Umurenge wa Gahanga hataramiwe igitarano Noheli iwacu Umwezi w’ishusho y’ubuyobozi bwiza.

Amateka yejo hazaza abamo ibice byinshi kandi bitandukanye.Uwakoze neza yaba atakiyobora aho yakoreye byabikorwa,ariko ahora yibukwa.Niho hava kumukumbura.Uwakoze nabi iyo agiye rubanda ruriruhutsa.Inkuru yacu iri mu murenge wa Gahanga umwe miyigize Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.Ubwo isi yose yiteguraga umunsi mukuru wa Noheli,mu murenge wa Gahanga nabo ntibatanzwe.
Igitarano Noheli iwacu yahuje ubuyobozi b”Umurenge wa Gahanga n’inzego ziwugize kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagali kongeraho n’inzego z’umutekano.Ibi birori byabayemo akarusho kuko umuturage woroye inka yagabiye mugenzi we bityo nawe aba umutunzi.Umuturage iyo agabiwe inka abahinduye ubuzima,cyane ko ahinga bikera,kongeraho ko iyo ibyaye ahashya imibereho mibi.

Umuyobozi mwiza nuha inyigisho umuturage

Ubuyobozi bwiza buhozaho umuturage ijisho,aho kumuhana bukamuha inyigisho imukura mubyaha.Ibi nibyo bikorwa byakozwe,nibyo bikorwa bizahora bikorwa,kuko Umurenge wa Gahanga wahaye Noheli imiryango yabanaga ishyamiranye.
Inyigisho zo gukangurira umugabo n’umugore kubana neza ziba zubatse ejo hazaza h’u Rwanda.Iyo umugabo n’umugore babanye nabi birangira bicanye,abo babyaye bagahinduka inzererezi,kuko umwe abapfuye,undi agafungwa.Abaticanye baratandukana umutungo bakawutera imirwi ababo bakangara.Kuba rero Umurenge wa Gahanga warahaye inyigisho iyi miryango ikava mu makimbirane ,nabandi bose babyigireho bigishe abo bayobora kubana neza.Umuturage nabe ijisho rya mugenzi we.Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *