowe Perezida w’urwego rw’Abunzi murwego rw’Akagali wowe na Gitifu w’Akagali ka Nyakabanda mwanze gukemura ikibazo cy’umuturage witwa Ahirwe Annick wambuwe na Germaine Niyonshuti,ku mafaranga y’ubukode bw’inzu ye yakodeshaga.Utange ishusho y’icyo kibazo.
Uko twanyuze mu nzira zishaka amakuru ku kibazo kivugwa ku kuriye Abunzi nawe ntiyigeze asubiza.
Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Umuturage witwa Ahirwe Annick aratabaza kuko uwitwa Niyonshuti Getmene yanze kumuvira munzu.Iyi nzu iri mu mudugudu wa Rugwiro, Akagali ka Nyakabanda,uyu uri munzu Niyonshuti Getmene yatangaje ko ikibazo ariwowe uzabikemura, nagirengo ugire icyo utangaza ,niba umuturage ajya mu nzu yundi ntamwishyure nta nayivemo?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyitangazaho,ni muri urwo rwego mwafashe umwanzuro wo gufungira Niyonshuti Getmene kuko yakoraga muburyo butaribwo ,nyuma ubu akaba akora
Aha twandikiye Gitifu w’Umurenge wa Niboyi Munyantore Jean Claude twakoze inkuru ntacyo aragira icyo atangaza.Ubu rero ikibazo gikomeye n’icy’uko Niyonshuti Germaine yanze kwishyura amafaranga twavuze haruguru.
Ubwanditsi

