Gishamvu bibutse abatutsi bishwe muri jenoside 1994
Inkubiri ya politiki mbi mucyo bise Revolution yo mu 1959 no muri Gishamvu ntiyahatanzwe kuko bamwe mu ba parimehutu baho bayobowe na Munyarugano Emmanuel nibo bayoboye ibitero ku batutsi barabica abacitse ku icumu barahunga,amazu yibasirwa n’inkongi y’umuriro inka ziraribwa nizaterekwaga ibicuba ziterwa amacumu. Mu 1973 nabwo Gishamvu yakomeje kubamo itotezwa ry’abatutsi.
Jenoside yakorewe abatutsi muri Gishamvu yahitanye ubuzima bwa benshi. Paruwase ya Nyumba bayihungiyeho bagirango ni nko mu bihe byo hambere bahageze bayibatwikiramo none ubu ishyinguye imibiri y’abatutsi bagera 58891. Abihayimana bunamira abatutsi bashyinguye i Nyumba
Abanyagishamvu barifuza ko ku rwibutso hakwandikwaho amazina yababo bahiciwe kugirango amateka yo kuzasibangana. Ku nshuro ya 22 mu rwibutso rwa Nyumba hashyinguwemo abagera kuri 30 yari mu murenge wa Ngera ho mu karere ka Nyaruguru kuko icyo kigihe hari muri segiteri Kibingo ya Gishamvu . Imibili yavuye nahandi hitwa Nyanza na Nyagisozi ku gasozi ka Nyabisindu.Imiryango yashyinguwe ni Abaramba,Abashambo n’Abanyiginya bari barashyinguwe mu mashitingi.Recteur wa seminaire nkuru ya Nyakibanda
Urwibutso rwa Nyumba rushyinguye imibili yaturutse imihanda yose nk’uko bivugwa mu buhamya butandukanye. Abavuye mu cyahoze ari Gikongoro koneraho abahungaga mu cyahoze ari komine Runyinya bahungaga interahamwe za Brugumesitiri Hategekimana Deon a bene wabo hakiyongeraho komine Kigembe yari iyobowe n’interahamwe Semanyenzi na Nyakizu ya Ntaganzwa wshyizwe ku rwgo mpuzamahanga ubu akaba yarafatiwe mu gihugu cya Congo kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi bari bamaze gutangirwa n’interahamwe zafunze imipaka y’Akanyaru. uru ni urwibutso rwa Nyumba rushyinguye abatutsi 58891
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gishamvu yitwa Nyirabagiwabo Annonciathe nawe mu izina ry’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yasabye ko abo ahagarariye bakubakirwa amazu bakabona aho kuba n’abandi bakishyurwa imitungo yabo kandi nukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bakabukurikiranyaho bakagezwa imbere y’ubutabera kuko abenshi bakidegembya. Gitifu Ruti yananiwe kuyobora abaturage
Kabanda Michel niwe wavuze mu izina ry’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Kabanda yavuze inzira y’umusaraba banyujijwemo kugeza ubwo abenshi bahasize ubuzima. Gishamvu nka komine yavukagamo Minisitiri w’ Intebe muri Leta yiyise iy’abatabazi bakoraga jenoside. Kambanda Jean Alias Rguri avuka mu cyahoze ari segiteri Mubumbano bivugwa ko ariwe wabicengeje muri ba bakurikira: Uwari konseye wa segiteri Mubumbano witwaga Bumaya.Hakaza mwene wabo na Kambanda ariwe Iyamuremye Viannay alias Gahini wari Inspecteur w’amashuri muri komine Gishamvu. Izindi nterahamwe zavuzwe muri Gishamvu ni izi zikurikira kandi zari abarimu kuko igihe Ndadaye apfa batangiye gutoteza bamwe mu barium bigishanyaga,abari ku isonga ni: Habinshuti Israil, Dushimiyemungu Charles,Barayavuga Emmanuel, Muligo Rene Mourice, Gasasira Eduard na murumuna we Gasana Leonard, Kabiligi Augustin wari Perezida wa MRND muri komine Gishamvu Niyoyizera Andre murumu wa Iyamuremye Viannay we yihishe muri Kigali yigishga i Runyombyi Sezibera Augustin wari interahamwe kabuhariwe kuko yajyaga anatoteza abatutsi mbere yuko jenoside itangira we yavukaga muri komine Kivu yageze i Sholi abohoza amasambu y’abatutsi. Sebujangwe Jean Nepomuscene we n’urubyaro we nibo batsembye i Muboni na Nyakibanda banatanga ifu y’amasaka bashyizemo amacupa bayasereyemo. Muhizi Alferd we yakoze ubwicanyi burenze kuko yakoranaga n’umugore wa Kambanda witwa Venantie muri Care. Abaturage ba Gishamvu barambiwe gitifu Ruti
Nyirimpunga Jean mukuru wa Muhizi Alferd. Muri Gshamvu segiteri Mubumbano batangiye kwica abatutsi 1985 igihe Nkurunziza Jean yigabizaga imiryango akayitema ntanabihanirwe kuko mukuru we Yeremiyasi yari umucamanza ukomeye nyuma muri jenoside yakorewe abatutsi yiyise tsembatsemba ubu amakuru ava muri bene wabo ngo aba mu mbonerakure zo kwa perezida Nkurunziza mu gihugu cy’u Brundi. Rugemintwaza wari ushinzwe irangamimerere muri komine(etat civile) Murara Gabriel yari umuganga ku bitaro bya Kaminuza i Butare niwe waje kuba Burugumesitiri wa Gishamvu muri jenoside. Dr Gasana na bene nyina. uyu yitwa Ngabo ni vetereneli w'umurenge wa Gishamvu nawe si shyashya
Gasana wo kwa Rugirangoga mu nyakibanda.
Misago Augustin,Hategekimana Augustin,Lambert,Leopold,Innocent Murengerantwali.Abalimu bigishaga i Nyumba:Mukankunsi Budesiyana ava indimwe na Sebujangwe,Kabatesi Therse umugore w’umuforodebu wavuraga amatungo yo mu i Seminaire nkuru ya NyakibandaGashagaza Tharcisse,Beatrice mwene Ruvure ,Kamanzi wo kwa Kayihura i Mkuge. Abapolisi ba Komine: Mujyabwami,Karambizi,Nyamwasa,Felecien w’i Mubumbano.Aimble Kambanda na se wabo Munyakayanza Oscar alias Rudoviko,Kalinda Alexis. Konseye Kubwima Celestin alias Cyuma na mukuru we Gatabazi. Nyakibanda Konseye Sebudandi Michel hamwe n’umuhungu wabo Fredina,Gakuba Pascal,Manzi Jean Demesce,Ruganintwari Marc, Rugimbana,Munabi wo kwa Ruhinguka,Rucyahana,Ngomanzungu ,Yuliyana umugore wa Polisi Nyamwasa n’urubyaro we, Ntaganda Bosco, Habiyambere Mathias alias Butembo, Rwandema Joseph ,Rekeraho Alias Cyogosha izina ryo muri parimehutu arya inka yica atwika amazu. Gasana mwene nturo. Sholi Konseye Ushizimpumu Jean n’urubyaro rwe. Gikunzi Konseye Bangambiki Alias Mihimba izina yiswe igihe cyo muri parimehutu. Segiteri Liba konseye Julien Ntawukuriryayo alias maganabili ,Gitsimbanyi,Tabaro n’urubyaro rwe. Ubu Gishamvu ifite ikibazo cya Gitifu witwa Ruti utajya wegera abaturage kandi ubu hari umwuka mubi kubera ibikorwa bibi bikorerwa abatutage nk’ubwicanyi bwahato na hato. Ubu Ruti yavuga iki mu gihe nyabyenda mwne Nkingamuheto atuye mu isambu ya Rwabishema wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ikibabaje ni uburyo Nyabyenda atoteza Mukarusine ngo azamwica,ibi ntagitangaza kuko yishe nabarenze Mukarusine. Gishamvu abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ntibagira aho baba ,kandi nayo mazu yubatswe mu kagera ni mu gishanga biboneka ko Ruti yagiye kubateza marariya ngo ibicireyo nk’igihe Perezida Kayibanda acira abatutsi Sake ya Rukumberi na Bugesera ngo bicwe na tsetse. Ubu abanyagishamvu biteze icyo abadepite bazabasura bazabamarira kubera akarengane bakorerwa na Gitifu Ruti. Imihanda yarasibamye iterabwoba nicyo yimitse. Iminsi igera umugera,igicu kibudika imvura,inka irahaka ikabyara, iherezo ry’inzira ni munzu na Ruti iherezo rye ni ukwegura,kweguzwa,guhunga,gufungwa. Ngiyo Gishamvu ya cya gihe yahitanye abatutsi ngiyo Gishamvu ya Ruti itazi gahunda ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Ikobe ry’indoha rizakomeza kuvuga ngo abarengera rubanda bumve ko Gishamvu yugarijwe. Ephrem Nsengumuremyi