Urubanza rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien ruregwamo Kamuronsi Yves byahinduye isura bihana umucamanza Murererehe Sauda.

Igihe gihishura ibihe inzira ikagira iherezo.Murukiko rukuru rukorera Nyamirambo hari hitezwe iburanishwa mu rubanza rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien wishwe ,urupfu rwe ntirubugweho rumwe.Reka tubanze twerekane uko murukiko byagenze.Uregwa Kamuronsi Yves yari yitabye.Abunganira umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien nawe wari witabiriye iburana.Uru rubanza ruregwamo Kamuronsi Yves guhisha ibimenyetso no kudatabara Dr Twagiramungu fabien bikamuviramo urupfu.Ubwo inteko iburanisha yahamagaraga ababuranyi bose igasanga bitabye hakurikiyeho uruhande ruregera indishyi kwiyama umucamanza Murererehe Sauda.Inteko iburanisha yahagaritse iburanisha nta n’undi munsi watangajwe.

Kamuronsi Yves akomeje kuganishwa murukiko k’urupfu rwa Dr Twagiramungu fabien,(, photo archives,)

Impamvu zatanzwe hihanwa umucamanza Murererehe Sauda zavuye ku isano cyangwa ubucuti afitanye na Mushimiyimana Francoise umushinjacyaha mukuru k’urwego rwisumbuye rwa Gasabo.Ingingo zatanzwe n’uko igihe habaga ubukwe bwa Murererehe Sauda yari ahagarariwe na Mushimiyimana Francoise,akaba umugore wa Nkuranga Egde nawe akaba mwene wabo na Kamuronsi Yves bose bavuka k’Umuyange muri Kagarama ya Kicukiro.Uko byagiye bivugwa k’urupfu rwa Dr Twagiramungu fabien.Akimara kwicwa ubugenzacyaha bwafashe Kamuronsi Yves wakekwagwaho kugonga Dr Twagiramungu fabien agapfa.Idosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha nabwo bumuregera urukiko rwibanze rwa Kacyiru.Urukiko rwahamije Kamuronsi Yves ibyaha birimo guhisha ibimenyetso no kudatabara uri mukaga bikamuviramo urupfu,urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu.Kamuronsi Yves yarajuriye murukiko rwisumbuye rwa Gasabo.Abo mu muryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien babanje kwiyama inteko yaburanishaga,ariko byaranze ntibyubahirizwa.Iburanisha ryaje kugaragaramo amakosa kugeza ubwo umushinjacyaha Justin aho gushinja Kamuronsi Yves yaramushinjuye.Abunganiraga umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien biyamye umushinjacyaha Justin.Isomwa ry’urubanza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Kamuronsi Yves icyaha cyo guhisha ibimenyetso ahanishwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri ahita arekurwa. Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mushimiyimana Francoise ntabwo bwajuriye.Aha niho batangiye kwibaza impamvu urwego rwa Leta rwunganira uwarenganye rutajuriye.Intambara y’amagambo yatangiye ubwo.Ibitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu.migabane yo hanze y’Afurika.Inkuru zasohotse zahise zishyira mu majwi abar’inshuti za Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien aribo Me Ngarambe Raphael hakaza Nkuranga Egde aba bombi barabyaye mu batisimu abana be.Hakiyongeraho Sakindi Eugene.Uko inkundura yakomezaga kugenda ishyuha haje kubaho bimwe mubitangazamakuru byahise byibasira umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien.Aha humvikanye ibyo bitangazamakuru bivugako ubucuti bwari hagati ya Me Ngarambe Raphael, Nkuranga Egde na Sakindi Eugene batari kwica Dr Twagiramungu fabien.Aha haje ikibazo cy’uko abakoze inkuru bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.Idosiye iri mubugenzacyaha iba ikir’ibanga ariko ikimaze kuvugwa kiva ahiziwe n’uko uwahawe inkuru ari mu Rwanda ngo nawe azitange ibye byamaze kujya ahagaragara.Kuba rero uru rubanza rwaravuzwemo ko uruhande rwo kwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien basabye ibimenyetso bigizwe na Camera kongeraho abahamagaranye na Kamuronsi Yves bikaba bitaratanzwe.Aha hateye ikibazo kuko ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye bitangazako bihari bakavuga naho biri bakanatangazako babihabwa n’abo munzego z’umutekano.Niba koko izo camera zihari zitanzwe haba hakuweho urujijo mubutabera.Imbaga yari yaje kumva urubanza bose bategereje iburanisha ry’ubutaha.Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *