Bamwe mubaturage ba k’Akarere ka Huye ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku nzoga zengwa zitujuje ubuziranenge.
Urujya n’uruza rw’urw’ikekwe rukomeje kuvuza ubuhuha mu karere ka Huye.Intandaro y’uru rwikekwe iratezwa n’inzoga zenywa zitwa ko ar’urwangwa gakondo,kandi atarirwo,ahubwo ar’ibikwangari by’ibikorano.Inkuru yacu ku nzoga zengwa zitujuje ubuziranenge iri mu karere ka Huye,mu ntara y’Amajyepfo.Hashize igihe kinini kigera nko ku myaka cumi nitanu mu karere ka Huye higanjemo urugomo rukururwa n’ibiyobyabwenge biva ku nzoga zengwa zitujuje ubuziranenge.Iminsi uko ishira bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bagira bati”Inzego zitandukanye z’ubuyobozi aho guca inzoga zinkorano zengwa zitujuje ubuziranenge,usanga bafunga ba rubanda rugufi abifite bagakingirwa ikibaba.Uwambere ushyirwa mu majwi gukingira ikibaba abenga ibikwangari agahohotera rubanda rubinywa cyangwa uwenga injerikani imwe ni uyobora Isibo yungirijwe n’irondo.Uza ku mwanya wa kabili n’uyobora Umudugudu afatanyije na Dasso.Umwanya wa Gatatu uzaho uyobora Akagali afatanyije n’uyobora Posi.Umwanya wa kane uzaho Gitifu w’Umurenge afatanyije n’umugenzacyaha (RIB) kuko nibo barangiza ikibazo,haba gukorerwa idosiye igashyikirizwa pariki nayo ikamuregera urukiko,cyangwa kumutwara mukigo cya Mbazi gishyirwamwo inzererezi.Aya makosa yanze gucika mu karere ka Huye ku nzoga zengwa zitujuje ubuziranenge niyo yatumye abantu bagera kuri icyenda bakomereka bishyira ubuzima bwabo mukaga .Umwe k’uwundi baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo.com, ingenzi.rw na ingenzi tv bakangako twatangaza amazina yabo,bagize bati”Iteka mumanama atandukanye higishwa ko hagomba kurwanywa ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose,kandi abayobozi ku isonga bahashyira inzoga zinkorano,ariko ikibabaje n’uko abo bayobozi ibyo bavuga batabishyira mubikorwa,kugeza naho ikiyobyabwenge cya Dundabwonko cyaturikanye abaturage icyenda bagapfa.Uwo twahaye izina rya Kalisa k’ubw’umutekano we tuganira yagize ati”mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, Umurenge wa Tumba ahitwa i Cyamana hari icyiswe uruganda rwenga ikiyobyabwenge cyitwa Dundabwonko cyaje guturika,mugihe yenga na Kanyanga.Kubera ko inzego zose azigenera ifaranga ntawatinyuka kumufata.Igihe cyose bivugwako ko Cyarwa Cyimana na Cyarwa Sumo hengerwa ibiyobyabwenge bikanahacururizwa,ariko ntacyakozwe ngo bicike?.Uwo twahaye izina rya Teteli we yagize ati”Hariya hahora imirwano kugeza naho usanga abasinze bahakorera ubusambanyi ntacyo bikanga kuko baba basinze.Teteri yagize ati”twe duturanye nahariya hengerwa Ganura twaragowe kuko umunuko wayo iyo bayitaruye ntutuma dusinzira.
Ikindi Kanyanga nayo usanga iturwaza umutwe kuko twabuze aho tuyihungira.Yakomeje adutangariza ko badukanye nindi bise Wazzo Banana nayo uyinyweye ntamenya aho ataha ntanubwo bajya bakaraba .Yagize ati”hamaze kubera urugomo natwe abaturage tugasakuza nibwo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zatangiye igikorwa cyo kumena ibyo biyobyabwenge.Umwe mubagaga bakorera ku bitaro bya CHUB twaganiriye akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”biriya biyobyabwenge bikoreshwamwo Teneri ivanga amarangi.Aha yagize ati”Leta nihagurukire kubirwanya kuko bikomeje mu myaka itanu iri mbere ntawabinyweye waba agihumeka.Ubwo imwe mu njerikani yaturikaga hari hamaze kubwirwa ububi bwabyo Butoyi yananiwe gucana mubyamenwe we atwitse injerikani nawe byaramwokeje kimwe na bagenzi be.Kuba abantu bgera kuri cumi na barindwi barwaye kubera inzoga zinkorano zengwa zitujuje ubuziranenge biteye agahinda.Niba hafatwa litro 20 zo mubutabire butazwi zikaba zijya mu mubiri wa muntu murumva hirya yejo bizagenda gute?Nubwo abaturage bakomerekejwe na Dundabwonko bashobora gukira,ariko ntacyizereko haricyo bazongera gufasha imiryango yabo.Umurenge wa Gishamvu ahitwa i Sholi Dundabwonko yahashinze ibirindiro.Vumbi yo mu murenge wa Gishamvu umwe wengaga icyo kiyobyabwenge arafunze.Umurenge wa Rusatira naho birahari.Ugereranije Akarere ka Huye usanga kaza ku isonga mu ntara y’Amajyepfo kwenga inzoga zinkorano zengwa zitujuje ubuziranenge.Urwego rwose rurebwa n’iki kibazo ntirushaka kuganira n’itangazamakuru . Abaturage batanga amakuru usanga bahohoterwa,kandi kurwanya icyaha kitaraba nizo nshingano za buri wese.
Kimenyi Claude