Rwakivumu II – Taba yigaragaza nk’igisubizo cy’imiturire itekanye hafi y’Umujyi wa Kigali
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwakira abawugana buri munsi, Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Phase II, iherereye i Taba mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge, iragenda yigaragaza nk’ahantu hizewe ku bifuza gutura heza no gushora imari irambye.
Iyi site iri ku muhanda wa kaburimbo uva Kigali werekeza Shyorongi, bikaba byorohereza abayituye kugera mu mujyi mu gihe gito, ari nako bagumana ituze n’umutekano.

Bamwe mu baturage baguze ibibanza muri iyi site bavuga ko kuyigeraho byoroshye n’aho iherereye ari byo byabashishikarije kuyishoramo imari. Mukamana Chantal, umwe mu bayituye, avuga ko abasha kujya mu kazi ke ko mu mujyi atagitaye ku ntera, ariko akagaruka mu gace gatekanye kandi gatuje.
Ati: “Kuba dutuye hafi y’umujyi ariko ahantu hatuje ni amahirwe akomeye. Umuhanda wa kaburimbo unyura hafi watworohereje ingendo za buri munsi.”

Abandi baturage bagaragaza ko igenamigambi ryakozwe neza ari ryo ryatumye bagirira icyizere iyi site. Habimana Jean de Dieu, waguze ikibanza agamije gushora imari, avuga ko imiterere y’iyi site n’uko yubahiriza amategeko byerekana ko ari ahantu hazagira agaciro mu gihe kiri imbere.
Ku bijyanye n’ibyangombwa, abaguze ibibanza bahamya ko inzira yo kubibona yoroshye kandi yihuse. Uwamahoro Vestine avuga ko mu byumweru bike yamaze kubona ibyangombwa byose bikenewe, bitandukanye n’ahandi yari yaragerageje.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi wa Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Taba, Niyonzima Alphonse, avuga ko intego yabo ari ugushyiraho imiturire itanga icyizere ku baturage, aho bagura ibibanza bafite umutekano n’icyizere cy’ejo hazaza.
Yongeraho ko uguze ikibanza yishyura 340,000 Frw y’ibikorwaremezo, hanyuma mu gihe kitarenze ibyumweru bine agahabwa ibyangombwa byose.


Mu gihe Kigali ikomeje kwaguka, Rwakivumu II – Taba ifatwa nk’imwe mu ngero z’imiturire iteguwe neza mu Murenge wa Kanyinya, igahuza ituze, umutekano n’icyerekezo cy’iterambere rirambye.
Ubwanditsi

