Amakuru

ikibazo cy’abakomisiyoneri mu bayislamu bajya mu mutambagiro mutagatifu cyafashweho icyemezo muri RMC.

Abakomisiyoneri bafungiwe amayira yo gushuka abifuzaga kujya mu mutambagiro mutagatifu,bamwe batangira inzira yo kurwanya Mufti w’u Rwanda nabo bafatanije kuyobora RMC.Ubu biravugwa ko ngo hadutse itsinda ry’abari abakomisiyoneri mu idini ya Islam ryiyemeje kubangamira RMC,ngo kuko nayo yabakuye amata ku munwa.Ubutaha tuzabereka amazina yabo bakomisiyoneri,cyane ko harimo nabo muyandi madini.Tuze turebe uko RMC ihagaze muri ki gihe.
Umuyobozi mwiza n’uteganyiriza iterambere ryabo ayobora.
Mufti w’u Rwanda yaburiye abakomisiyoneri bashora abayisilamu mu bibazo bya Hidja bava Kigali bajya mu mutambagiro mutagatifu muri Arabiya Sawudite.Ubwo Abayisilamu bariho bahabwa impanuro
Mufti w’u Rwanda yaburiye abayisilamu bitegura kujya mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja kwirinda abantu biyita abakomisiyoneri bavuga ko babafasha kubona ingendo zihendutse,nyamara bikarangira babateje ibibazo.Umwaka ushize mbere y’uko bamwe mubayislamu burira indege hagakumirwa ibikorwa byabo bakomisiyoneri bakabura uko biba amafaranga bababeshya ko bazahagurukira mugihugu cya Uganda.Baje kuvumburwa babigereka k’ubuyobozi bwa RMC.Ukuri gutsinda ikinyoma.
Igitangaje nyuma yaho abakomisiyoneri bavumburiwe ku kinyoma babeshyaga abajyaga mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja i Maka mu gihugu cya Saudi Arabia baze gurutse mu bayislamu babumvishako bakwa amafaranga Maka bitabahenze.
Umwe yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko hari abantu bihisha inyuma y’ibiciro byo hasi cyangwa amasezerano y’ibinyoma bakabeshya abayisilamu ko urugendo rutegurwa mu Rwanda ruhenze, bityo bakabashuka kubanyuza mu bindi bihugu birimo Uganda bavuga ko ari ho bahendukiwe.

Uwambaye ingofero itukura umuvugizi wa RMC sheikh Mbarushimana uwo hagati ni Mufti Sindayigaya (photo ingenzi)

Uyu muyislamu yagize ati “Hari ubwo baza bakwiza ibihuha ngo urugendo mu Rwanda rurahanze, muze tubashakire indi ndege muri Uganda birahendutse. Ababigiyemo barariwe. Hari ubwo bagaruka bagasaba ubufasha.Aha Mufti yagize ati “iteka dusaba buri wese ushaka kujya i Maka ko bagomba kwirinda ababashuka”
Uwariwe amafaranga nabo bakomisiyoneri yabwiye itangazamakuru ko abajya mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja ko bagomba kwitondera ababizeza ibitangaza kandi hari ubuyobozi bwa Islam.
RMC ni yo yonyine igena uko gahunda za Hidja zikorwa.”Buri muslamu we yanashimiye cyane RwandAir kubera uruhare ikomeje kugira mu korohereza abayisilamu b’Abanyarwanda bajya gukora Hidja, avuga ko iyi sosiyete y’indege ikomeje gutanga serivisi nziza kandi zizewe.
Umwe k’uwundi bemeza ko
amasezerano y’ingendo batizeye inkomoko yayo bajya bayareka bakamengesha inzego z’ubuyobozi zitandukanye,abo bantu bagakurikiranwa.Ubwo twategura iyi nkuru benshi mubariwe amafaranga nabo bakomisiyoneri niyemeje ko bagiye kwegeranya ibimenyetso bakegera inzego bakareba ko barenganurwa.
Hakizimana Jean Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *