Nyamata Parents School yishimiye intsinzi y’abanyeshuri bose bagahabwa kwiga mu bigo bifuzaga iha ikaze abashaka gutera ikirenge mu cyabo.

Mu muhango wari wuzuyemo ibyishimo, ishuri rya Nyamata Parents School ryizihije intsinzi y’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bose batsinze neza, bakajya kwiga mu bigo bifuzaga ndetse baha ikaze Ababyeyi bifuza kuharera,bagaragaje umusaruro w’akazi gakomeye k’abana, ababyeyi n’abarezi bafatanyije mu rugendo rw’imyaka itandatu.

Ku ishuri rya Nyamata Parents School riri mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata ababyeyi bari kumwe n’abana babo, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri bateraniye hamwe kuwa 23 Kanama 2025 . Aho bishimiraga ko Umunyeshuri umwe kuri umwe yatsinze neza kandi agira Grade A mu masomo yose. Byongeye kandi, buri mwana wese yemerewe kwiga mu kigo yifuzaga.

Mu gihe ku bindi bigo hakunze kuboneka abatsindwa cyangwa aboherezwa mu mashuri batifuje, kuri Nyamata Parents School ho byabaye ibyishimo bidasanzwe kubabyeyi n’abana kuko aho bifuzaga kwiga ariho bahawe.

Bamwe mu babyeyi babana barangije umwaka wa gatandatu mu ishuri rya Nyamata Parents School bagaragaje ibyishimo byabo kumanota abana babonye ndetse bashishikariza n’abandi babyeyi kuza kuharerera.

Mukavotsi Beatrice, umubyeyi w’umwana urangije mu ishuri rya Nyamata Parents School yagize ati:“Umwana wajye muzana kwiga hano numvaga ko azatsinda nkurikije uko narisanzwe numva iri shuri, ariko sinigeze ntekereza ko buri mwana wese mu ishuri ryose azagira amanota ya Grade A mu masomo yose ni ibintu byashimishije nabonye ari ahantu heza ho kurerera. Ndashimira abarimu, ubuyobozi n’ubwitange bw’abana bacu,kuba umwana wanjye aziga mu kigo twifuzaga ni impano idasanzwe kumva abandi babyeyi bavuga ko aho basabye atariho bahawe ariko hano abana bose bakaba bagiye kwiga aho bifuzaga ni ibyagaciro cyane.”

Mugenzi we Andre Bizimana na we ati:“Ubu ni byo byishimo bikomeye umubyeyi ashobora kugira. Ntabwo ari intsinzi y’umwana gusa, ahubwo ni intsinzi y’umuryango, y’ishuri ndetse n’igihugu, kuba buri mwana wese abonye amahirwe yo kujya kwiga aho yi fuza ni byiza cyane nk’ababyeyi turabyishimira ariko tunabagira Inama yo kuzakomeza kwitwara neza batazasubira inyuma.”

Abana bashimiye uburezi bwa Nyamata Parents School bwababaye hafi kugeza basoje amasomo yabo neza. ( Ingenzi Photo )

Abana na bo bagaragaje ibyishimo byabo. Kamanzi Mugisha Axel, watsinze neza kandi yemererwa kwiga mu kigo yifuzaga yashimye uburezi bwa Nyamata Parents School bamubaye hafi kugeza asoje amasomo ye neza.

Ati:“Nashimishijwe cyane no kubona amanota yanjye,ndashimira abarimu banjye kuko batigeze bareka kutuba hafi kugeza dusoje amasomo yacu neza. Kuba ngiye kwiga mu kigo nifuzaga birampa icyizere cyo kuzagera ku nzozi zanjye ndetse no kurushaho gutsinda neza.”

Bahati Uda, nawe usoje amasomo neza, yagize ati:“Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanjye gusa,ni iy’ababyeyi banjye, abarimu n’inshuti zanjye. Kuba ishuri ryanampaye igihembo cy’ishimwe kuri aya manota nagize ni ikintu nishimira ndetse bikantera n’imbaraga zo gukomeza kwitwara neza aho nzajya kwiga nkarushaho gutsinda amasomo yajye neza.”

Umwe mu barimu bigishije aba bana, Johnson yasobanuye ko urugendo rwo kugera ku itsinzi bari kwishimira rutari rworoshye ariko kubufatanye n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bwa Nyamata Parents School intego bihaye bayigezeho.

“Urugendo rwo kugera kutsinzi ntirwari rworoshye ariko twashyize imbere ubwitange n’ubufatanye aha ni ho umuntu abonera ko iyo abana, ababyeyi n’abarimu bafatanyije, ibisubizo biba bihari kandi bikaza ari byiza,ndishimye cyane kubona buri mwana yageze ku nzozi ze kandi akaba agiye kwiga aho yifuzaga ndetse nabarumuna babo basigaye turizerako nabo bazakomeza gutsinda nk’ibisanzwe .”

Jotham Mwesige umuyobozi wa Nyamata Parents School yashimiye ubufatanye bw’ababyeyi,aha ikaze abifuza kuharerera. ( Ingenzi Photo )

Umuyobozi w’ishuri rya Nyamata Parents School, Jotham Mwesige, yavuze ko iyi ntsinzi ari iyo kwishimira ndetse asaba abana aho bagiye kuzakomeza kwitwara neza bita kumasomo yabo neza.

Ati:“Twashyize imbere ireme ry’uburezi, indangagaciro n’ubwitange.Uyu munsi ni igisubizo cy’ibyo byose,twishimira cyane ko abana bacu bose batsinze neza kandi bakomeje urugendo mu bigo byiza bifuzaga ariko tunabasaba ko naho bagiye bazitwara neza bakita kumasomo yabo bagashyiramo imbaraga ntibasubire inyuma,natwe dufite intego yo gukomeza kujya imbere dutanga uburezi bufite ireme ndetse abana tubigisha indanga gaciro zibereye abana babanyarwanda.”

Jotham yasoje ashimira ubufatanye n’umuhate w’Ababyeyi basoje kurerera muri Nyamata Parents School ndetse nabakiharerera avuga kandi ko nabifuza kuharerera imiryango ifunguye kuri buri mwana wese uhereye kumashuri y’incucye kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nyamata Parents School iri mu murenge wa Nyamata Ababyeyi bishimiyeko yatumye abana bababo bagera ku itsinzi. ( Ingenzi Photo )
Muri Nyamata Parents School Ababyeyi, Abana,Abarezi n’Ubuyobozi bw’ishuri bishimiye itsinzi yabana yatumye byajya kwiga aho bifuzaga.( Ingenzi Photo )

Ababyeyi bavuze kandi ko itsinzi y’abanyeshuri ba Nyamata Parents School yerekana ko uburezi bufite ireme bushoboka igihe habayeho gufatanya. Ababyeyi bishimira ko amafaranga bishyura ataba amasigara, ahubwo aba isoko y’ubumenyi buhamye kuko abana bose batsinze neza, begukana amanota ya Grade A, kandi berekeje mu bigo bifuzaga.

By Hadjara NSHIMIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *