Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kunenga uburozi na ruswa bimwe mu ntwaro ikipe zibona intsinzi zikoresha mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Ubeshya iminsi,ariko ntubeshya umunsi.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaruka ku idindira ry’umupira w’amaguru umaze kugenda ushonga nk’isabune imesa ikoboyi,cyangwa uyenga nk’umuriro w’amashara uguwemo n’amazi.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemezako watangiye kubamo ibibazo kuva mu ntangiriro za 1998/1999.Hano bemezako bitafashe intera cyane,ariko bemezako igihe ikipe y’APR fc itsinda iya Zebres fc ibitego umunani igahita iva mucyiciro cya mbere ikajya mu cya kabili ikanahita isenyuka mu mujyi wa Byumba hakavuka izina rya Gicumbi fc.
Ikipe yitwaga ATRACO fc nayo yaraje ishyushya shampiyona ariko ntawamenye irengero.Umupira w’amaguru mu Rwanda warazambye biracecekwa,ariko byegeze igihe bamwe mubakozi b’ikipe y’APR fc bayobowe na Mupenzi Eto,Major Jean Paul na mugenzi we Major Erneste bafatirwa mucyuho bashinjwa kuroga abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports . Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamenyeshejwe iryo tsinda ryafunzwe riraburana,ariko ntabwo ntibigeze bemenya niba barahamwe n’icyaha cyangwa barabaye abere, ahubwo babonye bararekuwe.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amaze igihe atanga umurongo wo kurwanya ruswa, amarozi n’ibindi bidindiza umupira w’amaguru ariko byanze gucika.Imbaraga nkeya za Ferwafa nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nibyo biba imbarutso yo kutubaka iterambere ryejo hazaza ha ruhago nyarwanda.Uko hashyirwaho abayobozi ba Ferwafa nabyo biri mubiniga umupira w’amaguru mu Rwanda.Kuba hagaragaramo kubogama cyane nk’ibyakozwe bikabyara imirwano k’umukino wahuje ikipe ya Bugesera fc yari yakiriye iya Rayon sports.Iyo urebye ibyabaye n’uko byatangiye wibaza ukwiye kubazwa iriya mirwano ugassnga akwiye kuba Ferwafa bihereye k’umunyamabanga wayo.Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangajeko rugiye gukurikirana abanyamakuru ba Siporo bateshuka ku nshingano z’itangazamakuru,ariko ntaho RIB iragaragaza ko igiye gukora iperereza mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Kuba rero byarabaye ihame ko hariho amakipe akoresha ruswa akabona intsinzi ntakurikiranwe byabazwa nde?kuba hariho amakipe avugwamwo gukoresha amarozi ntakurikiranwe byabazwa nde?ikibabaje naho ikipe ibwira abakinnyi bindi kipe kuyiha intsinzi bikarangira iguze abo bakinnyi.Niba rero abagabirwa amakipe bayavamo bayasigiye ibibazo bijyanye n’amadeni byo byabazwa nde? Ferwafa yo abayiyobora bigize ba ntibindeba.Abayobora amakipe bo bakwiye kureka gusiga amadeni kuko bishyira ikipe mu ideni kugeza naho ijya mucyiciro cya kabili.Byaravuzwe byanze gukosoka none umupira w’amaguru mu Rwanda urarundutse.Ferwafa mu karere niryo shyirahamwe riri inyuma cyane riniga umupira w’amaguru.
Murenzi Louis