Kamonyi: Uruganda MRPIC rwemeza ko rwihaye intego yo kunganira leta mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri n’ubucyene.

Mu gihe ubushomeri buvuza ubuhuha, no kubona igishoro cyangwa ingwate(ku bashaka inguzanyo za banki) bikaba bigoye, uruganda MUKUNGURI RICE PROMOTION AND INVESTMENT COMPANY (MRPIC) LTD, rutunganya umuceri rwiyemeje gukora ibishoboka kugirango icyo kibazo kigere kwiherezo bahanga imirimo mishya ndetse batanga inguzanyo z’itandukanye ku bakozi babo zibafasha kwiteza imbere ndetse babongerera n’ubumenyi mubyo bakora.
Ibi nibimwe mu byagarutsweho ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi, wabaye tariki 1 Gicurasi 2023.
Ni umunsi wizihirijwe mu Karere ka Kamonyi kuri COOPRORIZ-abahuzabikorwa iri mu Mudugudu wa Mataba y’epfo mu Kagari ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi ari naho uruganda MRPIC ruherereye.

Niyomukiza Elias umukozi w’uruganda

Uyu munsi wari witabiriwe n’umuyobozi w’uruganda MRPIC Bwana Evaliste Nteziryayo, Perezida wa COOPRORIZ-abahuzabikorwa Mugenzi Ignace n’abakozi bakora mu ruganda.
Umuyobozi w’uruganda MRPIC Evaliste Nteziryayo,yavuze ko mu gihe bamaze bakora bashyize imbere gahunda ya leta yo kongera imirimo bagura uruganda ndetse bongeramo ubundi buryo bushya bwatanga akazi kuri benshi aribyo bibafasha kunganira leta kurwanya ubushomeri n’ubucyene.

 

Perezida w’uruganda MRPIC Mugenzi Ignace.

Yagize ati:“ kuri uyu munsi ngaruka mwaka w’abakozi twishimira abakozi dufite bakorana imbaraga ngo uruganda rwacu rutere imbere ndetse rubashe kwaguka tunishimira ko tumaze kugera kuri byinshi,iyo duteye imbere twunguka imirimo mishya bityo tugatanga imirimo ku bakozi bashya bikagabanya ubushomeri Kandi niyo gahunda ya leta yo guhanga imirimo mishya itanga akazi kuri benshi.”
Yakomeje avuga ko bafite intego ko umwaka utaha abakozi bafite bazikuba kabiri Kandi ko bafite icyizere ko bizashoboka kuko uru ruganda rushobora gutanga imirimo 100 mu gihe cy’umwaka ndetse ashimira abakozi bakorana umuhate mu guteza imbere uruganda abasaba gukunda umuriro ku wunoza ndetse no kurangwa ni kinyabupfura n’imyitwarire myiza ikwiye Umunyarwanda.

Siborurema Jean Luc umukozi w’uruganda

Bamwe mu bakozi bakora mu ruganda MRPIC bavuga ko bashimira uru ruganda rwaje ari igisubizo ku baturage kuko rwabafashije kwikura mu bucyene rubaha akazi ndetse ngo ugize n’igitekerezo cyo gukora umushinga wa muteza imbere uruganda rubimufashamo rukamuha inguzanyo.
Niyomukiza Elias utuye mu murenge wa Mugina akagari ka kabugondo akaba amaze imyaka 7 akora muri MRPIC yagize ati:” Mbere y’uko ntangira gukora muri uruganda nari umuntu uciriritse ukora uturimo duto ariko aho ngiye gukorera muri MRPIC niteje imbere nubatse inzu nikura mu icumbi,niteje imbere ubu fite na smart phone byose mbikesha uru ruganda fite n’ikizere cyo kuzageza kubindi byinshi.”

Uruganda MRPIC ruherereye mu murenge wa Mugina mu gishanga cya Mukunguri.

Mugenzi we Siborurema Jean Luc utuye ku musozi wa Cyinyana nawe yagize ati:” Uruganda MRPIC usibye kuba rwaradukuye mu bucyene ahubwo ni umubyeyi kuko ntiwagira ikibazo ruhari muri byose baragutabara iyo ugize umushinga ukawubagezaho baguha inguzanyo ukazagenda ubishyura gacye gacye,jyewe naranyuzwe kuko aho rwankuye naho ngeze ubu ndabashimira cyane kuko naje ndi umukarani nikorera imizigo none ubu ndi umutekenisiye iyo babonye hari ubundi bumenyi ufite bagufasha ku bwongera ibi byafashije kwiteza imbere cyane kuko ubu fite inzu yanjye.”
Prezida wa COOPRORIZ-abahuzabikorwa Mugenzi Ignace,uyobora abahinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri avuga ko bafatanyije n’uruganda MRPIC rubatunganyiriza umuceri bazagera kuri byinshi kandi agahamya ko bazafasha benshi kwiteza imbere.

Umuyobozi w’uruganda MRPIC Evaliste Nteziryayo.

Ati:” Ukurikije ibyo tumaze kugeraho ni byinshi,kuko MRPIC yatangiye ari uruganda rutunganya umuceri gusa none ubu zimaze kuba inganda eshatu harimo urutunganya umuceri,urwa kawunga ndetse n’urukora ibicanwa twise burike,ubu dufite umushinga wo kujya dutunganya n’ibiryo by’amatungo kandi uko twagura ibikorwa ni nako tugabanya ubushomeri dufasha abaturage kwikura mu bucyene.”
Mugenzi Ignace yavuze kandi ko mu rwego rwo gufasha abahinzi bashyizeho ikigega cyiswe ingoboka kizajya gifasha abahinzi aho kugira bajye kwaka amafaranga ahandi bo ubwabo bakwishyira hamwe bakayabona ndetse yavuze ko ibi bizagera no mu ruganda kuburyo umukozi agize ikibazo agacyenera amafaranga ashobora kuyabona vuba avuye muri cya cyigega ariyo mpamvu bacyise ingoboka.
Uruganda Mukunguri Rice Promotion Investiment Company (MRP), nirwo rutonora umucer wose wa Koperative kandi ukanagurishwa n’uruganda. Rugafasha n’abaturage gutonora igice cy’umusaruro kigana na 20% basigarana wo kurya.Uru ruganda rugenda rurushaho kunguka ibi bikaba bigaragazwa no kongera umubare w’inganda zikora ibindi,harimo urutunganya umuceri urwa kawunga ndetse n’urukora ibicanwa bise burike.

Theonest Ahimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *