Kayonga sifa wo mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ho mu murenge wa Gitega aratabaza kubera igitutu cyo kumwimura atishyuwe.

Iterambere niryo nkigi y’amajyambere mu isi hose bityo umuturage nawe bikamugeraho.Itegeko ryimura umuturage rigenwa mu ngingo ya 6 rivugako ukeneye gukorera ibikorwa mu isambu ye agomba kubanza kumwishyura.Ese Umujyi wa Kigali kuki utubahiriza amabwiriza ashyirwaho mu iyimurwa ry’imitungo.Iyo umuturage atishyuwe umutungo we ntacyo ubugomba gukoreshwa.Kuki rero Umujyi wa Kigali ushaka gukoresha umutungo wa Kayonga sifa uri muri UPI/1/01/01/01/148 utamwishyuye?ese Kayonga sifa yaba ariwa muturage umuhanzi Masabo Nyangezi Juvenal yavuze ngo fata utwawe wimuke?Tariki 17/mata 2025 nibwo Gitifu w’umurenge wa Gitega yagabye igitero cyo gusenya inzu ya Kayonga sifa,kandi Umujyi wa Kigali utaramwishyura.Ubwo Umujyi wa Kigali watangiraga igikorwa cyo kubaka amazu ageretse mu kagali k’Akabahizi hanatangijwe gukora imihanda.Abaturage bagonzwe n’igikorwa cyo gukora umuhanda bahawe amafaranga barimuka bajya gushaka aho batura n’imiryango yabo.Kuki Kayonga sifa we batamwishyuye?ese kuki Gitifu w’umurenge wa Gitega Mugambira Etienne yica amategeko abigambiriye . Kayonga sifa yahaye ikiganiro itangazamakuru agira ati”Ndatabaza kugirengo nimurwe mbone aho njya gutura n”umuryango wanjye.Itangazamakuru uyu mutungo wawe ufite agaciro kangana gute? Kayonga sifa mbere bigitangira Umujyi wa Kigali wambariye miliyoni makumyabili nenye z’amafaranga y’u Rwanda.Bukeye mbona bambariye miliyoni cumi nicyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

https://ingenzinyayo.com/2Kayonga sifa usaba ingurane y’umutungo we(photo Ingenzi)

Kugeza n’ubu nta n’ifaranga na rimwe barampa ahubwo baraza kunsenyera.

Kayonga sifa usaba ingurane y’umutungo we(photo Ingenzi)

Itangazamakuru ese hano hatangira gukorwa umuhanda byagenze gute? Kayonga sifa gukora umuhanda bitangira abaturage barishyuwe ,ariko jyewe barashaka kunyirukana batanyishyuye.
Itangazamakuru ubona ariki kibyihishe inyuma? Kayonga sifa ikibazo cyo kunjujubya kiyobowe na Gitifu w’umurenge wa Gitega Mugambira Etienne,kuko n’uyu munsi ninawe wiriwe ampamagara ngo nze bansenyere ,nyuma nzishyurwe.Itangazamakuru ubuse umwanzuro n’uwuhe,? Kayonga sifa ubu bamwiyeko bazubahiriza itegeko ryo kwimura umuturage.Mugambira Etienne yanze guha itangazamakuru ikiganiro.Ushinzwe umutekano mu mudugudu Ubumwe yabwiye itangazamakuru ko kwimura Kayonga sifa atishyuwe aramakosa,cyane ko abandi bishyuwe.Ntarwego na rumwe rwo mu mujyi wa Kigali rwatanze amakuru ku kibazo cya Kayonga sifa.Kwimura umuturage byakagombye kubahiriza amategeko,aho kuba amabwiriza.
Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *