Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Kiyovu sports igeze mu nzira z’inzitane Ferwafa irebera.
Amateka yose abamo ibice bitandukanye ,buri wese akurikije uko afitemo inyungu.Turi ku ikipe ya Kiyovu sports yabaye ubukombe kubera igitinyiro yar’ifite mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Tugiye kujya mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva rubaye Repubulika.Ikipe zariho ku ngoma ya Cyami muri Repubulika zafashe amazina y’amakomine.Imparirwakurusha yahawe izina rya Komine Kiyovu.Ir’izina rya Komine Kiyovu ryavuyeho 1974 ubwo yabyazwagamo Komine Nyarugenge na Butamwa.Ikie ya Nyumba yahawe izina rya Komine Gishamvu yavuye mu marushanwa y’igihugu 1975.Ikipe ya Victory yahawe izina rya Komine Mukura.Izina rya Komine Mukura ryavuyeho 1974 ,kuko Komine Mukura yabyajwemwo Komine Ngoma na Huye.Repubulika ya kabili nta kipe yitiriwe Perefegitire cyangwa Komine.Repubulika ya gatatu ikipe ya Zebres yahawe izina rya Gicumbi.Ubu hariho Akarere ka Gicumbi.Ikipe ya Flash fc yahawe izina rya Muhanga,ubu hariho Akarere ka Muhanga.Niba hifuzwako Kiyovu sports yahabwa izina rya Nyarugenge byarangira nta n’umwe wongeye kuyifana.Tuze mu mateka ya Kiyovu sports kuva 1964 ishinzwe kugeza 2014 kuko nibwo yatangiye kuva mubiganza bya ba nyirayo igabizwa abandi,cyane nkaho yahawe Depte Mukanoheli Saidate.Uwavugako ibibazo byugarije Kiyovu sports ikipe y’APR fc ifitemo uruhare nka 82% .Isesengura ryerekane uko yagiye iyatwara abakinnyi nka:Eric Nsimiyimana,Sibo Abdoul,Bagumaho Hamiss,Mutarambirwa Djabil,Iranzi Jean Claude n’abandi benshi.Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije Mupenzi Eto, Major Jean Paul na Major Erneste kubera kuroga abakinnyi ba Kiyovu sports,ariko Ferwafa ntacyo yafashije Kiyovu sports.Ubu ikipe ya Kiyovu sports ifite ibibazo yatejwe n’umutsindirano Mvukiyehe Juvenal kuko nta rukundo yayihaye yavuzweho kugurisha imikino no kugera k’umukino ya nyuma isoza shampiyona akitsindisha, ariko nabwo Ferwafa ntacyo irakora ngo ikure umunyamuryango mu kaga? Kiyovu sports yarasiganiwe izamo ibice bitandukanye 2017 ijya mucyiciro cya kabili,ariko imbaraga za Makuza Bernard wari Perezida w’Umutwe wa Sena igaruka mucyiciro cya mbere.Ubu biragenda gute?harakorwa iki ko namwe Umujyi wa Kigali wabahaga bayakuyeho? amasezerano ya Komine Nyarugenge yo gufasha ikipe ya Kiyovu sports yarangiye ryari?Ikipe ya Espoir fc yatangiye igenda ishonga buhoro buhoro birangira igeze mucyiciro cya gatatu.RGB yivanze mu makipe iyatsindira abayobozi none reba aho bigeze Kiyovu sports yasigiwe amadeni na Mvukiyehe Juvenal inanirwa kuyishyura.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nimudafatirana vuba ngo mwishyure amadeni Uwayezu Fidel abasigiye muzafatirwa ibihano nk’ibi byafatiwe Kiyovu sports.Abafite amafaranga nimushore mu makipe mukunda mukure ikipe muri RGB muzandikishe muri RDB nk’uko mubihugu nka Tanzania babikoze.Umuyovu wese afite agahinda kubera ikipe yabo ikina insigane kuko itemerewe kugura abakinnyi,no kuba bikomeje byabajyana mucyiciro cya kabili.
Kimenyi Claude