Aho guhinga ubusitani bw’ibyatsi n’indabo bahisemo ubwi imboga n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ubuyobozi bw’ishuri rya GS Kimisagara bwasanze guhinga ubusitani bw’ibyatsi n’indabo imbere y’amashuri ari ugupfusha ubutaka ubusa,ni muri urwo rwego bo bavuga ko bahisemo gukora ubusitani bw’uturima tw’igikoni bahingamo imboga n’imbuto byunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri barwanya n’imirire mibi mu bana.

Inzego z’uburezi zashyizeho gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri kuko basanze bishobora kugabanya ikibazo cyo guta ishuri ku bana,ndeste basabye ibigo guhinga bimwe mu biribwa byunganira ifunguro ku ishuri harimo gukora uturima tw’igikoni, guhinga ibiti by’imbuto n’ibindi bishoboka, byafasha kugira ngo rya funguro riboneke neza ku igihe kandi ari iryo yuzuye.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Kimisagara Charles Nsengimana.

Charles Nsengimana ni Umuyobozi w’ishuri rya GS kimisagara avuga ko igitekerezo cyo guhinga ubusitani by’imboga n’imbuto cyaturutse kuri gahunda ya leta yiswe “Greening Rwanda” nibwo yavuze ko twagira Greening ariko y’ibyo kurya aho gutera ibyatsi n’ibiti bitaribwa.

Ati:” Gutera imboga n’imbuto imbuto imbere y’amashuri byunganira ifunguro ryo ku ishuri,muraboba turiya turima tw’igikoni turi imbere y’amashuri imboga zihinzemo zifite akamaro cyane mu ifunguro ry’umwana zifasha kurwanya imirire mibi kuko bituma iryo yuzuye iboneka byoroshye,iki gitekerezo cyavuye kuri gahunda ya Leta ya Greening nibwo navuzeko twabikora twihaza mu biribwa aho gutera ibyatsi n’ibiti bitaribwa. Ikindi turiya turima tw’igikoni turi imbere y’amashuri dukundisha abana ishuri kuko nibo bagomba ku twitaho kugira imboga zere neza,twababwiye ko ari izabo.”

Abanyeshuri bagira uruhare mu kwita k’uturima tw’igikoni turi imbere y’amashuri yabo.

Masengesho Marie Madeleine ni umurezi kurwunge rw’amashuri ya kimisagara avuga ko icyo utu turima tw’igikoni turi imbere y’amashuri twafashije mu imyigire y’abana harimo no gukunda ishuri kuko ntawusiba no ku munsi wambere w’ishuri bose baraza baba bakumbuye kwita kuri bwabusitani bwabo bw’imboga.

Yagize ati:” Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ni byo yakundishije abana ishuri ariko noneho hiyongereyeho kugira turiya turima tw’igikoni imbere y’amashuri na wawundi umwe wari warasigaye yahise aza,kuko uhinga mu kwe ntasigana n’abana bahise bumvako ibyo bazeza aribyo bazarya baba bafite umuhate wo kwita kuri zamboga zabo n’ubwo ziri imbere y’amashuri ntawushobora gukandagiramo cg ngo atemo imyanda ubona ko ari ibintu bakunze cyane.”

Leta y’ U Rwanda yashyizeho gahunda ya Greening Rwanda aho yagiye itera ibiti hirya no hino cyane ibiti bivagwa n’imyaka ishishikariza n’abaturage guhinga ibiti biribwa kuko bizagira akamaro kanini mu ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *