Rayon sports yatsinze As Kigali umunezero utaha mubareyo intimba itaha mubafana b’ikipe y’APR fc.
Umupira w’amaguru mu Rwanda niwo mukino uza ku isonga mugukundwa n’abanyarwanda.Umukino wa Shampiyona ugeze k’umunsi wa 21.Ubu har’ikipe 2 zitwako arizo zihatanira igikombe cya Shampiyona,arizo Rayon sports igize amanota 49 .APR fc igize amanota 45.Abafite uburambe muby’umupira w’amaguru mu isi bemezako byose bigishoboka ko niri ku mwanya 7 yazamura urwego rw’imikinire ikaba yatwara Shampiyona.APR fc yakinnye nik’ikipe ya Gasogi United binganya ubusa k’ubusa.Abafana b’ikipe y’APR fc batashye batuka umutoza wabo Darco Novic,ko adashobora gutwara Shampiyona.

Ubwo abafana b’ikipe y’APR fc bari biteze ko mukeba wabo Rayon sports yazatsindwa n’ikipe ya As Kigali bagakomeza gukubanira ku inota rimwe s’iko byaje kugenda .Isaha ya sakumi n’ebyeri nibwo kuri Pele stadium Nyamirambo hatagiye umukino wari murwego rwo hejuru wahuzaga ikipe ya Rayon sports yakiriyemo iya As Kigali.Igice cya mbere cyagiye kurangira buri mufana w’ikipe ya Rayon sports ashaka gusohoka ngo atahe ,kuko bacuritsweho ikibuga baribura.Bamwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports bati”As Kigali idutsinze igitego twebwe nta nugerageza no gusatira izamu.Igice cya mbere cyarangiye As Kigali iyoboye kuko yar’ifite igitego kimwe ,naho Rayon sports ifite ubusa.Igice cya kabili Rayon sports yakoze impinduka iza isatira As Kigali byerekanaga ko umutoza Roberthno aganirije abakinnyi be ,kandi abasaba kwirinda ikosa ryatuma hari umukinnyi wahabwa ikarita yaba umutuku cyangwa umuhondo.?Biramahire Abed rutahizamu w’ikipe ya Rayon sports abafana batari bibonamo cyane yaje gutsinda igitego cy’umutwe ,ariko umusifizi aracyanga.Abakinnyi b’ikipe ya Rayon sports basatiranye imbaraga zaje kuvano igitego cyatsinzwe na Kanamugire Roger,bimwe As Kigali yaryamaga mu kibuga irabireka.Umukino wahise uzamo ingufu byagiye bihesha As Kigali amakarita y’umuhondo,gusa umusifizi yanze gutanga itukura.Muhire Kevin yaje guha umupira mwiza Biramahire aruhukiriza mu izamu inshundura z’ikipe ya As Kigali ziba ziranyeganyeze batangira ihungabana. Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bati”iyo mana dusenga irakomeye”Abareyo umwuka uburaje bati”wa Gikona we wabusize nkuruki imusozi”Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bacanye amatara y’amaterefone baririmba murera ibyishimo biba byose.Ikinyuranyo cy’amanota 4 ikipe ya Rayon sports irusha iy’APR fc yahaye ibyishimo abakunzi ba Gikundiro.Umufana k’uwundi barasabwa kuba hafi y’ikipe yabo Rayon sports bagatanga umusanzu buri kwezi,ikindi bakayiherekeza aho igiye gukina hose.Ubufatanye bw’abakunzi ba Rayon sports bushobora kuzabahesha ibikombe bikinirwa mu Rwanda.
Murenzi Louis