Abadepite aho kugenzura Guverinoma niyo ibaha amategeko umuturage agahera mugihirahiro bigaha icyuho abanyereza umutungo w’igihugu.

U Rwanda nk’igihugu kiri hagati muri Afurika, nk’igihugu gikoresha impano,inkunga n’imisoro y’imbere mugihugu kiravugwamo ibintu bitandukanye bishingira ku badepite badakora inshingano zabo uko ziteganywa n’itegeko ribagena.Tugiye guhera 2007 aho ibigo byinshi bya Leta byagiye bihomba ababiyoboraga bagakingirwa ikibaba ,nahisweko hakurikiranywe abagize uruhare muricyo gihombo bagashaka inzirakarengane ikigerekwaho.Banki ya Bacar yarahombye ihindurirwa izina birangira ihawe irindi zina.Bank ya BCDI nayo yakubiswe inshuro ihindurirwa izina.Bank ya BCR natwutazi uko yahombejwe.Bank y’imiturire mu Rwanda yaguze ibibanza ngo izubaka amazu yo kugurishwa birangira iteje igihombo.Perezida Kagame niwe wayikuyeho inyungu n’ibihombo byayo byerekezwa muri BRD.Ibi byose abadepite bahamagazaga abayobozi bibi bigo bamwe bakarangiza bavugako banyuzwe n’ibisobanuro bahawe.Ahandi havuzwe igihombo ni:Elctrogaz kugeza ubwo bagabanijemo kabili amazi ukwayo, amashanyarazi ukwayo ariko nihahandi kakaboko kikoreramo ntaho kagiye.Bank y’abaturage barahondahonze ihindurirwa izina,ariko bagatinya uwayishinze.Ikigo cya Leta cy’itangazamakuru ORINFOR cyarahombye kivugwamo ibibazo gihindurirwa izina cyitwa RBA kugeza ubwo basenya ikinyamakuru cyandikaga igifaransa,haje gusigara icyandika ikinyarwanda(Imvaho nshya ) none nayo baherutse kuyitwika.ONTRACOM yakubiswe inshuro ihindurirwa izina,ariko n’ubu hariho izicyambaye plaque zayo.Magerwa yatewe imirwi n’ubu irapiganirwa.OPROVIA nayo yaburiwe irengero.ATRACO umutungo wayo waburiwe irengero bayita RFTC none nayo isa niyashyizwe mubisheke bya Nyabugogo. Atraco igikorwa itasenywa nta waburaga imodoka imuvana mu mujyi wa Kigali cyangwa ihamuzana.Kaminuza y’u Rwanda yavuzwemo igihombo babihindura College.Ikigo cya IRST cyarazimye gihindurirwa izina

Hon Mukabalisa Donathila na Ministeri w'intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)
Hon Mukabalisa Donathila na Ministeri w’intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Ubuzima rusange muri Ministeri y’uburezi haje kugaragara amakosa menshi gukuraho igifaransa,kukigarura gukuraho amashuri yigenga.Ubusumbane mu mashuri cyane ko abana b’abategetsi batigana nabo bita rubanda bityo imyigire n’imyigishirize ikabamo icyuho.Iyi Ministeri kuva igihe cya Mudidi Emmanuel kugeza n’ubu ibyayo byaragijwe u Rwanda.Ministeri y’ubuzima yo yavuzwemo ibibazo by’abarwayi bagwa kwa muganga kubera kutitabwaho,kuba abifite bavurirwa i mahanga , mugihe henshi mu mavuriro yo mubyaro bakomeje gutaka.Aha abadepite bigeze kugerageza kubaza impamvu bacecekera rimwe Depte Nkunsi Juvenal wayoboraga PAC ati”Turanguzwe” Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yo yabaye ikibuga cyane ko kugeza n’ubu ihora yitaba PAC ntakirahimduka ku bibazo biyugarije.FARG bayigeze amajanja Kanyamashuri aterwa amabuye Musoni James mubudahangarwa yitabye PAC ati imashini zibitse imibare y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi zarahiye inteko ishingamategeko iti”nyakubahwa turanyuzwe”Umujyi wa Kigali mu iyubakwa ry’ibiro ukoreramo habayemo kunyereza ,ariko ntamuti watanzwe.Ikigo cya RURA cyo cyagaragaye muri PAC aho gutanga igisubizo ku bibazo byugarije transport,uyiyobora yiyemereye ko baje gushaka amafaranga.Abanyarwanda baheze mugihirahiro kubera kubura imodoka zibatwara haba mu mujyi wa Kigali no mu ntara.Aha ntacyo RURA yabivuzeho,nta nicyo Abadepite babivuzeho ,kongeraho amande avuza ubuhuha.Gufunga ibinyabiziga cyane ibitwara abagenzi.Kuba abana bariho bajya ku ishuri babuze uko bajyayo.Ubucuruzi nabwo bwavugishije benshi cyane ko kugeza ubu ibiryo ku isoko byabuze.U Rwanda ruvugwa ko ruri ku mwanya wa 9 ku isi mu bihugu bidafite ibiryo.Umwe k’uwundi binubira imikorere mibi iranga RURA cyane ko abaturage babura imodoka.Amadini nka Islam RMC ihoramo ibibazo ,ariko ntibikemuka.ADEPR bayitejemo amakimbirane none bigezaho bashyamirana.Ferwafa ntimara kabili n’ubu kuva hashyirwamo Kalisa Adolphe Cammarade ibibazo byatangiye.Abadepite birengagije ikibazo cya Bannyahe kugeza na n’ubu.Ikibazo cyo mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Cyahafi ahubakwa amazu ntangurane bahabwa.Ikindi kivugwa cyaburiwe umuti nicyo muri Ministeri y’ubutabera ,aho umuntu afungwa iminsi mirongo itatu imyaka ikazashira ataraburana.Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ivugwamo ibibazo kuva k’urwego rw’Isi kugeza hejuru.Ibibazo nibyose.Guhutaza abaturage,kongeraho kwima abaturage serivise bikaba bimaze kubahahamura.RGB yo yavuzweho kuba ibuza umudendezo amakipe n’amadini ,ariko ntacyakozwe.Abadepite kuki bahabwa inshingano na Guverinoma?kuki Abadepite bahura n’abaturage igihe cyo kwiyamamaza gusa?Umwe k’uwundi ntawukigirira umudepite icyizere kuko batabavugira mu karengane kabugarije.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *