U Rwanda rurateganya gutangiza imiti mishya mu guhangana n’ubudahangarwa bwa malariya
Amakuru atangwa na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko ubwandu bwa malariya n’urupfu byiyongereye. Mu 2023, imibare yagaragazaga abarwaye malariya 5,500, ariko mu mpera za 2024, iyo mibare yazamutse ikagera ku barwayi barenga 800,000.
Dr. Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami rya Malariya n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko uku kwiyongera kwatewe ahanini n’ubudahangarwa ku miti ivura malariya ndetse n’ubudahangarwa ku binyabutabire byica imibu, bityo hakaba hagomba gutangiza imiti mishya izifashisha mu guhangana na malaria.
Mu 2024, abantu basaga 50 bapfuye bazize malariya, ikomeje kuzamuka ugereranyije na 67 bapfuye mu 2023, nk’uko Dr. Mbituyumuremyi abivuga. Yongeyeho ko gukoresha nabi imiti ari indi mpamvu itera ubudahangarwa bw’udukoko.
Ati“Iyo abantu bacikiriza imiti igihe batarangije dose yabo cyangwa bakayifata nabi, bituma udukoko twihinduranya, bikaviramo ubudahangarwa ku miti’’.
Ku wa 4 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashishikarije kongera imbaraga zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara, na Nyamagabe, aho ubwandu bwiyongereye.
Aline Rangira Mwihoreze