Ikinyobwa Karabukirwa cyamaze abantu bamwe bavuga ko uko kibira mu icupa ari nako kibiri mu mutwe.

Inzoga karabukirwa igiye kumara abaturage, hari nabavuga ko itujuje ubuziranenge kuko irabira cyane kuburyo udashobora kuyifungura bavuga kandi ko uko ibira mu icupa ari nako ibira mu mutwe.
Iyi nzoga karabukirwa igiye kumara Abaturage ikorerwa mu murenge wa Jali akagari ka Nyakabungo umudugudu Wa Gitaba,mu minsi yashize iyi nzoga yari yishe umuntu mu murenge wa Gatsata, ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (RFDA) cyahise gifunga uru ruganda ndetse bacibwa n’amande baba saba kwikosora gusa mubigaragara ntakirahinduka.
Abaturange baratabaza basaba ko uru ruganda rwasuzumwa byimbitse kuko iki kinyobwa kiri kurushaho kwangiza abagikoresheje.
N’ubwo inzego z’igihugu nka polisi zikora ibishoboka zigashaka ahakorerwa inzoga zitujuje ubuziranenge aho zitahuwe hagafungwa ndetse zikamenwa mu myobo, ziracyakorwa mu bukana bwazo ndetse zitwa amazina atandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibizigize bibamo igitubura nka ’Pakmaya’, hari izishyirwamo ifu y’amatafari, isukari, itabi, umubirizi n’utundi tubanga bigoye kumenya utwo aritwo dutuma uwazinyweye yangirika.
Ubu mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haravugwa inzoga y’inkorano yitwa ’Karabukirwa’ ihengerwa.

Karabukirwa ikomeje kuyayura abaturage

Mu buhamya twahawe nabayinyoyeho barimo Rujukundi na Ntezimana ubu batakibasha gutecyereza neza kuko babaye nkabasazi ndetse umwe muri bo ntakibuka amazina ye .
Bavuga ko bigoye kumenya ikintu gikoze muriyi nzoga bita Karabukirwa kuko ngo no kuyifungura ubwabyo bigoye kuko iba ibira, uko ngo ibira mwicupa ninako ibira mu mutwe. Bemeza neza ko harimo ikinyabutabire cya ’Methanol’ gikoreshwa mu isuku cyane cyane mu bwogoshero buzwi nka ’Salon de Coiffure.” Cyaba gishyirwamo cyangwa se hagashyirwamo urumogi kuko uwayinyoye ntaho wamutandukanyiriza nuwarunyweye kandi ngo iyo wayinyweye ntakindi kintu ubasha kwikorera ni nkikiyobyabwenge mu bindi.

Habumugisha Jean Baptiste wenga Karabukirwa (photo archives)

Ubwo twaganirana nanyiri karabukirwa Baptiste Habumugisha Akaba nanyiri Habatabi Company Ltd yenga iyi nzoga yavuze ko ikinyobwa cye cyemewe ndetse ko cyujuje ubuziranenge.
Yagize Ati “ inzoga yange ifite ibyangombwa binyemerera gukora iyi nzoga kandi yujuje ubuzira nenge kuko sinahabwa ibyangombwa ibyo nkora bitasuzumwe. Ikindi buri wese anywa ibyo ashaka.”
Andi mu makuru dufite ni uko uru ruganda rufata amacupa yizindi nganda rugakuraho ikibiranga bakaba ariyo bakoresha harimo nka ya Skol .
Ibi nyiri uruganda Baptista yavuze ko icupa ritagira nyiraryo urifite ako kanya ariwe riba ari irye.
Ku murongo wa telefone umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali Olive Ingabire yatubwiye ko bagiye gukurikirana i byugo ruganda bakazatubwira icyo bagezeho

Mugushaka kumenya icyo ikigo cy’igihigu gishinzwe ubuzirange bw’imiti n’ibiribwa bubivugaho ku murongo wa telefone ntibabashije kwitaba ariko turacyategereje igisubizo
Mu nkuru itaha tuzabagezaho icyo babivugaho nicyo bateganya gukora kuricyo kibazo kibangamiye abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *