Umutambagiro mutagafu imwe mu nzira yubaka ubuyisilamu buhamye igashimangira imiyoborere myiza ya RMC.
Uko imyaka igenda ishira indi ikiyongera byerekana ko RMC umuryango w’abayislamu mu Rwanda ukomeza kubaka imyemerere ,bigasorezwa n’abakomeza kwitabira umutambagiro mutagafu.
Abayisilamu 72 bo mu Rwanda berekeje i Mecca mu mutambagiro mutagatifu wa Hajj
Kigali – Mu gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi 2026, Abayisilamu 72 bo mu Rwanda bahagurutse berekeza i Mecca muri Arabie Saoudite, aho bagiye gukora umutambagiro mutagatifu wa Hajj, umwe mu nkingi eshanu zigize ukwemera kwa Islam.

Aba bayoboke ba Islam bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, barimo 62 bagiye mu ndege ya RwandAir, mu gihe abandi 10 bo bahawe amatike na Ambasade ya Arabie Saoudite mu Rwanda, bagenda mu zindi ndege.
Hajj n’umuhango ukomeye ku Bayisilamu bose bafite ubushobozi bwo kuwitabira nibura rimwe mu buzima bwabo. Uretse kuba ari urugendo rutagatifu, ni kimwe mu bikorwa bifatwa nk’inkingi ya gatanu y’Idini ya Islam nyuma yo kwemera Imana imwe rukumbi no kwemera Intumwa Muhammad, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo cya Ramadhan.
Kwamamaza uru rugendo, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasabye abagiye i Mecca kuzarangwa n’imyitwarire myiza, gukomeza ubumwe no gusabira igihugu cyabo.

Yagize ati:
“Mujye mushyira hamwe, musabire igihugu kugira ngo gikomeze kugira umutekano no gutera imbere. Musengere abayobozi ndetse n’abatarabona amahirwe yo kujya i Mecca kugira ngo na bo bazabigereho.”
Mufti Sindayigaya kandi yashimye uruhare rwa RwandAir mu korohereza Abayisilamu urugendo rwa Hajj, avuga ko mbere byasabaga kunyura mu bindi bihugu bikabatwara igihe kinini n’umunaniro.
Ati:
“Mbere abantu banyuraga i Dubai, urugendo rukamara amasaha menshi cyane. Ubu ni amasaha atatu n’igice gusa, nta mvune, nta gutakaza imizigo ndetse nta n’ukererwa.”
Bamwe mu bagiye gukora Hajj bavuga ko ari ibyishimo bikomeye kuba bagiye kuzuza imwe mu nshingano zikomeye z’idini ryabo.
Wibabara Assouma, umwe mu bagore bagiye muri uru rugendo, yavuze ko yizeye ko ruzamuhindurira ubuzima bwo mu mutima.

Yagize ati:
“Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuko ngiye kuzuza inkingi ya gatanu y’ukwemera. Twizera ko aho hantu hatagatifu umuntu ahasengera Imana ikamwumva, kandi umuntu uvuye i Mecca agaruka yahindutse mu buryo bw’umwuka.”
Mu myaka itatu ishize, kuva RwandAir yatangira gukorana n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu gutegura ingendo za Hajj, hamaze gutwarwa Abayisilamu 227 bajya i Mecca.
Abitabiriye uru rugendo basabwe kuzagaruka bafite ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ukwemera gukomeye, ndetse no gukomeza gusabira igihugu n’abatarabona amahirwe yo gukora Hajj.Abaherekeje abagiye mu mutambagiro mutagatifu babasabiye kugeraho Amahoro bakazagaruka andi.
Hakizimana Jean Elie

