Umugabo Twagirimana Charles Yakamye ikimasa imbere yÔÇÖubutabera
Saa yine nigice umugabo umaze kumenyekana cyane mu nkiko bamwe batangiye no kumwitiranya n’abunganizi mu mategeko cyangwa umucamanza biturutse ko nta kwezi kwashira atagaragaye mu butabera uyu munsi tariki ya 14/mata /2016 yongeye gukumbura kureba uko murukiko bameze yegura dosiye yagize indangamuntu ariko noneho yahinduye ikirego aho byari bimenyerewe ko arega itorero EDNTR mu manza ahora ateza ubu yahinduye ikirego.
Nkuko byagaragaraga kumpapuro zigaragaza ikirego TWAGIRIMANA CHARLES yagarutse kuruyu wa kane asaba urukiko rwisumbuye rwa NYAMIRAMBO kumuhesha ububasha bwo kuba umuvugizi w’itorero ubwo yari ahagaze imbere y’ubutabera TWAGIRIMANA CHARLES yagaragaye ntabimenyetso bifatika afite nkuko yabisabwaga n’urukiko.
Twagirimana Charles yakamye ikimasa
Ibyo kandi bikaba bitoroheye urukiko kuko narwo rwasanze rudafite dosiye yuzuye y’urubanza biturutse kuba uwo mugabo atarabashije kubibagezaho hakiri kare naho babiboneye bavuga ko bataburanisha batazi neza uko ruteye.
Ibyo bikaba byaviriyemo igihombo gikomeye TWAGIRIMANA CHARLES wari witeguye kubohoza itorero ryose nyuma yo kubona ko gutera udutero shuma twa mafaranga make ntaho bya mugeza.
Twagirimana yarambeshye nisubiriye kwa Bishop
Twabibutsa ko uyu mugabo TWAGIRIMANA CHARLES ariwe wahagaritswe n’itorero EDNTR amaze kugaragaraho icyaha cyubujura,harimo gusinyira abantu cheque no kugirana n’abaturage amasezerano kugiti cye akabishyira ku itoreo nkuko byagaragaye mu rubanza umuturage wo mu Karere ka muhanga kubwo imashini yabeshye ko za kodeshejwe itorero kandi amasezerano ari hagati ye nuwo mu turage.
Urukiko rukaba rwafashe umwanzuro wo kwimura urwo rubanza rukaba ruzasubukurwa tariki ya 21/mata/2016 tukaba tubizeza kuzakomeza kubakurikiranira urubanza kugeza rurangiye.
Banginiriho Thomas