UMUYOBOZIAbunganira I&M BANK LTD babajijwe icyo bakeneye maze barya iminwa imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14/12/2014  mu Rukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge nibwo urubanza  rufite nomero RCOMA 0626/15/HCC I&M Bank ltd iregamo  umukiriya wayo Rwiyemezamirimo  SEBURIKOKO NIYOMWUNGERI Emmanuel rwongeye gusubukurwa nyuma yuko uwunganira uyu Seburikoko asabiye urukiko ko atifuza ko umucamanza Kamere atagaragara muri uru rubanza  bitewe nuko atamubona ko yatanga ubutabera busesuye ngo kuko yari umukozi w’iyi banki.

Uru rubanza rwari rwasubitswe tariki ya 10/12/2015 ariko nyuma y’iminsi ine gusa rukaba rwongeye gusubukurwa maze ruraburanishwa,  nyuma yaho hari urubanza Seburikoko yari yarezemo iyi banki avuga ko hari ibikoresho yatanze nk’ingwate muri iyi banki maze igahita ibiteza cyamunara kandi amasezerano bagiranye yo kwishyura inguzanyo bari baragiranye  atararangira, urukiko rwafashe  umwanzuro ko icyamunara cyateshwa agaciro. SEBURIKOKO yahise afata iyambere yandikira banki ya I&M ko ubwo cyamunara iteshejwe agaciro akwiriye gusubizwa ibikoresho bye .UMUYOBOZI

                                                                   Uyu niwe muyobozi wa I&M BANK 

Ibi ntabwo byaguye neza I&M Bank ltd aribwo yahise yihutira kujyana ikirego murukiko isaba ko hakwiye kuvaho impaka,  gusa ikigaragara ni uko yaba banki ndetse n’abayunganira bose batazi iyo bava niyo bajya dore ko iyo umucamanza ababajije icyo bakeneye nabo ubwabo basobanura ko batabizi neza, ibi bikaba byarabereye mu rukiko aho abunganira banki babajijwe icyo bifuza maze bavuga ko batabizi neza.

Kuruhande rw’uwunganira Seburikoko we akaba asaba ko umutungo waguzwe mu cyamunara wasubizwa maze abari baguze nabo bagasubizwa amafaranga yabo, ibi banki yo ntibikozwa dore ko wagirango ikigamijwe ni ukugusha mu gihombo gikomeye uyu Rwiyemezamirimo Seburikoko kuko banki yo irimo ikora ikimeze nko kugundira kandi bitakabaye ngombwa ku muntu w’umukiriya w’iyi banki.

Nyuma yaho urukiko rwumvishe impande zombi rwanzuye ruvuga ko imyanzuro yavuye mu rubanza izasomwa ku mugaragaro tariki ya 22/12/2015 ku isaha ya saa kenda murukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Twabibutsa ko igitera uru rubanza ari uko I&M Bank ltd imeze nkaho idashaka gusubiza imitungo yimukanwa(ibikoresho akoresha mu mirimo ye igendanye no kubaka) uyu rwiyemezamirimo SEBURIKOKO imeze nkaho ishaka kumugusha mu gihombo dore ko Umwunganira asobanura ko SEBURIKOKO atigeze ananirwa kwishyura ahubwo ari banki yagize amashyushyu igahita imutangira ibikoresho mu cyamunara uretse ko iyi cyamunara yaje guteshwa agaciro ariko bank ikanga kuva ku izima kuko itabikozwa.

BISERUKA Jean D'Amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *