Amakuru

Abayobozi n’abaturage ntibacana uwaka ku ibura ry’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro biha icyuho inzara ikomeje kuvuza ubuhuha.

uko bucya bukira hagati mu Rwanda haravugwa inzara ,ariko mubayobozi n’abaturage ntibabihurize hamwe.Kuki ikibazo cy’inzara kitavugaaho rumwe?Dore uko bivugwa hanze aha.


Rwanda: Izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 26.5%, imboga ziyoboye ibindi bicuruzwa mu guhenda.Igihingwa cy’imboga cyahingwaga mugishanga kuva muri Gicurasi imvura itangiye kugabanuka kugeza k’umuhindo itangiye kugwa.Imboga zivugwa n’izi zikurikira:Imbwija,amashu,inyanya,karoti,intoryi n’izindi zitandukanye.Ibishanga byasaruwemwo ibigoli bahita bahingamo intunguru,mugihe abaturage bifuzaga guhingamo imboga kongeraho ibihingwa ngandurarugo , urugero ibirayi cyangwa ibijumba,ariko ntibabaha ubwo burenganzira.Intara y’Amajyepfo n’iy’uburasirazuba n’izo zifite ibishanga binini ,ariko ni nazo zugarijwe n’inzara cyane.
Ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho igipimo cy’izamuka ry’ibiciro (Inflation) cyageze kuri 26.5% mu kwezi k’Ukwakira 2026, ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwari kumeze mu mwaka wa 2025.

Mu isoko imboga zirarya umugabo zigasiba undi

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) Ukwakira n’ Ugushyingo 2026 igaragaza ko ibiciro byazamutseho 6.5% hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2026, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku mibereho y’ingo nyinshi.Urugo rushonje ruhoramo induru kuko ruba rushonje bigaha icyuho gatanya,bityo umuryango nyarwanda ugatatana abana bagahinduka inzererezi.

Babuze aho bazikura bagiye guhomba

Ibiribwa n’ibinyobwa bidafite inzoga ni byo byagize uruhare runini muri iri zamuka, kuko byazamutseho 39.1% mu mwaka umwe. Imboga ni zo zagaragaje izamuka rikomeye kurushaho, aho ibiciro byazo byazamutseho 63.7% ugereranyije n’Ukwakira 2025.
Mu cyaro, izamuka ry’ibiciro ryagaragaye cyane kurusha mu mijyi. Inflation yageze kuri 31.3% mu cyaro, mu gihe mu mijyi yari kuri 19.5%. Ibi bigaragaza ko abaturage bo mu cyaro bahuye n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibyo bakenera buri munsi.
Raporo inagaragaza ko ibiciro by’imboga mu cyaro byazamutseho 65.7% mu mwaka umwe, mu gihe mu mijyi byazamutseho 56.4%.

Bafite ikibazo gikomeye ko nibishira bataza kubona izindi

N’ibindi byiciro by’ibicuruzwa na serivisi byagaragayemo izamuka. Ibiciro by’ingendo mu mijyi byazamutseho 22.4%, amahoteli na resitora bizamukaho 20.6%, mu gihe ibijyanye n’imiturire, amazi, amashanyarazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14.2%.
Ibi bibaye mu gihe ibiciro by’ibiribwa bifite uruhare runini mu ngengo y’imari y’ingo, cyane cyane izo mu cyaro, aho bigize 48% by’ibyo ingo zikoresha.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu bashobora kwibaza ku ngaruka iri zamuka rigira ku bushobozi bw’abaturage bwo kugura ibibatunga, cyane cyane abafite amafaranga yinjira adahinduka uko ibiciro bizamuka.
Ku rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibiribwa, iri zamuka rinongera akamaro ko gushaka uburyo umusaruro w’abahinzi urushaho gutunganywa, kubikwa neza no kugeza ku isoko. Gusa, hakenewe no gukurikirana ikiguzi cy’ibikorwa kugira ngo ibicuruzwa bitunganyijwe bikomeze kuboneka ku biciro abaturage bashobora kugura.
NISR ivuga ko mu gukurikirana ihinduka ry’ibiciro, ikusanya amakuru ku bicuruzwa na serivisi 1,622, aho buri kwezi ikusanya ibiciro birenga 40,000 mu mijyi no mu cyaro.
Ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese izamuka ry’ibiciro rizakomeza gute mu mezi ari imbere, kandi ni izihe ngamba zafasha abaturage guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa buri munsi?

Gucuruza imboga byabunguraga

Igiteye impungenge n’uko mu Rwanda usanga ibihingwa ngandurarugo byarabuze bityo inzara ikabona Irembo yinjiriramo.Kuba umunyarwanda yarahingaga insina zitanga urwagwa none zikaba zaraciwe nabyo byateye inzara.Kudahinga amasaka nabyo byataje inzara .Nta rwego na rumwe rurerekana uko abaturage bakongera guhinga imyumbati bakanahinga ibirayi mubice bya Rubavu,Musanze na Burera.Uko hanzaha bivugwa: Abaturage barasaba leta kubohereza guhinga ibihingwa ngandurarugo,kongeraho imboga zikomatanyije, kugirengo barwanye inzara.

Intara y’Amajyepfo n’iy’uburasirazuba n’izo zirimo inzara cyane

Jean Elie HAKIZIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *