Uturere Kicukiro na Bugesera bishimiye ishyaka Green Party bizeza Dr Frank Habineza kumutora n’Abadepite be.
Ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu rivuga ko hacyiri ikibazo cy’ibikorwaremezo bidahagije cyane cyane mu mazi, amashanyarazi no mu bw’ikorezi,imihanda myiza ko ikiri micye n’ibirometero byateganijwe kubakwamo kaburimbo bitagezweho bakavuga ko ibi ari imbogamizi mu iterambere ry’igihugu.
Ibi byagarustweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024,kumunsi wa 15 w’ibikorwa byo gushaka amajwi yo kuzaba Umukuru w’Igihugu,ubwo umukandi kumwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party n’abakandida Depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Juru mu karere ka Bugesera banyuze mu muhanda w’igitaka uva kubiro by’umurenge wa Nyamata ugana ku isoko rya Juru bitegereza ivumbi abaturage babamo umunsi kumunsi,kandida Perezida Hon Dr Frank Habineza ahita asezeranya abaturage bo mu karere ka Bugesera ko nibaramuka bamugiriye icyizere akaba Umukuru w’Igihugu uyu muhanda uzahita ushyirwamo kaburimbo.
Hon.Dr Frank Habineza yavuze ko imihanda, amashanyarazi n’ibikorwa remezo bijyanye nabyo bidahagije mu gihugu bityo ko nibamutora azongera ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu gihugu hose ndetse n’imihanda ikaba itunganyijwe neza.
Ati:” Nimutugirira icyizere mukadutora tuzashyiraho gahunda irambye yo kongera imihanda myinshi kandi myiza ya kaburimbo, ndetse n’iyigitaka itunganywe mu gihugu hose,bambwiye ko mufite ikibazo cy’umuhanda Nyamata-Juru, nanjye nawunyuzemo ivumbi mubamo umunsi kumunsi naribonye, turifuza kubacyiza iri vumbi uyu muhanda tukawushyiramo kaburimbo,ariko ntabwo imihanda yose yashyirwamo kaburimbo gusa igomba gukorwa neza ibyo tuzabigeraho ni mudutora kuri iriya tariki ya 15 ”
Mu karere ka Bugesera uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Dr Frank Habineza ubwo yageraga aho yiyamamariza yakiranywe ubwuzu n’abaturage benshi bari baje kumva imigabo n’imigambi abazaniye,nyuma y’ibi mu masaha ya nyuma ya saa sita yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga n’aho asanga abaturage bitabiriye ku bwinshi.
Dr Frank Habineza mu karere ka Kicukiro n’aho yongeye gukomoza ku bindi bikorwa bateganya kuzakorera ubuvugizi nk’ishyaka Green Party birimo, gukuraho umusoro ku butaka burundu, bazakuraho kandi igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo umuntu amara afunzwe akekwaho icyaha, bazashyiraho uburyo buri muturage azajya abona litiro ijana z’amazi y’ubuntu buri munsi, gushyiraho uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kwihaza mu ibiribwa.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2024 bizakomereza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye ntagihindutse.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.