Ruhago nyarwanda:Ubusumbane ku makipe bukomeje kuvuza ubuhuha muri Ferwafa zimwe zikabura kirengera.

Ikipe y’Amagaju fc yatanze ikirego muri Ferwafa irega iya Muhazi fc .Ese Kalisa Adolphe umunyamabanga wa Ferwafa araza kwemera guhana ikipe ya Muhazi fc? inkubiri y’ibibazo by’urusobe byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda byamaze gusasirwa muri Ferwafa biraryama biransinzira byanga gukanguka kubera uwabiryamishije.Inkuru zacu zigendanye n’ibyiza byaranze shampiyona 2024/2025 turacyabyegeranya tukaza ibagezaho ubutaha.Amakosa yakozwe muri shampiyona 2024/2025 yo ni menshi cyane ko hatewe amabuye mu mukino Bugesera fc yakiriyemo Rayon sports,kugeza naho umusifuzi Ngaboyisonga Patrick ahagaritse umukino utarangiye.Komiseri w’umukino wabereye kuri Pele stadium Nyamirambo yerekanyeko umusifuzi Jean Paul yahaye penalite ikipe y’APR fc igatsindamo igitego iya Gorilla fc itariyo.

Tuze turebe ikirego cyatanzwe n’ikipe y’Amagaju fc iregamo iya Muhazi United ko yakinishije umukinnyi Murangamirwa Serge ,kandi afite amakarita ane y’umuhondo.Ibi byabaye ikibazo gikomeye cyane byerekanako muri Ferwafa harimo akajagali n’imikorere itari myiza,mugihe mu myaka yashize Ferwafa yakoraga urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina kubera ibihano bijyanye no kuba barahawe amakarita y’umuhondo nay’umutuku.Amakuru atugeraho ngo Kalisa Adolphe akimara kubona ko Amagaju fc yatanze ikirego kandi gifite ishingiro ,ngo yahise ategura ko kitahabwa agaciro umukino uzahuza Amagaju fc na Muhazi United wabanza ugakinwa kikazasuzumwa nyuma.

Abo muri Ferwafa twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,tuganira bagize bati”Kalisa Adolphe we yari yateguye ko Muhazi United izatsinda Amagaju fc kuko iyirusha ibitego izigamye,bityo Amagaju fc akajya mucyiciro cya kabili .Kuba umupira w’amaguru mu Rwanda umaze kubonekamo amakosa yo gusumbanya amakipe bikorewe muri Ferwafa,bigaha icyuho abasifuzi bamwe na bamwe kurya ruswa bikaba biciye abakunzi b’amakipe ku bibuga hakaba ntagikorwa ngo bikosoke,benshi bayobora amakipe bagiye kwegura.Igihanzwe amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ikirego Amagaju fc yareze Muhazi United.

Kalisa adolphe ikirego cy’ikipe y’Amagaju fc ntashaka kugikemura (photo archives

Niba Ferwafa ishaka ko Amagaju fc atsindwa nibababwire mbere bo kwirirwa bata umwanya bajya mukibuga. Abagabiye Kalisa Adolphe nimutabare amazi atararenga inkombe.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *