Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza iherezo ryawo mugihe Ferwafa ikomeje kuba ntibindeba bigaha icyuho abawusenya.

Ibihe birashira ibindi bikaza ,indirimbo zikaririmbwa ariko ntagihinduka k’umupira w’amaguru mu Rwanda.Abayobora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda babaye ho gute?ese har’i nyugu bakuramo?ese ntazirimo barwanira kuyobora Ikipe?ese abayobora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda baba bikorejwe urusyo?imizenguruko yose iraza ikagwa muri Ferwafa igahabwa amazina atandukanye yose adashima ibigwi byiza,ahubwo asa namwe anenga ashimangira abakunzi b’amakipe atandukanye yose usanga baracitse ku bibuga kubera ko hariho imwe mu mikino itangwamwo ibitego ,(intsinzi)ikipe iyihawe itayikoreye.Aya makosa yabaye umuzi muri Ferwafa yabuze uyarandura none arunduye ruhago nyarwanda.Shampiyona 2019/2020 yahawe ikipe y’APR fc itarangiye.Uwo mwaka ntabwo wavuzweho rumwe cyaneko buri mukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yagize ati”ko shampiyona yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 n’igice cyayo cya mbere kitararangira kuki bayeguriye iriya kipe , Ferwafa ibwiwe n’iki ko yari kuyitwara? Abayobozi ba buri kipe ntacyo babivuzeho bararuciye bararumira.Shampiyona 2020/2021 yashyizwe mu matsinda.Aha nabwo nta ruhare rwa buri kipe rwabayemo batumiwe munama yarangije umuhango.Shampiyona 2021/2022 yo ntiyavuzweho rumwe ,kuko byavuzwe munzira zose ko ikipe y’APR fc itwaye igikombe cya shampiyona icyambuye iya Kiyovu sports.Inyungu za muntu zaruse izabahagarariye ifaranga ryuzura umufuka.Shampiyona 2022/2023 yo yavumbuye byinshi kuko abakozi bakoraga mu ikipe y’APR fc n’ubu Mupenzi Eto akaba akiyikoramo batawe muri yombi bavugwaho kuroga abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports.Ferwafa ya Munyantwali Alphonse na Kalisa Adolphe bararuciye bararumira.Ukuri ngo puuuu”ibiceli mu nda ngo dumbuli”Mvukiyehe Juvenal nawe ati”gushora imali mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni nko kuyata muri wese”Shampiyona 2023/2024 ikipe ya Rayon sports yarazungujwe inyungu z’umugati uri ku isahani uraramywa maze Komite nyobozi yayo ibwira abafana ko ntako itagize.

Kalisa Adolphe Sg wa Ferwafa (photo archives)

Shampiyona 2024/2025 yo yabaye ikibazo gikomeye kugeza naho buri mukunzi w’umupira w’amaguru yabonye imirwano yabereye ku kibuga cya Bugesera agira ati”ibi bintu ko bitubaka umupira w’amaguru mu Rwanda twawuretse , Isesengura ryerekanako abayobora amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda benshi bariho barashaka kwegura.Impamvu ngo n’uko nkizashamikiye k’uturere bo bahabwa amafaranga bitinze kandi barafashe amadeni.Ikipe y’As Kigali yo kugeza n’ubu nta mwanzuro w’uko izakina shampiyona 2025/2026 cyaneko ngo amafaranga yo kuyiha ntaratangwa.Icyerekanako ikipe zubakiye k’uturere nta cyerekezo zigira hashingiwe ku baziyobora n’uko ntayikina imyaka igera kur’itatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.Izi ngorane zose zisenyuka ry’umupira w’amaguru mu Rwanda zikwiye kubazwa Ferwafa.Harasabwako Ferwafa yajya ihabwa abafite impano yo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aline Rangira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *