COTTRARU: Koperative y’Abafite Ubumuga yahinduye ubuzima, ikavana abasabiriza ku muhanda ikabageza ku iterambere.
Mu mujyi wa Rubavu, ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière, urujya n’uruza rw’abantu n’imizigo bisanganira abahatuye n’abahatemberera. Hagendamo abacuruzi bavuye muri Goma, abaturutse i Kigali, n’abambukiranya umupaka bafite ibintu bitandukanye. Muri uru rujya n’uruza, hari itsinda ry’abagabo n’abagore bafite ubumuga bw’ingingo no kutabona batwara imizigo ku magare, basenyeye umugozi umwe bibumbira muri koperative COTTRARU y’abafite ubumuga batwara imizigo ku mupaka muto wa Rubavu,abanyamuryango biyi Koperative bemeza ko uru ari urugero rukomeye ko ubumuga atari iherezo ry’ubuzima.
Iyi koperative yashinzwe muri 2011 n’abanyamuryango 28 barimo abamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ubumuga, n’abafite ubumuga bavukanye cyangwa batewe n’impanuka n’izindi mpamvu zitandukanye, iyi koperative ubu imaze kugera ku banyamuryango 94, bafite imigabane ikabakaba miliyoni 2 Frw, bari no kubaka inzu ya koperative imaze gutwara miliyoni zisaga 110 Frw.
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko kwishyira hamwe byabavanye mu bwigunge bagasohoka mu nzu aho birirwaga buri we se abona ko ntacyo bashoboye abandi birirwaga kumihanda basabiriza ariko ngo ubu bakaba barabashize kugira icyo bigezaho no gufatanya mu guteza imbere abana babo no kubishyurira amashuri.
Uwineza Victoria, ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko yibuka uburyo yari yarabaye mu buzima bwo kwiheba no kwigunga mbere yo kwinjira muri koperative.
Ati: “Nabaga mu rugo, ntafite icyizere cy’ubuzima, ntegereza amafunguro mpawe, nta murongo n’icyerekezo cy’ubuzima,nari umuntu utunzwe n’abantu,kandi uko iminsi yagendaga isimburana niko numvaga agaciro kanjye karatakaye ndetse nkumva ntacyo maze mbona ndi umutwaro ukomeye Kubo tubana.”
Victoria akomeza avuga ko yaje kujya muri cooperative ubu nyuma yo kumara imyaka irenga icumi muri COTTRARU, yishimira ko yitunze, yitaye ku muryango we, ndetse yishyuriye abana be amashuri kugeza barangije kandi agahura n’abandi bafite ubumuga bakaganira akabasha kugera ku isoko ry’umurimo yifitiye icyizere cyo kurushaho kwiteza imbere.
Ati: “Kuza muri koperative byandinze gutotezwa n’abaturanyi ndetse no gusuzugurwa,nzi ko n’iyo ntabonye abakiriya uyu munsi, ejo nzabona amafaranga,ikindi niyo naba ntakazi uwo munsi naba fite nza hano ngahura n’abandi tukaganira, tukungurana ibitekerezo, tugahuza imbaraga z’uburyo twarushaho kwiteza imbere,ubu nishyurira abana ishuri, nkataha mu rugo hari ibyo jyanye byo guteka ibi bimpa icyizere kuko najye mbona hari icyomariye umuryango wajye.”
Victoria yasabye kandi bagenzibe bafite ubumuga kuva mu rugo no kumihanda bakaza muri koperative nabo bakiteza imbere kuko bashoboye.
Ati: ” Kuba ufite ubumuga ntabwo biba bisobanuye ko ntacyo ushoboye ntabwo igisubizo ari ukujya kumuhanga gusabiriza,icyo nabwira bagenzi bajye bafite ubumuga nuko baza muri koperative nabo bakiteza imbere bakava mu bwigunge kuko turashoboye hari icyo twafasha imiryango yacu.”
Mugenzi we Nyirandabateze Verediyana, w’imyaka 48, afite ubumuga bwo kutabona akaba amaze imyaka irenga 10 muri koperative atwara imizigo ku igare avuga ko yinjiza arenga Ibihumbi bitanu bw’amafaranga y’U Rwanda ( 5,000 Frw) ku munsi, amafaranga yamufashije kwiyubakira icumbi no kwishyurira abana be ishuri ndetse akaba afite n’amatungo yoroye.
Ati:“Naratinyutse ndasohoka negera abandi ndakora, niyubakira inzu, abana bariga,mu rugo Kuba mfite ubumuga bwo kutabona ntibivuze ko ntacyo nageraho, noroye amatungo kandi mbasha kuyitaho ubu ntacyo mbuze iwajye.”
Verediyana yavuze ko muri 2011, yaguze igare ku bihumbi 120 Frw, ariko ubu rifite agaciro kagera ku bihumbi 800 kubera ko ryaguwe ritwara imizigo myinshi. Nubwo atabasha kuritwara ubwe, afatanya n’abandi bagize koperative ku buryo bose baryungukiramo bakiteza imbere.
Nizeyimana Obed, w’imyaka 31, ufite ubumuga bw’ingingo nawe avuga ko mu myaka 7 amaze muri koperative, yabashije kugura moto, kubona uruhushya rwo kuyitwara, kurangiza kaminuza mu by’ubukungu, no gutunga neza umuryango.
Ati: “Mbere nta cyizere cy’ubuzima nari mfite. Koperative yampaye icyerekezo, impa icyizere cy’ejo hazaza. Ubu mfite moto, abana bariga, kandi ndakora ntawe nsabiriza,fite Moto yajye kandi nabashije no kwiga kaminuza ndayirangiza,icyo nabwira bagenzi bajye nuko nabo bava kumihanda bakava mu rugo bakatwegera tukabereka icyo bashoboye nabo bakiteza imbere.”
Perezida wa COTRARU, Niyonzima Vedaste, asobanura ko iyi koperative yabaye umusemburo wo guhindura ubuzima bw’abafite ubumuga bakiteza imbere.
Ati:“Abafite ubumuga bari muri iyi koperative ntibakiri mu buzima bwo gusabiriza. Buri munyamuryango turamwishingira iyo ashaka inguzanyo mu kigo cy’imari,twatangiye dufite imigabane y’ibihumbi 18 Frw, ubu tugeze hafi kuri miliyoni ebyiri. Turimo kubaka inzu ya koperative imaze gutwara miliyoni zirenga 110 Frw.”
Raporo y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (NISR, 2022) igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 391,775 bafite ubumuga (3.4% by’abafite imyaka irenga itanu). Abafite akazi ni 30% by’abafite ubumuga, mu gihe abatabufite bafite akazi ari 48%.
Mu Karere ka Nyagatare, 41% by’abafite ubumuga bafite akazi niho hari umubare uri hejuru mu Igihugu.
Mu Karere ka Karongi, 21% gusa by’abafite ubumuga bafite akazi niho hari umubare uri hasi.
Ibi byerekana ko hari icyuho kinini mu kubona akazi, ariko nanone hakaba ingero zigaragaza ko bishoboka, nk’uko COTTRARU ibihamya.
Mugisha Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga bwo Kutabona mu Rwanda (RUB), yemeza ko ubumuga atari inkomyi cg imbogamizi ku bikorwa by’iterambere.
Ati:“Kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu ntacyo yakora. Hari benshi bakora, bakabaho badasabirije, kandi bakagira uruhare mu bukungu bw’igihugu n’iterambere ry’umuryango.”
Aimable Bukebuke, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda baharanira Uburenganzira bw’Abafite Ubumuga bigamije guteza imbere uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda,ROJAPED asaba abanyamakuru kwandika inkuru zigaragaza ubushobozi bw’abafite ubumuga mu rwego rwo kugaragaza ibyo bagezeho bizafasha babandi bataritinyuka kumva ko nabo hari icyo bashoboye.
Ati: “Abafite ubumuga bashoboye gukora imirimo itandukanye,ni ngombwa kubagaragariza amahirwe no kubakangurira kwihuza no gukora imirimo ibateza imbere ndetse n’abagize icyo bageraho bikamenyekanishwa kugira ngo bihe imbaraga babandi bataritinyuka.”
Nganyizi Julienne, ufite inkomoko muri Goma ariko ukorera Rubavu, afite ubumuga bwo kutagenda. nawe yemeza ko kuba muri koperative byamufashije kubona amafaranga yo kwishyura icumbi no kwishyurira umwana we ishuri.
Ati:”Kugira ubumuga ntibivuze ko ntacyo wakora. Uko ubumwe butuma dutera imbere, ni ko dutsinda imbogamizi twahuraga nazo sinarinziko hari icyo nakora nkabasha kwishyurira umwana wajye ishuri nkishyura aho mba ariko ubu byose nabigezeho.
Koperative COTTRARU si itsinda risanzwe ry’abantu bafite ubumuga; ni urufunguzo rw’ubuzima bushya, umusemburo w’impinduka, n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi bushobora gutsinda imbogamizi.
Mu gihe imibare yerekana icyuho mu kubona akazi ku bafite ubumuga mu Rwanda, iyi koperative yanditse amateka y’uko kwihuza, kwitinyuka, no gukora kinyamwuga bishobora guhindura ubuzima bikavana abantu mu gusabiriza bikabageza ku iterambere rirambye.
Mu magambo ya Niyonzima Vedaste, Perezida wa koperative.
Yagize Ati:“Ubumuga si iherezo,Iyo duhuriye hamwe, tugahuza imbaraga, buri wese ashobora kubaka ejo hazaza heza.”
By Hadjara NSHIMIYIMANA.