Mu kigo cy’ishuri rya Sos Kayonza ishyamba si ryeru haravugwamo ko abayobozi Sanduy Robert na Twahirwa Julius basohoye Imodoka igakora impanuka.
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza byaba biterwa n’abayobozi baho.Inkuru igera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com niy’uko umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza Sanduy Robert afatanije na Twahirwa Julius bafashe Imodoka ifite Plaque IT 097RG bakayisohora mu kigo muburyo bunyuranije n’amategeko.Imodoka yakoze impanuka irangirika cyane.Ubwo inkuru yasakaraga ko imodoka y’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza ikoze impanuka mu murenge wa Gahini , Akagali, Umudugudu imbuga nkoranyambaga zahise zishyiraho amashusho yayo.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twashatse kumenya ukuri kwabyo tubaza Twahirwa Julius nk’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza uko ikibazo cy’impanuka y’imodoka yagenze.
Ikinyamakuru ingenzi :
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Twahirwa Julius:
Muraho neza,
Hariho amakuru avugwa mukigo cy’ishuri rya Sos Kayonza,ko waba warafashe imodoka ukayisohoramo ukaza kuyikoresha impanuka.Byaba bihagaze gute?
Hahhh..uzi uwo uvugisha?
Ingenzi:
Twahirwa Julius
Ushinzwe iki?
Ushinzwe ishuri SOS Kayonza
Twahirwa Julius:Okay, ababa arijye watwaye imodoka?
Ingenzi: Nk’umuyobozi niyo mpamvu nkubaza amakuru agendanye n’impanuka yiyo modoka?
Plaque : IT 097 RG
Kayonza : District
Gahini : Sector
Urugarama: Cellule
Akimpara : Village
Twahirwa Julius: Igitangaje nuko uvuze uti njyewe nafashe imodoka ndayitwara ndayigusha
Ingenzi: Tanga ishusho y’iyo mpanuka nuko imodoka yavuye mu kigo,unagire icyo utangaza ku mategeko agenga ibinyabiziga bya SOS Uko bikoreshwa isaha bisohokera mu kigo niyo bigarukiramo,unatangaze uwayisohoye?
Twahirwa Julius: Ntabwo arijye utanga amakuru muri SOS, waza kuza kukazi umuyobozi mukuru akayaguha.
Sunday
Mobile 0788 888 327
Ingenzi: Ariko kuva imodoka yakora impanuka nasabye amakuru n’ibwo nahawe nimero yawe ,ntangarizwako ariwowe waba basohoye imodoka y’ikigo?
Twahirwa Julius: hhhhh
Imodoka yasohowe n’umu security.
Ingenzi: witwa nde?ese afite ubwo bubasha?yarafite urufunguzo rwayo? ishusho iboneye yiyo mpanuka nuko imodoka yavuye mu kigo niyo ikenewe?
Twahirwa Julius: Ariko nakubwiye ko atarinjye utanga amakuru rwose….naguhaye nimero z’ubuyobozi.
Ingenzi: Inkuru iravugwamwo Twahirwa Julius ko ariwe wasohoye imodoka y’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza ikaza gukorera impanuka mu ntara y’iburengerazuba,Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, Akagali ka Urugarama, Umudugudu wa Akimpara,iyo modoka ni IT 097 RG
Urakoze ku kiganiro tugiranye niba nta kindi wongeraho
Twahirwa Julius: Iyo nkuru se iraba arukuri?
Ingenzi: Niba Sunday ariwe wasohoye imodoka cyangwa agatanga amabwiriza gira icyo ubitangazaho?
Twahirwa Julius: Hahhh…muhamagare umubaze naguhaye telephone ye.
Ingenzi: Inkuru iraba arukuri kuko itegeko ryo gutara no gutangaza amakuru ryemerera ukekwaho inkuru guhabwa umwanya kucyo akekwaho.Itegeko ryubahirijwe.
Amakuru wayatanze keretse niba hariho ingingo ngenderwaho waba wibagiwe wayongeraho.
Ubwo Sunday umuhe nimero yanjye ampe amakuru
Twahirwa Julius: Disi mujye mukora kinyamwuga. Hamagara ubuyobozi, buguha amakuru yimpamo.
Ingenzi: Nakoze kinyamwuga kuko ukekwa gusohora imodoka y’ikigo cy’ishuri Twahirwa Julius yatanze amakuru arambuye.Keretse niba uvugako uyu muyobozi yagizemo uruhare?
Twahirwa Julius: Watinye guhamagara ubuyobozi?
Amakuru naguhaye nuko ata mukozi wa SOS wasohoye imodoka, uwayisohoye namukubwiye ibirenzeho wabibaza umuyobozi mukuru.
Ingenzi: Amazina yuwayisohoye wayagize ibanga
Twahirwa Julius: Ntabwo muzi rwose hamagara ubuyobozi buragusobanurira bwana Ephrem.
Twakomeje gushaka amakuru kugeza kuri Sanduy Robert kuko ariwe muyobozi wa Sos mu ntara yose.
Ubusanzwe imodoka z’ibigo by’amashuri zigira uburyo zicungwa ndetse n’amasaha y’akazi,ariko iza SOS Location ya Kayonza Umuyobozi wayo Sande Robert na Twahirwa Julius uyobora ishuri rya SOS CV Kayonza Schools biravugwako bazicunga nabi zakora impanuka bakabitwerera abasekirite.

uraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hariho amakuru nagirengo nkubaze ku mpanuka y’imodoka y’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza , Twahirwa Julius ambwiyeko ariwowe uzi uko imodoka yakoze impanuka?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya mbere y’uko itangazwa
Sande Robert: Mwiriweho,
Murakoze kutubaza aya makuru ariko ikigo nkorera gifite ishami rishinzwe itangazamakuru.
Mubagezeho babaha amakuru mushaka yose. Munyihanganire natinze kubasubiza kubera izindi nshingano narimfite.
Murakoze,
Sande Robert

Ingenzi: Amakuru arebana n’ubuzima bw’ikigo arebana n’urwego rukuru narwo rugatanga uburenganzira bwo gutanga amakuru,aha ntaho bihuriye no guhabwa amakuru y’ikigo.Twahirwa Julius mu kiganiro twagiranye niwe wampaye nimero zawe kuko ariwowe urebwa niyo mpanuka. Imodoka igira amasaha yinjirira mu kigo,ikaba ifite n’andi ntarengwa yo gusohoka mu kigo, nagirengo utange ishusho y’iyo mpanuka?ugire nicyo utangaza nk’umuyobozi k’u gihombo cyatewe niriya mpanuka?
Ubu dukoze iyi nkuru abayobozi b’ikigo cy’ishuri rya Sos Kayonza bataratanga amakuru y’uwasohoye imodoka kugeza ikoreye impanuka mu murenge wa Gahini.
Ubwanditsi