Icuraburindi rikomeje kugariza umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe zimwe zigasenyuka.

Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni maremare,kandi iteka twayagarutseho,ariko ubu turi muri Ferwafa kuva 2014 kugeza ubu.Icyegeranyo cyerekanako ubwo Ferwafa yagabirwa Nzamwita Vincent De Gaule yakoze amakosa menshi,kandi arenze urugero.2014 nibwo Nzamwita Vincent De Gaule yavuzeko abafana b’ikipe ya Rayon sports bashatse kumwica.Icyo gihe umutoza w’ikipe ya Rayon sports yaririkanywe,ariko icyababaje abafana b’ikipe ya Rayon sports naho Ferwafa yirukanye rutahizamu wayo Hamiss Cedric.Kuniga ubwisanzure bw’umupira w’amaguru mu Rwanda byarakomeje kugeza aho 2015 Nzamwita Vincent De Gaule yatangazaga ko ikipe y’APR fc niya Rayon sports bitabasha gukinira muri stade Regional Nyamirambo polisi y’igihugu ibashe kuhakorera umutekano.Ikipe ya Rayon sports yarabyanze umukino uraba maze abareyo babyina murera,abo mu ikipe y’APR fc bamanuka Nyamirambo baririra umuhanda utari bubahoze.Ubu rero nabwo byazanye impaka ndende zishingiye k’umukino wa shampiyona ugomba guhuza Rayon sports izakiramo ikipe y’APR fc.

Premier league aho kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda irawusenya(photo archives)

 

Muri Ferwafa bahimbye icyo bise Premier league gisa nkaho gishinzwe gusenya umupira w’amaguru mu Rwanda burundu,kuko n’ubundi wagenzaga akaguru kamwe.Icyerekanako Premier league nta musaruro izatanga n’uko uyiyobora Mudaheranwa Youssuf ubwe ajya gufata ibyemezo agishije inama Ltd Col Karasira Richard,kandi ikipe ye ariyo APR fc ivugwaho kubangamira izindi kipe.Premier league ntamusaruro yatanga mugihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kumva icyo bazavuga Kubo mu ikipe y’APR fc bafatiwe mucyuho baroga,ariko bakaba ntabihano babafatiye.Icyifuzwa n’uko premier league yavaho kuko n’ubundi ntamurongo ngenderwaho izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.Izahora iri mu nyungu z’ikipe y’APR fc nkuko muriyi myaka 10 ishize byigaragaza.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *