Amakuru

Iby’umushoramali Nyabyenda Emmanuel bikomeje kudogera abo muri RMB nabo bamusamze muri Gereza .

Iminsi mibi ntawuyicuraho undi “Ibihe biha igihe , nk’uko iminsi idahura.Hashize igihe havugwa ko umushoramali Nyabyenda Emmanuel akora ibikorwa binyuranyije n’amategeko mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Nyuma yaho urukiko rw’ibanze rwa Muhanga rukorera mu karere ka Muhanga rufunze Nyabyenda Emmanuel iminsi 30 kugirengo atica iperereza nk’uko byasabwe n’ubushinjacyaha ,ubu hakurikiyeho abakozi bo mukigo cya Leta RMB.Urubanza rubereye muruhame umwe k’uwundi yumva uko Umucamanza aburanisha, ubushinjacyaha bushinja hagasorezwa ku cyekwaho icyaha n’abamwunganira uko biregura.
Umukozi utatiye indahiro mbere arahira mbere y’uko atangira akazi arayiryozwa,bikaba aribyo byatangiye kugaragara ku bakozi ba RMB bashinjwa gukingira ikibaba Nyabyenda Emmanuel mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Igihe Nyabyenda Emmanuel yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry”agateganyo yahakanaga ibyaha yashinjwaga,kugeza naho we n’abamwunganiraga bavuze ko akora neza,ko kandi n’abakozi ba RMB bamusuye bakandika mugitabo ko akora neza.Ubushinjacyaha bwahise bubwira inteko iburanisha ko abo bakozi nabo bariho bakurikiranwa ku cyaha cyo gufatanya na Nyabyenda Emmanuel kunyereza umusoro no kurigisa amabuye y’agaciro.

Nyabyenda Emmanuel yakatiwe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo none nabo muri RMB bakoranye barafunzwe (photo archives)

Kuki abakozi b’ikigo cy’igibugu RMB bashyigikiye Nyabyenda Emmanuel mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro munzira zitavuzweho rumwe,kandi binyuranyije n’amategeko?
Uwamahoro Fiona na mugenzi we
Bienfait Assuman bashinzwe kugenzura amakampani acukura amabuye y’agaciro ko yujuje ibisabwa.
Kuki ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’urukiko Uwamahoro Fiona na Bienfait Assuman babasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo y’igifungo?
Umushinjacyaha yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye; kuba icyitso mu cyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya; kuba icyitso mu cyaha cyo gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko, ndetse no kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba.
Umushinjacyaha abashinja ko bamenye ko Nyabyenda Emmanuel acukura amabuye y’agaciro nta ruhushya yifashishije Kampani yitwa Rugendabari Mining, ndetse bakaba barayisuye bakandika mu gitabo cy’abashyitsi bayigira inama, ariko bo bakaba bavuga ko atari Rugendabari Mining basuye ahubwo basuye indi Kampani yitwa CEAVMC ikabatega igitabo cya Rugendabari bakaba ari icyo basinyamo batabazi.

Aha hantu buri wese wari murukiko yumva uko abaregwa bisobanura yagize ati “idosiye irakaze.Nigute umuntu asinya atarebye?kuba icyitso bitangiye.kuvumbuka.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bagiye kugenzura Kampani RMB yafunze, kandi ko mu iperereza babasabye raporo y’ibyo bagenzuye bakayigaragaza nyuma y’amezi abiri.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyo babimusobanuriye ntiyabyumve neza bityo abona ko ahubwo basuye Rugendabari Mining ndetse ibyo banditse mu gitabo cyayo bituma bakurikiranwaho biriya byaha bindi bine.
Umushinjacyaha avuga ku cyaha cyo kwiba n’ibifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, Assouman na Fiona bakurikiranyweho yagize ati: “Biriya byaha ntabwo ari bo babikoze, Nyabyenda ni we wabikoze, icyo bo bakoze ni ukuba icyitso muri byo.”
Abaregwa basabye ko bakurikiranwa bari hanze.Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko barekuwe bakwica iperereza.

Aba bakozi ba RMB bafunzwe mucyaha bafatanyije na Nyabyenda Emmanuel ufunzwe nk’ umushoramari ukurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya afite agaciro k’asaga miliyari 5 Frw we akaburana avuga ko yacukuye afite uruhushya, akanavuga ko bariya bakozi ba RMB bamusuye mu gihe bo bavuga ko batigeze bamusura ahubwo basuye indi Kampani ye yitwa Amakuru yageze ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com nyuma y’iburanisha yavugaga ko hariho nabo munzego zitandukanye zakingiye ikibaba Nyabyenda Emmanuel agakura amabuye y’agaciro mu ntara y’Amajyepfo akayinjiza mu Mujyi wa Kigali,mugihe bari bashinzwe kuyafata bakayashyikiriza umugenzacyaha.Isesengura rikerekanako abantu bafashije Nyabyenda Emmanuel kunyereza umutungo ugizwe n’amabuye y’agaciro bashobora gufatwa.Tubitege amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *