Ruhago nyarwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Betting yatangiriye mu ikipe ya Gorilla fc iha iya Kiyovu sports intsinzi.

Abatabazi b’ikipe ya Kiyovu sports batahanye intsinzi bakesheje Betting . Rwanda premier league nayo isa nkaho itubaka Ruhago nyarwanda.Ikosa ryo mu mupira w’amaguru rigaragarira buriwese kurenza urikora.Hashize imyaka ine ishyira uwa gatanu mu mupira w’amaguru mu Rwanda havugwamo Betting,kandi itangira k’umukino wa 5 kugeza 7 y’igice cya kabili shampiyona ijya kurangira. Umupira w’amaguru mu Rwanda ntushobora kuzatera imbere kubera uko utegurwa n’uko ukinwa mu kibuga.Ikipe zo mucyiciro cya kabili hazamurwa zimwe zijya mucyiciro cya mbere,ariko kubera gutegura igenamigambi nabi zikongera zigasubira aho zimenyereye.Turebe uko shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mucyiciro cya mbere ihagaze.Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bemezako ikipe zitera igihombo,kuko hariho izikina ntizinjize agera no ku bihumbi ,30 by’amafaranga y’u Rwanda.Reka tuze k’umukino wahuje ikipe ya Kiyovu sports yakiriyemo iya Gorilla fc. Uyu mukino urangiye Kiyovu sports itsinze Gorilla fc ibitego bitatu kuri ishusho y’umukino muri rusange yerekanaga ko Gorilla fc iza gutsinda,kuko niyo yaje kubona igitego cya mbere.Umutoza Kirasa utoza Gorilla fc yaje gusenya ikipe ,maze abuza ikipe gusatira,kugeza naho haje kuba ikosa ryahaye Kiyovu sports penalite.Ikipe ya Gorilla fc yikuye mu mukino maze Betting iba ihawe ikaze Kiyovu iba ibonye igitego cya kabili.Kirasa ntiyigeze ahindura umukino, ahubwo yakomeje gutanga intsinzi kugeza kuri penalite yashimangiye igitego cya gatatu cya Kiyovu sports.

Mudaheranwa Yussuf Perezida wa Rwanda Premier league n’ikipe ya Gorilla fc (photo archives)

 

Isesengura ni gute Mudaheranwa Yussuf uyobora Rwanda Premier league akekwaho Betting?Isesengura abandi bati”byakozwe n’umutoza Kirasa wabujije abakinnyi gukina muburyo Gorilla fc isanzawe ikinamo.Ferwafa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,ariko iyo urebye usanga habamo ntiteranya,guhishirana.Kiyovu baraharanira ko itazajya mucyiciro cya kabili.Niba bashaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda uba ubucuruzi nibawukure mu bwihisho ukinirwe mukibuga.Rwanda Premier league izasobonure impamvu abanyarwanda batakireba umupira w’amaguru? Mudaheranwa Yussuf na Kalisa Adolphe bazatange icyegeranyo cy’ibikorwa by’umupira w’amaguru hashingiwe kukwinjira kuri buri kibuga cyakiniweho.Abafana bagaragara hakinnye APR fc na Rayon sports gusa.Byamenyekanye ko Marines fc izaha Kiyovu sports amanota bityo hakazamanuka Musanze fc na Vision fc.Nguwo umupira w’amaguru mu Rwanda,nguwo umupira w’amaguru mu Rwanda uzaba umwuga.Umukinnyi wakiniraga Etoile de l’ est yarabivuze ,uko yabivuze biba ariko biba ntacyahindutse.Ibihugu mu karere amakipe aratwara ibikombe,ahora mu matsinda ,mugihe izo mu Rwanda zikiri mumanyanga ya Betting.Abayobora amakipe niba mudakeneye abafana nibyiza,ariko niba mukeneye abafana mureke Betting.Rwanda Premier league nayo ntacyo izamuraho umupira w’amaguru mu Rwanda, ahubwo irawudindiza.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *