Umujyi wa Kigali warenganyije Kanzayire Emelienne uha Rumongi Longin icyuho cyo kunyereza imitungo bashakanye.
Uburenganzira bwa muntu bushingira ku ngingo nyinshi,ariko iz’ingenzi zishingira ku mategeko . Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko umuntu ar’umunyagitinyiro.Ingingo ya 34 k’ uburenganzira k’umutungo bwite.Ingingo ya 35 uburenganzira k’umutungo w’ubutaka,aha rero niho hirengagizwa Umujyi wa Kigali ukirengagiza ko izo ngingo zirengera Kanzayire Emelienne wabiheshejwe n’urukiko ukaba wangako ibyemezo bishyirwa mubikorwa.Ingingo ya 15 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko,kandi itegeko rikabarinda kimwe.Aha niho harimo ikibazo gikomeye cyerekana ko abashinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo na Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali birengagije izo ngingo bakarenganya Kanzayire Emelienne bagaha Rumongi Longin icyuho cyo kuba amaranye imyaka n’imyaka imitungo bashakanye banga ko bayigabana.Urwego rwose rwo mu mujyi wa Kigali iyo urubajije impamvu ibyemezo by’inkiko bidashyirwa mubikorwa ku manza zaburanywe na Kanzayire Emelienne na Rumongi Longin bose barabihunga.Urwego rukuriye Umujyi wa Kigali rwose rwabonye intabaza ya Kanzayire Emelienne nirutabare,cyane ko ntakindi gisimbura umwanzuro w’urukiko.


Jgt RC 00025-2025-TB-GSBO (Ifite kashe)_compressed_compressed-compressed_11zon

Jgt RC 01809-2024-TB-GSBO (Ifite kashe mpuruza)2 (5)_11zon

inyandiko zinyuranye zahawe kigali city,gasabo na nyarugenge akarere_11zon
Kanzayire Emelienne aratabaza inzego z’ubuyobozi zitandukanye kuko Umujyi wa Kigali wahaye icyuho Rumongi Longin agahisha imitungo bashakanye,kugeza n’aho akorera mu nzu ituzuye akayikodesha abantu batandukanye,bakayigira amadepo.Hashize imyaka irenga 20 bibujijwe .birazwi ko Inzu za Etaje zituzuye zitemererewe gukorerwamo .

Ariko Rumongi Longin we yahawe ubudahangarwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali Ayikoremo ntacyo yikanga.Ubwo inkuru yasakaraga ko umuryango w’umunyemari Rumongi Longin wagannye inkiko kugirango zibagabanye imitungo habonetsemo ikibazo gikomeye cyakozwe n’abashinzwe ubutaka mu mujyi wa Kigali hagendewe ko hari imitungo yaburanwe.Umwanzuro w’urukiko wemeje ko imitungo Rumongi Longin yashyize kuri kampani ye y’ubucuruzi igomba kugaruka ku mazina ye n’umugore we Kanzayire Emilienne.Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com nay’uko Kampundu Jeannette ushinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo yanze gushyira mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko.Aho yabanje kwanga ko Dossier ya kirwa n’umukozi ubishinzwe,abonye yaramaze kwakirwa,ategeka ko hakoreshwa fishe cadastrare,ngo kugirango hagaragarazwemo akagali,bamusabye kubibasaba munyandiko kuko ntakizere bakimufitiye nyuma yo kubasiragiza, avuga ko atari ngombwa ko babihabwa mu nyandiko,Undi ni Cesar DUSABEYEZU ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyarugenge nawe yanze gushyira mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko.Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva nawe ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kumubaza ku kibazo cy’abakozi be banze gushyira mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko ntiyagira icyo asubiza.Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya we yatangarije ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko umunyamategeko wa Kanzayire Emelienne nta Dossier yahaye abashinzwe,ubutaka agasoza avuga ko agomba kwandika ibaruwa .Kandi umunyamategeko wa Kanzayire Emelienne afite ibimenyetso simusiga.bigaragaza ko inyandiko ze zose yandikiye abashinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo , Nyarugenge ndetse n’umujyi wa Kigali zirakiriwe,ariko bakanga kumusubiza no gukora kuri dossier ye,agahozwa mu nzira.ejo ejo.igitangaje n’uko kugeza n’ubu inzego zitandukanye z’ubuyobozi zikingira ikibaba Rumongi Longin murwego rwo gutinza gushyira mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko no kumuha ubudahangarwa bwo gukorera Muri Etaje ituzuye kandi kizira mu mujyi.wa Kigali.

Ubwanditsi

