Ruhago nyarwanda:Igicu cyabuditse umupira w’amaguru aho kubyara ibyishimo wahindutse inzira y’urwangano.

Abakera bati”aho kwica Gitera uzice ikibimutera”reka tuze mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuva 2012 kuko n’ibwo umwotsi watangiye gusa n’aho ubonetse muri Ferwafa,ariko benshi ntibabiha agaciro.Ubwo Ferwafa yemezaga ko Abapolisi b’u Rwanda batabasha kurinda umutekano w’ikipe y’APR fc ikinnye n’iya Rayon sports kuri Stade Regional.Nyakwigendera Ltd Capt Ntagwabira Jean Marie ajya gutoza Kiyovu sports yahise yamagana abari inkingi zayo abashinja ko aribo yanyuragaho akabaha ruswa bityo APR fc ikabona intsinzi bitayigoye.Ntagwabira yerekeje mu ikipe ya Rayon sports nabwo yashinje bamwe mubantu bayo ko atabakeneye ko aribo yifashishaga bityo APR fc ikibonera intsinzi bitayigoye. Nyamirambo.

Ntawakwirengagiza ko umwaka wakurikiyeho ikipe y’igihugu Amavubi yahawe igihano kubera gukinisha umukinnyi Biroli bitemewe.Ikipe y’APR fc n’iya Police fc zaje kwemeza kudakinisha abanyamahanga zikinisha abanyarwanda gusa.Ubu izo kipe zarabagaruye ndetse n’umubare uriyongera.Ferwafa hibazwa impamvu nta komite nyobozi irangiza manda?kuki hatorwa umwe akizanira abashaka,cyangwa abo agenerwa.Tuze turebe uko igicu gikomeza kubudika mu makipe urwangano rukavuza ubuhuha kugeza no mu itangazamakuru,bikamanuka kugeza mubafana bikaba byaraciye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kureba Ikipe bakunda.Ubwo ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bwatangazaga ko Mupenzi Eto n’itsinda rye ririmo Major Jean Paul na mugenzi we Major Erneste bafunzwe bakurikiranyweho kuroga bakoresheje amaji yo kunywa byahise bikangaranya benshi.Ibyiciro bigize umupira w’amaguru mu Rwanda byose reka tubinyuremi.Ferwafa inengwa ko itegura shampiyona nabi kuko haraho usanga ikipe ishobora gusura inshuro nyinshi,mugihe hariho isurwa rimwe n’ayo igasura irindi.Umutoza Bananwana Cammarade utoza Bugesera fc yifatiye ku gahanga Rwanda Premier league iyobowe na Mudaheranwa Youssuf ko gukina n’ikipe ye ya Gorilla fc utakwizera intsinzi.Abasifuzi bamwe bahabwa ibihano biremereye ,abandi bakoze n’amakosa arenze ntibahanwe cyane.Hagati mubafana ya buri kipe harimo ikibazo gikomeye kuko buri komite nyobozi izana abo bita intwaro.Uzasanga hari bakora ku miryango ikipe yakiriye umukino.Komite yose izana abayo aha niho igicu kibudika ukumva,ngo buri kipe ifite ishyamba rirwanya ubuyobozi.Imyitwarire igayitse ku makipe ashaka kugira abafana benshi.. Byagaragaye ku ikipe y’APR fc ku mufana wo mu ikipe ya Rayon sports imutwara.Ubu havaragaye uwavuye mu ikipe y’APR fc ajya muya Rayon sports.Igice gisigaye aricyo itangazamakuru.Umunyamakuru ntabwo yarota ibibazo biri mu ikipe,hano n’iho hakarebwe neza.Iyo umuntu yayoboraga ikipe akavaho agirana ikibazo nabamusimbuye nawe uko itangazamakuru ryamutangazagaho inkuru nawe arahindukira agaha amakuru abanyamakuru ikipe igahiramo induru.Abanyamakuru bateshuka ku nshingano bo ikosa rya mbere rikomeye riri kuri nyir’igitangazamakuru we wemera ko habera isibaniro.Niba rero inzego zitandukanye z’ubuyobozi ziba ntibindeba zikirengagiza ko umupira w’amaguru mu Rwanda ariyo nkingi ya mwamba yagaruye abanyarwanda bagahura nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 nazo ndazinenze.Umwanzuro wowe munyamakuru tekereza neza ko ikaramu ukoresha utukana n’uwo utuka arayifite.Munyamakuru tekereza ko micro ukoresha wataka mugenzi wawe nawe ayufite?wowe nyir’igitangazamakuru utekereza ko ushobora gufatirwa ibihano kuko watanze umuyoboro wo gutukaniraho? Abayobozi ba buri kipe cyane Rayon sports,APR fc mugerageze guha ubutumwa abafana banyu ejo mutazisanga mu bibazo nk’ibyo munenga bya mbere 1994.Ikipe nitegura igatsinda abayikunda bazishima.Hubakwe umupira w’amaguru utashingiye kuri munyangire.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *