Harerimana Pascal amaze imyaka cumi n’itanu ahohotera uwo bashakanye Imanirahari Christine.

Umuryango nyarwanda ukomeje kugarizwa n’ubwumvikane buke gatanya zikavuza ubuhuha abana bakaharenganira.Ibi nibyo byugarije Manirahari Christine n’umugabo we Harerimana Pascal bashakanye muburyo bwemewe n’amategeko.Nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa byemeza ko basezeranye 31/12/2005 aho bashyingiriwe icyo gihe bigaragara ko hari mu karere ka Nyarugenge. Nyuma bagize ibyago uyu mudamu witwa Manirahari Christine yagiraga ibyago byo kubura umwana akitsba Imana nibwo umugabo we Harerimana Pascal yatangiye kumuhoza kunkeke.Imanirahari Christine yabwiye ikinyamaku ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ko nyuma yibyo byago ko,aribwo umugabo we Harerimana Pascal yatangiye kuyoboka inzira y’ubushoreke ajya mu ndaya karahava.

Imanirahari Christine ati”ubwo umugabo wanjye Harerimana Pascal yaje no kubyarana n’umugore witwa Blandine utuye mu karere ka Karongi .Yagize ati” umugabo yakomeje ibikorwa byo kubyarahanze kuko yaje no kubyarana nu’wahoze ari umukozi we witwa Clemantine ,ubu utuye mu karere ka Bugesera . Ibyo byose byakozwe na Harerimana Pascal . Ibimenyetso ndabifite kuko uko yavagayo yazaga ampohotera akoresha imvugo mbi,ndetse rimwe na rimwe akanankubita ngatabarwa n’abaturanyi. Uhereye 2005 kugeza ubu Harerimana Pascal dufitanye abana babili .

*Nigute Harerimana Pascal yakomeje guhohotera Manirahari Christine hanyuma ntahanwe n’amategeko?*
Mubuzima busanzwe Harerimana Pascal atuwe ari Engineer,(umwubatsi) kuko akazi ke kaburi munsi ari gupatana amazu akayubaka. Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Mataba , Akagari ka Kamuhoza Umurenge wa Kimisagara bakomeje kugir’Inama,ariko zo kubana mu mahoro biranga induru zikomeza kuvuza ubuhuha kwa Harerimana Pascal na Imanirahari Christine . Amakimbirane akomeza kubaranga , nubwo uyu mudamu Manirahari Christine yahohoterwaga bamwe mu bayobozi b’Umudugudu ntibigeze bamubanira neza kugirango abone ubutabera .Harerimana Pascal yari umufatanyabikorwa ndetse akaba no mubavuga rikijyana mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kamuhoza bityo bikica iperereza ry’Ihohoterwa rya Manirahari Christine.

*Amwe mu makosa ya Harerimana Pascal*

Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi newspaper Kandi Dufitiye copies n’uko kuwa 13/04/2015 Harerimana Pascal yakoze amasezerano yo kugurisha inzu muburyo bwa( Ramberi) na Kirenga Mike amafaranga angana na 22,000,000 frw nyuma umugore yaje kubyanga.Imanirahari ati”narakubiswe bikomeye bimuviramo ubumuga bwo kutavuga kugeza na n’ubu. Iyonzu iri mukibanza UPI 1/01/04/01/770, Harerimana Pascal kandi yagurishije ikibanza mu murenge wa Kigali miriyoni 5000,000 frw acunze ndahari ndetse yanyibye indangamuntu.Ayo makosa ya Harerimana Pascal yahise ayakoramo Mutation yubwo butaka, ntabizi.Uyu Harerimana Pascal yagurishije inzu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mubajije aramukubita anansohora murugo.Harerimana yabonye ko yanegekaje nyuma aza kumunsaba imbabazi nk’uko bigaragara mw’ibaruwa yanyandikiye. Harerimana Pascal yagujije Amafaranga atanga Cheque itazigamiye kandi tutarigeze tubivugana icyo tuzakiresha ayo mafaranga. Nyuma baje kumufunga bamukatira umwaka umwe nk’uko bigaragara muri raporo dufiye Copies . Harerimana Pascal kandi yakomeje kunkorera urugomo akagura ubutaka akabuhisha kubera inshoreke afite.

*Manirahari Christine aratabaza kuko abonako aho ageze ashobora no gupfa*

Nkuko bigaragara kuri copi z’urubanza bamuhaye k’uzaburana umwaka utaha 2025 ariko ubu 1/10/2024 Umuhesha w’inkiko witwa Rambert Murenzi ari kumwe nabo munzego z’ibanze bansohoye munzu nabagamo Ubu mba hanze hamwe n’abana banjye. Amakuru atugeraho avugako ntamwanzuro w’Urukiko wakurikijwe mugusohora
Manirahari Christine munzu.Imanirahari yadutangarijeko yasabye Urukiko kumutandukanya n’umugabo we.Buri wese uzi akarengane ka Manirahari Christine kongeraho ubuzima bubi abayeho ahabwe ubutabera abone uko abaho n’abana be.

 

Turacyakomeza gukurikirana iy’inkuru.Twabajije Harerimana Pacal ku makimbirane afitanye n’umugore we Imanirahari Christine no kumutoteza.

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo com na ingenzi tv hariho amakuru avugako wakoreye umugore wawe Imanirahari Christine ihohoterwa kugeza naho umwirukanye mu mitungo mwashakanye bihagaze gute?

 

Umbwire nguhe numéro ya maître wajye muvugane.

Hariho amakuru atangwa nawe nyir’ubwite ,hakaba natangwa n’ukunganira,nkeneye uko Imanirahari Christine akuvugaho urugomo wagiye umukorera kugeza naho asohowe murugo?

Sibyo

Ukuri nukuhe?ubuse yaba avugako yasohowe murugo kandi arurimo?nonese niba ntabanga ririmo bihagaze gute?

Harerimana Pascal n’uwo bashakanye Imanirahari Christine (photo archives)

Nitwa Me Nkurunziza Muhamed

Nifuzaga ko tuganira ku nkuru uherutse gutangaza ku rukuta rwawe rwa Twitter,yavugaga ko utabariza umugore witwa Imanirabaruta Christine wirukanywe mu mutungo n’umugabo we Harerimana Pascal,

Iyi nkuru wakoze irabogamye turagusaba ko ukora Indi iyikosora cg iyivuguriza.

Dore uko byagenze, ntabwo Harerimana Pascal yigeze yirukana umugore we mu mutungo bashakanye , ahubwo yirukanywe na Police ifatanyije n’umuheshaw’inkiko kugira ngo harangizwe urubanza.

Muri make Pascal yishyuzwaga ihazabu na Minisiteri y’ubutabera kubera gutsindwa urubanza,muri gahunda ya leta yo kugaruza amafaranga yatsindiye Minisiteri y’ubutabera yashyizeho umuheshaw’inkiko witwa RDA kugirango yishyuze Pascal amafaranga ayibereyemo kuko Atari yarigeze yishyura kuneza.RDA yateje cyamunara inzu Pascal na Christine babaga mo,nyuma yo guteza cyamunara hari uwatsindiye umutungo ariko Christine yanga kuvamo ,bityo uwatsindiye umutungo yiyambaza umuheshaw’inkiko ngo amuheshe ibyo yatsindiye , nibwo umuheshaw’inkiko yiyambaje police ngo bakure mu mutungo Christine

Bityo urumva ko ntaho Pascal ahurira no kwirukana cg guhohotera Christine,Imanza zirahari kdi Christine yazibayemo umuburanyi ,bityo nyuma yo gutangaza amakuru atariyo urasabwa gukora inkuru ivuguruza ibyo wari watangaje ku rukuta rwawe rwa Twitter,mu masaha 24 ,utabikora turiyanbaza inzira n’amategeko,kdi uzirengera ingaruka zabyo.

Amasaha 24 aratangira kubarwa uhereye igihe nkoherereje ubu butumwa kdi twanavuganye Kuri telephone

Icy’ingenzi ni uko umenye ukuri kw’ibyabaye,bityo rero ugomba kuvuguruza inkuru wakoze y’uruhande rumwe,kuba Pascal waramubajije ntahite agusubiza kubera ko yarari mu kazi wagombaga gutegereza akabona umwanya ukumva nurundi ruhande ,kuko ntacyakwirukansaga ,

Numara kuyikora uyimpe ,kdi uyimenyeshe abo wamenyesheje bose

Amategeko yari kuba yarubahirijwe iyo aba yaragusubije ,Uzi neza ko yayibonye cg yarafite umwanya??

Ubwo twategura inkuru Harerimana Pacal yari ataragira icyo atangaza ku bibazo bivuza ubuhuha murugo rwe.Ubwo azagira icyo atangaza tuzabitagezaho .

Hakizimana Jean Elie

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *