Abakunzi b’umupira w’amaguru baratabaza Perezida Kagame Paul kuko APR fc ishenye Rayon sports.

 Ikipe 'APR fc ikomeje gusenya iya Rayon sports idasize umupira w'amaguru muri rusange, Inkundura yo gusenya ikipe ya Rayon sports abashishoza basanga igeze kuri 89% ibi bifite ibimenyetso byinshi byigaragaza.Reka tujye mu bimaze iminsi bivugwa mu ma Radio atandukanye cyangwa ibitangazamakuru byandika.

Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame niwe gisubizo (photo arichives)

Itangira rya Shampiyona 2019/2020 nibwo hadutse inkubiri yakozwe n'APR fc yo gutwara ikipe ya Rayon sports abakinnyi batanu.Icyiciro cya mbere cyakozwe na Muhirwa Fred wakoze ikinamico ryo kwirukana abakinnyi Manzi Thiery na Niyonzima Olivier Sef abashinja guta akazi.

Aha byayobeye abakunzi b'ikipe ya Rayon sports ,kuko Muhirwa Fred yatangaje ko nta mukinnyi kamara.Nibwo Manzi Thiery yanditse asaba imbabazi Fred arabyanga.Byakomereje no kubandi bose APR irabatwara.Ubu ikiriho kandi gituma abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bashobora gusezera kuri Komite ya Fidele Uwayezu naho yanditse urwandiko rubeshyera Nishimwe Blaise ko atakoze imyitozo.

Umwe k'uwundi mu bakunzi b'ikipe ya Rayon sports bati"Turasanga gahunda ya Komite iyoboye ikipe ya Rayon sports iri munyungu z'ikipe y'APR fc kurenza izo bahagarariye.Ubu bikibazwa impamvu mu karere cyangwa nahandi ku isi igurwa ry'abakinnyi ryagabanutse,ariko ikipe y'APR fc ikaba iri mu biciro byo hejuru.

Niba ikipe ya Rayon sports itaragura umukinnyi n'umwe uwayizanye we ntabona ko ibyo yayijeje atabikoze.Ikipe ya Rayon sports nibikomeza gutya nayo izaba ibaye muri zimwe zahindutse junior yiy'APR fc kandi igatandukana no kuzongera gutwara igikombe na kimwe.Umufana w'ikipe y'APR fc yatangaje ko nawe abona ko ugura abakinnyi ahemuka guhora akanuriye gutwara umukinnyi wo mu ikipe ya Rayon sports.

Nishimwe Blaise aramutse agiye mu ikipe y'APR fc yazasazira ku ntebe atarakina.Niba bigiye kuzemezwa ko ikipe y'APR fc izagira Rayon sports junior yayo bikaboneka ko nta kipe y'igihugu Amavubi izongera kubaho ababishi zwe barebera nabo bamenyeko har'umunsi bazabazwa ibyakorewe mu mupira w'amaguru.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *