Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe barasaba Njyanama kwirukana Nkurikiyimana Pierre Gitifu w’Umurenge wa Musebeya kuko yataye inshingano z’ubuyobozi.

Ibihe bisimbura ibindi munzira zitandukanye.Aha niho harimo urwikekwe hagati y’abaturage bo mu karere ka Nyamagabe basabira Gitifu w’Umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre gusezererwa mu bakozi kuko noneho yarezwe murukiko rwibanze rwa Kaduha agatsindwa.Impamvu abaturage babisaba Njyanama n’uko bashingira ku mpanuro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ajyaha abayobozi ababwirako bagomba kurangwa n’indangagaciro za kirazira.Uwo twaganiriye umenyereye imiyoborere ihamye yagize ati”iyo umuntu ahawe inshingano zo kuyobora yaba yatowe yaba atatowe kugeza k’urwego rwa Gitifu w’Umurenge”Ujya gutangira akazi kubera urwego arimo afata idarapo ry’igihugu akarahirira ko atazakoresha ububasha ahabwa n’amategeko munyungu ze bwite.Aha rero niho Nkurikiyimana Pierre Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yakoze agahohotera abaturage.Ikirego cyarezwe Nkurikiyimana Pierre murukiko rwibanze rwa Kaduha rwashingiyeko yafashe isambu y’urwo muturage akayigabiza.Murukiko Nkurikiyimana Pierre yabajijwe icyatumye yigabiza isambu y’umuturage mu murenge wa Musange? Nkurikiyimana Pierre yiregura yavuzeko nawe agomba kugira isambu.Ay’amakosa Nkurikiyimana Pierre yayakoze ari Gitifu w’Umurenge wa Musange,aho kuyakurikiranwaho akingirwa ikibaba kugeza ajyanwe mu murenge wa Musebeya.Icyaje kubaho n’uko Nkurikiyimana Pierre ageze mu.murenge wa Musebeya yarwanye na Viternaire Theobald aza no kumufungisha.

Nkurikiyimana Pierre arasabirwa gusezererwa mu bakozi kuko atuzuza inshingano (photo archives)

Njyanama yaje kubatandukanya.Icyifuzwa n’abaturage n’uko Gitifu w’Umurenge wa Musebeya Nkurikiyimana Pierre yasezererwa inzira zikigendwa.Igihe yitabaga urukiko nta service yahaga abaturage.Ibi rero bikaba bidakwiye umuyobozi wo mubihe nk’ibi turimo ,aho amahanga aza kwigira k’u Rwanda.Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyamagabe ngo zaba zarabwiye Njyanama na Nyobozi kwiga ku kibazo cya Nkurikiyimana Pierre akaba yahindurirwa imirimo cyangwa akirukanwa.Turiho turakurikirana iyubakwa ry’amashuri mu murenge wa Musebeya tuzabagezaho ubutaha.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *