Polisi y’igihugu niyo ihanzwe amaso k’ubujura bushikuza amatelefone n’amasakoshi mubice bitandukanye.

Uko bucya bukira Polisi y’igihugu ishyiraho ingamba zo kurinda umutekano wa buri muturarwanda.Inshingano za Polisi y’igihugu n’ukurinda ubusugire bw’igihugu nabene gihugu.Ibi birakorwa umunyarwanda agakora ibimuteza imbere atekanye.Ubu rero mu Rwanda haravugwa Ikibazo kimaze gufata intera ndende gishingiye k’ubujura.Uti”ubujura bukorwa gute?bukorwa nande?bukorerwa bande?ubu bujura bumaze gusa naho bwazamuye intera n’ubushikuza amatelefone.Iyo umuntu ariho agenda mu muhanda avugira kuri Telefone haza abantu bakayimushikuza ,uyishikuje ahita yiruka,uyishikujwe iyo agiye gutaka ngo atabarwe hahita haza abamubwira ko nataka bamwica, umutungo we ukugenda awureba.Uwambwuwe Telefone tuganira yadutangarije ko yarageze iruhande rwa Pele stadium Nyamirambo ataha mu Nyakabanda ariho avugira kuri Telefone yumva barayimushikuje.Yagize ati”nagiye kuvuza induru mbona abandi bafite ibyuma bambuza gutaka baranshorera bangeza ku gahanda k’amabuye ngeze aho mpura nabo tuziranye nkebutse nsanga bagiye.Umugore washikujwe isakoshi avuye gucuruza mu isoko i Gikondo atashye aho bita murutoki nawe barayitwaye uyitwaye ariruka abasigaye bamufatiraho icyuma bamubuza gutaka.Dore uko twakusanyije amakuru.Akarere ka Rusizi ,Umujyi wa Kamembe ubujura bukorwa guhera samoya z’umugoroba kugeza murukerera,igihe benshi bajya kurangura ibyo bacuruza mugitondo.Akarere ka Rubavu,ho byafashe intera kuko Polisi y’igihugu ijya irasa abajura.Akarere ka Musanze ho mu mujyi rwa gati no ku nkengero zawo habonekamo abagore bakora ubujura.Akarere ka Nyagatare naho ubujura bushikuza amatelefone n’amasakoshi buravuza ubuhuha kugeza naho ntawugenda wenyine mu mugoroba.Akarere ka Huye utaha i Ngoma ,Matyazo,Tumba ,Sahera ,Gahenerezo na Gishamvu ntashobora kuvugira kuri Telefone ari wenyine n’igihe cya kumanywa nk’iyo ariho yegera Umujyi wa Butare.Kuva Rwabuye ugera kuri Gare abajura baba barekereje, ishyamba rya Rwabayanga ho n’indiri y’abajura, ishyamba rya IRST naho ntawuhinyuza.Umujyi wa Kigali.Kuva Pele stadium Nyamirambo ugera Nyabugogo bashikuza amatelefone byagera kubagore bafite amasakoshi ukagirengo barabaka iyo babatije.Umuhanda Nyabugogo,Kiruhura,Gitikinyoni ,Kamuhanda Ruyenzi ho bazambura abari mumodoka.Kuva ERP Rwarutabura,Miduha Mageragere naho baratabaza kubera ubujura bubabuza umudendezo.Biryogo Rwampala na Rugunga ho bizwiko kwitaba Telefone k’umugoroba ar’icyaha.Umurenge wa Muhima wo wagirengo babigize umuhigo.Umurenge wa Gasata kugera Nyacyonga nta mugore ufite ishakoshi ugenda wenyine.Umurenge wa Gisozi naho ntibasigaye inyuma kuko higanjemo abagore bashikuza bagenzi babo amasakoshi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu niwe gisubizo cyo guca ubujura (photo archives)

Umwe k’uwundi basanga hakwiye ingamba zo gucunga umutekano,ariko umuturage akaba nyambere.Ufashe uduce turangwamo ubujura,usanga hatabonekamo umupolisi wagenda ahahagarara,ikindi abaturage bahishira abajura nabo bikosore.Umupolisi wo murwego rwo hejuru twaganiriye ariko akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yagize ati”Twe nka Polisi y’igihugu dukangurira buri munyarwanda gutanga amakuru yuwo aziho ibikorwa bishobora guhungabanya umudendezo wa rubanda.Umuturage mwiza arabikora umubi arahishira akavuga aruko yakorewe urugomo.Twe rero nka Polisi y’igihugu duhora twigisha kuko kwigisha aruguhozaho,ikindi dutanga ibiganiro mu itangazamakuru kugirengo bigera ku banyarwanda. Ingamba ziriho cyane ko hariho amatelefone menshi tugenda dufata tukayasubiza ba nyirayo.Umwe k’uwundi niyumve ko umutekano umureba.Nidufatanya tuzahashya ubujura.Louis wambuwe Telefone ye atashye arashimira Polisi y’igihugu ko ubu yayibonye kandi ko akangurira abantu kutitaba bari mu muhanda bonyine.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *