Politiki

Politiki:Ishyaka Green Party mu ishusho nshya y’intumbire y’ubutegetsi bw’u Rwanda mu nzira ya Demokarasi.

Uharanira ko igihugu gitera imbere ,aba yubakiye abanyagihugu umusingi wejo hazaza.Inkuru yacu iri mu ishyaka Green Party rimaze kuba ubukombe.Impinduramatwara ya Repubulika mu Rwanda niyo yazanye amashyaka.Abanyarwanda benshi ntibakunda kujya mu mashyaka,ariko nk’uko hariho benshi bakunda kujya mu mashyaka.Ishyaka Green Party kuva ritangizwa muri st Paul ntawutazi uko byarigendekeye.Kudacika intege bya Dr Frank Habineza nibyo bitumye ishyaka Green Party ryivuga ibigwi muri Guverinoma.
Umurwanashyaka w’ishyaka Green Party we abyumva ate?abyumva neza kuko bamaze kuba benshi mugihugu hose.
Dore ko ishyaka Green Party ryubatse inzego z’ubutegetsi bwazo kuva ku isibo kugera k’urwego rw’igihugu.
Uko Green Party yubaka inzego zitandukanye ni nako igenda igira abarwanashyaka benshi.
Ishyaka DGPR rirasaba Leta kongera igihe cyo kwigisha abagiye gushyingirwa
Inkuru yateguwe n’ikinyamakuru ingenzi news paper na Ingenzinyayo.com,aho
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR/Green Party) rirasaba Leta y’u Rwanda gushyira imbaraga mu kwigisha abantu bagiye gushyingiranwa imbere y’amategeko, rivuga ko bizafasha kugabanya ikibazo cya gatanya gikomeje kugaragara mu miryango nyarwanda.
Ibi byagarutsweho na Perezida wa DGPR, Senateri Frank Habineza, mu nama y’Inteko rusange yahuje abayoboke b’iri shyaka baturutse mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Raporo y’urwego rw’Ubucamanza iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2,674 z’abashakanye basaba gatanya, zivuye ku manza 2,833 zari zaburanishijwe mu mwaka wabanje. DGPR ivuga ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare kuko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.


Dr. Habineza yavuze ko hari abantu benshi bajya mu rushako batabiteguye neza cyangwa bakarushingira ku nyungu zishingiye ku mutungo, ibintu avuga ko biri mu bitera amakimbirane no gutandukana.
Yagize ati:
“Hari abashakana kubera inyungu z’umutungo aho kuba urukundo nyakuri. Ushobora kubona umuntu ashaka undi agamije ibyo atunze aho kugamije kubaka urugo rurambye.”
Yakomeje avuga ko igihe gitangwa n’inzego z’ibanze mu kwigisha abagiye gushyingiranwa kidahagije, asaba ko hashyirwaho gahunda ndende yo kubategura mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo.
DGPR isanga gahunda nk’ikorwa na Kiliziya Gatolika n’amwe mu madini, aho abagiye kurushinga bamara amezi bigishwa ku buzima bw’umuryango, yakwifashishwa no mu rwego rwa Leta.
Dr. Habineza yagize ati:
“Byaba byiza Leta nayo ishyizeho gahunda ifata nibura ukwezi cyangwa amezi runaka abantu bakigishwa amategeko agenga umuryango, uburyo bwo guhitamo imicungire y’umutungo ndetse n’inshingano z’abashakanye.”
Yongeyeho ko abantu benshi bahitamo uburyo bwo gusangira umutungo batabanje gusobanukirwa neza icyo bivuze n’ingaruka zabyo mu buzima bw’umuryango.
Iri shyaka kandi risaba ababyeyi, amadini ndetse na Leta gufatanya mu kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuryango kugira ngo hubakwe ingo zikomeye kandi zirambye.
Iki kibazo cya gatanya giherutse no kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast, aho yasabye abashakanye kwihanganirana no gukemura ibibazo biciye mu biganiro aho kwihutira gutandukana.
Yavuze ko abantu bakwiye kuganira no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo kuko rimwe na rimwe aho umuntu yerekeza ashobora gusanga hari ibibazo birenze ibyo yahungaga.
Hakizimana Jean Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *