Umujyi wa Kigali: Mu murenge wa Kigali imiryango itishoboye yaganujwe igurirwa mituweli de sante.
Nk’ibisanzwe mu muco w’Abanyarwanda buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke,wizihizwa hishimirwa umusaruro w’ibyagezweho mu by’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agacio, inganda, ibikorwa remezo, umuco, ubukerarugendo ubukungu n’ibindi bitandukanye.
Ni muri urwo rwego mu murenge wa Kigali,mu kagali ka Nyabugogo ho mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kanama 2024 bizihije umunsi w’umuganura abaturage bishimira uruhare rwabo mu kwiyubakira Igihugu binyuze mu kubakabaka ibikorwaremezo birimo imihanda, kugira uruhare mu kugezwaho amazi meza,gusigasira ibyagezweho ndetse no kubaka ubumwe hagati yabo.
Mu kwishimira ibyagezweho ndetse no gufashyanya mu murenge wa Kigali imiryango itishoboye yaganujwe igurirwa mituweli de sante aho umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge Christophe NTIRUSHWA yavuze ko guhitamo uburyo bwo kugurira mituweli abatishoboye ari igikorwa cyiza kuko ibyo wageraho byose ugomba kuba ufite ubuzima bwiza.
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kugira umuco wo gufashyanya ndetse abashimira ibikorwa bagezeho by’iterambere.
Ati:” Ubu turishimira ibintu byinshi byagezweho,hari amazi twagejeje kubaturage ba mwendo twabiherewe n’ishimwe, ikindi hari ibiro metero by’imihanda muri kwiyubakira nk’umudugudu wa Gakoni n’igikorwa cyiza cyo kwishimira, ndashima cyane igikorwa cyiza musorejeho mufasha abatishoboye kugira ubwisungane mu kwivuza, mituweli nicyo kibazo dufite mu mugi dukwiye gushyiramo imbaraga kuko iterambere ryose wageraho ugomba kuba ufite ubuzima bwiza kandi butekanya,ndagira ngo nongere mbashimire nkomeza no kubizeza ubufatanye muri byose ni dufatanya tuzagera kuri byinshi.”
Umuyobozi w’umurenge wa Kigali Christophe NTIRUSHWA yasoje yibutsa abaturage itsanganyamatsiko y’umunsi w’umuganura abasaba kuyikurikiza bakayishyira mu bikorwa.
Ati:” Insanganyamatsiko y’Umuganura muri uyu mwaka wa 2024 igira iti:“𝑼𝒎𝒖𝒈𝒂𝒏𝒖𝒓𝒂, 𝒊𝒔𝒐𝒌𝒐 𝒚’𝒖𝒃𝒖𝒎𝒘𝒆 𝒏’𝒊𝒔𝒉𝒊𝒏𝒈𝒊𝒓𝒐 𝒓𝒚𝒐 𝒌𝒘𝒊𝒈𝒊𝒓𝒂: 𝑇𝑢𝑔𝑎𝑛𝑢𝑟𝑒 𝑑𝑢𝑠ℎ𝑦𝑖𝑔𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑔𝑎ℎ𝑢𝑛𝑑𝑎 𝑦𝑜 𝑘𝑢𝑔𝑎𝑏𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 𝑎𝑏𝑎𝑛𝑎 𝑘𝑢 𝑖𝑠ℎ𝑢𝑟𝑖.” Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zijyanye no kwizihiza umuganura ari zo: Gukunda Igihugu; Ubumwe; Kurangwa n’ubupfura no Gukunda umurirmo, kurwanya imirire mibi mu bana bafatira ifunguro ku ishuri,rero izi ndanga gaciro muzazigendereho umwaka utaha tuzabe dufite byinshi twishimira twagezeho biruta iby’uyu munsi.”
Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura bavuga ko uyu munsi ubafasha kwitegura igihebwe cyo guhinga biga uko bakongera umusaruro ndetse bikabafasha no gushyira hamwe bagafashanya ababonye umusaruro bagasagira n’abatarabonye uhagije ndetse bikabafasha no gusabana n’abayobozi bakaganira.
Umuhoza Dativa yagize ati:” Umuganura ni ubusabane tugasangira tukishima tukibukiranya gutunganya imirima hakiri kare kugira tuzahingire ku gihe nk’uko duhora tubishishikarizwa ndetse n’igihe cyiza cyo kwishimira ibyagezweho tugahiga ibyo tuzakora tuzaba twishimira umwaka utaha.”
Mbarushimana Gilbert we yagize ati:” uyu munsi washyizweho kugira ngo urubyiruko rubone umuco wacyera uko byagendaga dukomeza gusigasira wa muco wacu wo kuganuzanya tugafashanya muri byose kandi ni umunsi wo gusuzuma umusaruro twejeje tukareba n’icyo twakora kugira umwaka utaha tuzaganure twejeje byinshi ubu si ubuhinzi gusa ni byinshi tuba dusuzuma, haba mu buvuzi mwabibonye ko twaremeye abatishoboye mituweli,mu bikorwaremezo hari imihanda turi kubaka ibyo byose n’ibikorwa twishimira ariko duteganya no gukora ibindi byinshi kugira umwaka utaha tuzabone ibyo twishimira.”
Ku munsi w’Umuganura hamurikwa ibyagezweho mu mwaka wa 2023/2024, abaturage bagahabwa ubutumwa bujyanye nuko bazongera umusaruro mu gihe cy’ihinga gikurikiyeho ndetse bakishimira ibyo bagezeho bagasabana bagasagira baganuza bagenzi babo batahiriwe n’igihebwe.uyumunsi wari ufite igira iti:“𝑼𝒎𝒖𝒈𝒂𝒏𝒖𝒓𝒂, 𝒊𝒔𝒐𝒌𝒐 𝒚’𝒖𝒃𝒖𝒎𝒘𝒆 𝒏’𝒊𝒔𝒉𝒊𝒏𝒈𝒊𝒓𝒐 𝒓𝒚𝒐 𝒌𝒘𝒊𝒈𝒊𝒓𝒂: 𝑇𝑢𝑔𝑎𝑛𝑢𝑟𝑒 𝑑𝑢𝑠ℎ𝑦𝑖𝑔𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑔𝑎ℎ𝑢𝑛𝑑𝑎 𝑦𝑜 𝑘𝑢𝑔𝑎𝑏𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 𝑎𝑏𝑎𝑛𝑎 𝑘𝑢 𝑖𝑠ℎ𝑢𝑟𝑖.”
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.