Ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda cyaburiwe umuti abanyarwanda bagahunga ijoro n’umunsi.
Abahunga igihugu bakomeje kwiyongera hakibazwa iherezo yaryo.
Nk’uko twagiye tubibagezaho mu zindi nkuru, mu gihugu cyacu hakomeje kubaho impungenge zishingiye ku mubare w’abahunga igihugu berekeza ku mugabane w’ Amerika n’uburayi,ingero zitangwa zihera mu abanyamakuru, abahanga bo mu ngeri zitandukanye, abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR ndetse n’abari basanzwe bakorera ishyaka riri k’ubutegetsi bwa FPR, abandi bafunzwe cyangwa baburiwe irengero. Ibyo bikomeza kwangiza isura y’ igihugu kuko Raporo y’imiryango mpuzamahanga zigaragaza impungenge kuri iki kibazo.
Abaturage b’Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo baganiriye n’ ibinyamakuru byacu Ingenzi news Paper na Ingenzinyayo.com badutangarije ko uwahoze ari Perezida wa Njyanama ndetse n’ Umuyobozi wa FPR muri ako kagali witwa TWIZEYIMANA Olivier yahunze igihugu n’ umuryango we.

Andi makuru baduhaye n’uko mbere yo guhunga uwo mugabo yabanje gukora uruzinduko ku mugabane w’iburayi mu kwezi kwa 12 muri 2024 akagaruka yarahindutse cyane kuko yahinduye imvugo mu nama zakorwaga mu Kagali, aho yakomezaga kuvuga ko atemeranywa n’ ibyemezo byo kurwanya akajagali muri ako Kagali cyane cyane ibijyanye no gusenyera abubatse inzu ziciriritse ndetse atangira kujya asaba ko abatuye uwo mududugu batishoboye basonerwa gutanga imisanzu myinshi harimo iya FPR,uw’ Isuku, n’uw’ Umutekano. Umwe mu baganiriye natwe yatubwiye ko afite amakuru ko Twizeyimana Olivier yafunzwe abazwa ibijyanye n’ urwo ruzinduko yakoze n’ubwo yaje kurekurwa agakomeza kujya yitaba buri cyumweru. Iryo fungwa ni guhora yitaba bikaba biri mu byatumye afata icyemezo cyo guhunga igihugu n’ umuryango we wose ugizwe n’ umugore n’ abana babiri .
Nyuma yo guhunga , TWIZEYIMANA Olivier yahise yinjira mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda aho yinjiye mu ishyaka rya RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa n’ abandi bose bahunze igihugu. Turabibutsa ko RNC ya Nyamwasa iri mu mashyaka atanu yibumbiye mu cyiswe P5 urimo amashyaka Rwanda National Congress (RNC), FDU-Inkingi, Amahoro People’s Congress, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri. Urwo rugaga rwa P5 rukaba rufatwa nk’ umutwe w’ ibyihebe n’ ubuyobozi Abasesengura basanga abatuma abanyarwanda bahunga aribo bongerera imbaraga abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR.Guca ubuhunzi niyo yari intego ya FPR igihe cy’urugamba ,none nabayibayemo barahunga.
Kimenyi Claude

