Ruhago nyarwanda:Isenyuka ry’ikipe ya Flash fc ikimenyesto gikomeye cyatumye abanyagitarama badakunda As Muhanga .

Ibihe bitandukanye bibamo imikino inyuranye.Umukino ukunzwe nabenshi mu Rwanda n’mupira w’amaguru.Inkuru yacu iri mu marangara igihe cy’Ingoma ya Cyami, muri Gitarama ku Ngoma ya Repubulika ya mbere niya kabili.Muhanga muri Repubulika ya gatatu.Amateka atwerekako teritwari yitwaga Amarangara yatangiye gukinwamo umupira w’amaguru kuva Kiliziya Gaturika yashingwa i Kabgayi.Umupira w’amaguru waje gukomera cyane bashinze Seminali Nkuru kugeza 1931 yimurirwa mu Nyakibanda.Repubulika ishinzwe muri Gitarama havutse ikipe yitwaga DMR fc.Iyi tuzayigarukaho kuko yavuyeho 1973.Repubulika ya kabili kuva yashingwa kugeza 1984 muri Gitarama nta kipe yakinaga umupira w’amaguru yahabarizwaga.Mugihe Leta yakanguriraga abategetsi gushinga amakipe cyane akina umupira w’amaguru na Perefe wa Perefegitire ya Gitarama yifashishije Diyoseze ya Kabgayi batangije imigabo n’imigambi yo gushinga ikipe.Amakomine yose ya Perefegitire Gitarama bakoze irushanwa bacaguramo abakinnyi.Uko buri Komine yahuraga nindi niko harebwaga umukinnyi mwiza.Abakinnyi bamaze gutoranywa batoye izina bayita Flash fc.Ikipe yakinnye ibyiciro byose kugeza igeze mucyiciro cya mbere.Kuva Flash fc igeze mucyiciro cya mbere kugeza isenywa nta gikombe yigeze itwara.Flash fc ikizanuka mucyiciro cya mbere benshi bayise junior y’ikipe ya Rayon sports.Ibi siko byari byifashe kuko iyo zahuraga wabaga ar’umukino ukaze.

Ikipe ya Flash fc yarasenyutse Gitarama banga As Muhanga (photo archives)

Kuki abanyagitarama badakunda As Muhanga yanakina ntibitanire.Mutabazi nuwo mu karere ka Muhanga afite imyaka 62 tuganira twatangiye tumubaza impamvu badakunda As Muhanga kandi ar’ikipe y’Akarere ka bo?Mutabazi twe ntabwo twareba As Muhanga ikina icyiciro cya mbere umwaka umwe ubundi ikaburirwa irengero.ingenzi As Muhanga imanuka mucyiciro cya kabili kuko mutayishyigikira?Mutabazi twe twabonye ikipe ya Flash fc tukayikunda yakinwagamwo nabo tuzi none bazana abanyamahanga babaswa ,kandi nta jambo tugiramo.ingenzi waba warakinnye umupira w’amaguru? Mutabazi nakiniye Komine Mushubati ntoranywa gukinira Flash fc ntibyakunda kuko naje kuvunika,ariko As Muhanga ntabwo tuzayifana,ariko hagarutse Flash fc twese twayitera inkunga.ingenzi ubona ariki cyakorwa ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere?Mutabazi nibareke umupira w’amaguru uhere mu murenge bareke kubeshya.Irushanwa ryitirirwa Perezida Kagame binyuze mu murenge ba Gitifu bajya kuzana abavantara biriya babireka bagakinisha abana bo mu murenge cyane ko abazanwa bahembwa amafaranga menshi.Ferwafa ikora nabi kuko nka Munyurangabo Longin yavuye muri Komine Tambwe aba ikirangirire.ingenzi n’iki usaba abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda?Mutabazi icyo nsaba n’uko bagera mu murenge no mu karere bakazamura impano z’abana b’abanyarwanda bakareka guhendwa nabo mu mahanga.

Nkurikiyinka Abdou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *