Sodoma na Gomora :,inzego zibishinzwe Ni zitabare kuri Bar chez st Venuste mu kagali ka Nyabugogo umurenge wa Kigali ahazwi nko Mwisenga

Inzego zishinzwe umutekano w’abaturange cyane cyane abana bato nizi tabare kuri Bar st Venuste hazwi nko mwisenga,kuko dufite amakuru ko hakorerwa urugomo ndetse hagakorwe n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Bar st Venuste ikunze kwitwa mwisenga iherereye mu Murenge wa Kigali Akagari ka Nyabugogo Umudugudu wa Ruhondo ikaba ifitemo n’amacumbi,hari amakuru avuga ko hari ikibazo cy’uburaya bw’abana bato buhakorerwe ndetse bahabwa n’inzoga kandi batagejeje imyaka yo kuzinywa .,ndetse hanacururizwa ibintu bibaba byibwe cyane ibikoresho by’imodoka,n’urumogi bivugwako ruhacururizwa hana cururizwa esanse cyane ko abanywera muri aka abari abenshi ari abakanishi ndetse n’abashoferi nkuko nyiri akabari yabitubwiye.

Bar st Venuste ikunzwe kwitwa mwisenga umutekano waho uteye ubwoba cyane ko ntanikigaragaza ko ari Bar ntacyapa kiharanga kandi ahantu hari amacumbi haba hagomba kuba byoroshye kuhamenya unahageze ntiwamenya ikihakorerwa ubaye utabizi kuko iri nahantu hasa nka hihishe habereye kuba hakorerwa urugomo ndetse nibyo twavuze haruguru.
Ikibazo cyokuba hakorerwa uburaya bwabana bato kiravugwa cyane kandi ni ikibazo gikomeye ikindi tuziko ntanduru ivugira ubusa kumusozi.


Nyiri aka kabari Venuste Ntidendereza avugako ko ibyo bibazo byose ntabyo azi kandi ko ibyo akora ubuyobozi bubizi ndetse ngo napolisi irabizi.
Ati:”ayo makuru ntayonzi kandi nabayavuga ni ababa bashaka gusenya ibyo nkora akabari kajye nikimwe n’utundi tubari twose nkuko mutundi tubari abantu iyo bamaze gusinda bashobora kwiyenza bakaba barwana ariko ntibyatuma bivugwako akabari gatandukanye nakandi,jyewe ibyo nkora ubuyobozi burabizi ndetse na polisi irabizi”
Kukijyanye n’umutekano wakabari impamvu akabari ke ntacyapa kagira cg ikirango kigaragaza serivisi batanga kuburyo byorohera buriwese kuhamenya ntihagaragare nkahantu hihishe yavuze ko atarabona umwanya wo kubishyiraho.
Ati:”harigihe icyapa ukimanika kikamanuka kubera umuntu aba ari muri rwinshi ntiyongere kubona uko akimanika najye sindabona umwanya wokongera kugishyiraho.”
Yakomeje avuga ko amacumbi yiwe akunze kuyacumbikiramo abashoferi bavuye hanze kandi ko umutekano waho awizeye.
Ku murongo wa tel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yatubwiye ko azashaka umwanya akabivugaho ,igihe kibaye kinini yanze kugira icyo avugaho

Nyamara abazi neza ubucuti bwa Venuste n’ubuyobozi bavuga ko hari ikihishe inyuma ari nacyo gitiza umurindi urugomo ni ngeso mbi bikorerwa aha.

Nyakubahwa Peresida Kagame mu nama y’umushyikirano 2023 yavuze ko guha abana inzoga bitemewe akomeza avuga ko n’abakora ibibi bafite ababasindangiza bose bazafatwa bagahanwa.
Ati:” mwe mukora ibibi mufite ababasindagiza bakanabahishira,hari ushobora gukomeza akora ibibi avuga ati barariya badukurikirana bazagera aho baruhe batureke,ntabwo tuzabareka tuzarwana rwose,Imana mugira n’uko hari ibitamenyekana muhishirana mugacisha hirya nohino uzajya amenyekana uwariwe wese azajya ahanwa uko bikwiye.”

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *