Ishuri Apaderwa mu ibirori bibereye amaso basezera abarangije amashuri abanza ikiciro cya 6.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga2023 mu gihugu hose ibigo byinshi by’amashuri byasoje umwaka w’amashuri 2023 ababyeyi bari baherecyeje abana babo gufata indanga manoto no kureba umusaruro batahanye mu gihe cy’umwaka wose bamaze biga.

Ishuri rya APADERWA school mu birori byo gusoza umwaka wa mashuri 2023 hatanzwe impanuro ku bana bagiye mu biruhuko na basoje icyiciro cya mashuri abanza

Uwase hyguette na mugenzi we Nasile biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza banitegura ibizami bisoza icyiciro cy’amashuri abanza bashimiye abarezi babanye nabo muri APADERWA School,uburere ,ubumenyi,indangagaciro ,ikinyabupfura babatoje babizeza ko batazatezuka nagato,
Banijeje abaraho ko bazaba imboni y’ishuri ryabo APADERWA kuburyo uzababona wese azamenya aho bavuye .

Uwase hyguette na mugenzi we Nasile biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza Photo ingenzinyayo


Hategekimana Jean Damascene Umurezi umaze imyaka 9 arerera kuri APADERWA School mu mpanuro yahaye abanyeshuri bagiye mu biruhuko yabasabye kurangwa na disipline gufasha ababyeyi ndetse no gukomeza gusubira mu Masomo, anifuriza amahirwe masa abitegura ibizami bisoza icyiciro cy’amashuri abanza aboneraho kubasaba kurangwa ni kinyabupfura aho bazakomereza amasomo yabo.

Hategekimana Jean Damascene Umurezi umaze imyaka 9 arerera kuri APADERWA School

Bizimana umubyeyi urerera kuri APADERWA avuga ko atewe ishema n’uburere ,ubumenyi, ikinyabupfura ndetse n’uburezi bitangirwa kuri APADERWA School.
Yagize ati “Ku munsi nkuyu hasozwa umwaka wa mashuri duherecyeza abana bacu gufata indanga manota ndetse no kwishimana nabo mu birori,bintera ishema kuko mbona ko iri shuri ridutegurira ejo heza habana bacu mu muco,mu kinyabupfura,no mubuzima busanzwe,iyo umwana ari kw’ishuri mba ntuje kuko ishuri ryadushyiriyeho uburyo bwitumanaho kuburyo amakuru yo ku kigo mbanyafite yose.
Ubu tugiye ku marana nabo igihe cya mezi 2 mu kiruhuko turizeza abarezi babo ko tuzababa hafi,tukabafasha gusubiramo amasomo ,tukanabatoza gukora imirimo yo murugo,tukabarinda ubuzererezi mbese kuburyo bazagaruka ku ishuri nta kibazo.”

Bizimana umubyeyi urerera kuri APADERWA Photo ingenzinyayo

Babonangenda Modeste umuyobozi w’ishuri rya APADERWA mu birori bisoza umwaka yashimiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na perezida Paul Kagame ,abanyeshuri,abarezi,ababyeyi n’abandi bose bafatanyije gutanga uburere mu gihe cy’umwaka .

Yagize ati”Tumaze umwaka dutanga uburere ku bana bacu n’igihugu muri rusange ,ubu tugiye mu biruhuko ndasaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana bakabarindi uburangare ,ndasaba kandi abana gukomezanya ikinyabupfura batozwa burigihe n’abarezi.”

Babonangenda Modeste umuyobozi w’ishuri rya APADERWA photo ingenzinyayo

Yizeza ababyeyi ubufatanye muri byose kugirango abana babashe kugera ku nsinzi
Akanasaba undi wese wifuza kurerera muri APADERWA ko ahawe ikaze ku burezi bufite Ireme kandi budaheza.

APADERWA ni shuri ry’ababyeyi ryatangiye mu 2006 ritangira ari i Shuri ry’incuke rifite abanyeshuri 20 kurubu bakaba bafite ishuri ribanza Kandi ritsinda neza kuko abanyeshuri barangijemo bose babona amabaruwa abemerera kujya mu kiciro cy’isumbuye ndetse bakaba bakomeje kwesa imihigo mu gutsinda mu karere ka Nyarugenge
APADERWA School iherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *