Intara y’Iburengerazuba-Akarere ka Ngororero: Bijejwe na Dr Frank Habineza ko ibitekerezo byabo bizajya bigera kuri Minisitiri w’intebe binyuze mu ikoranabuhanga.

Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza n’Abadepite, ubwo ryageraga mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya ho mu Ntara y’Iburasirazuba bakiriwe n’abantu benshi cyane maze Dr Frank Habineza abasezeranya ko nibamutora azashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga kuburyo buri muturage azajya atanga ibitekerezo bye bikagera mu biro bya Minisitiri w’intebe nawe kandi akabibona bigaherwaho hafatwa imyanzuro y’ibikorwa haherewe kubyo abaturage bifuza.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko bazajya batanga ibitekerezo mu bibakorerwa ( Ingenzi Photo )

Kuwa 29 Kamena 2024,nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka Green Party byakomereje mu karere ka Ngororero aho ryakiriwe n’abaturage benshi baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka.

Dr Frank Habineza wiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu yavuze ko usanga abaturage bafite ibitekerezo byiza byagirira Igihugu akamaro ariko barabuze aho babinyuza ngo byigweho bityo ko ni bamutora azashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buri muturage wese ufite igitekerezo akagitanga kikagera mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ati:” Ndabizi muri mwebwe harimo benshi bafite ibitekerezo byagirira igihugu akamaro ariko mwabuze uko mu bitanga rero ni mutugirira icyizere tuzashyiraho uburyo mwese muzajya mutanga ibitekerezo bikagera kuri Minisitiri w’Intebe byaba ngobwa bikagera no mu biro bya Perezida bikazaba aribyo biherwaho biganirwaho mu gihe hari ikigiye gukorwa ntabwo bizaba ari byabindi abayobozi bicara bagafata umwanzuro batazi ibyo mwe mwifuza.”

Dr Frank Habineza yijeje abaturage ko bazajya batanga ibitekerezo mu bibakorerwa ( Ingenzi Photo )

Dr Frank Habineza yakomeje agira ati:” Ndatanga urugero jyewe navuze ko itegeko nshinga ryahinduka kuko imyaka irindwi kumwanya w’Umukuru w’igihugu ari myinshi igitekerezo cyajye cyarakiriwe gishyirwa mu bikorwa biba imwaka itanu n’ubwo bitagenze uko nifuzaga ariko hari icyahindutse hari n’ibindi bitekerezo nagiye ntanga kandi ndi umuturage usanzwe bikagira icyo bikorwaho rero ndashaka ko namwe muzajya muvuga muti turashaka umuhanda cg turashaka isoko cg mugatanga ibitekerezo by’uko twakaza umutekano mukabyohereza Minisitiri w’Intebe akabibona tukareba ko byashyirwa mu bikorwa.”

Yasoje avuga ko gutora Ishyaka Green Party n’umukandida waryo ari ugutora iterambere,amajyambere, demukarasi no gutanga ibitekerezo kubibakorerwa bityo ko ibyo bazabigeraho bafatanyije mu gihe ku itariki 15 Nyakanga bazaba batoye ishyaka Green Party.

Bamwe mu baturage babwiye Ingenzinyayo.com ko banejejwe n’imigabo n’imigambi y’iri shyaka batubwira ko icyabanejeje kurusha ibindi kizanatuma baritora ari uko bazajya batanga ibitekerezo mu bibakorerwa ndetse ko wasangaga hari ibyo bacyeneye kurusha ibindi ariko ubuyobozi butabizi ndetse ko ibi bizatuma n’ibibazo bahuraga nabyo bagahora basiragizwa mu inzego z’ibanze bizatuma bajya bahita batanga amakuru kare Ibukuru bigahita bikurikiranwa.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kucyumweru tariki ya 29 Kamena 2024 bizakomereza mu karere ka Ka Huye ntagihindutse.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *